Rubavu: Bashyizeho uburyo bwo gucanira inkengero z’ikiyaga cya Kivu

Akarere ka Rubavu kakiriye ingufu z’amashanyarazi zitangiza ikirere zigomba gucanira inkengero z’ikiyaga cya Kivu no mu mujyi wa Gisenyi.

Ni ingufu zitanga KW 12 zatwaye akayabo ka Miliyoni 63 zituruka ku mirasire y’izuba zatanzwe n’ikigo cya UN Habitat mu guteza imbere imiturire itangiza ikirere.

Kalisa Catherine, Umukozi wa UN Habitat, avuga ko uyu mushinga ugamije kurengera ibidukikije harwanya ibyuka bihumanya ikirere, hakoreshwa ingufu zitabangamira ikirere.

Kalisa ati “Iki gikorwa kigamije guteza imbere uburyo bwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ubu turi mu igerageza kugira ngo turebe niba byakunda, ariko nitubona bitanga umusaruro tuzakomeza kubiteza imbere."

Iri gerageza ryo gukoresha ingufu z’amashanyarazi zitangiza ikirere ririmo gukorera mu Karere ka Rubavu, Muhanga n’Umujyi wa Kigali.

Mu Karere ka Rubavu iyi mirasire izakoreshwa mu gucanira imihanda iri mu cyanya cy’ubukerarugendo n’ubusitani buri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Mu Karere ka Muhanga n’Umujyi wa Kigali imirasire nk’iyi yashyizwe ku bigo Nderabuzima hamwe no gusukura amazi y’imvura akongera agakoreshwa.

Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu yabwiye Kigali Today ko ibi bikorwa bije kunganira Akarere mu buryo bw’Ubukungu no kubungabunga ikirere. Avuga ko izi ngufu bakiriye zizagabanya amafaranga batangaga ku mashanyarazi.

Ruhamyambuga agira ati “Iki gikorwa kizafasha mu buryo bw’Ubukungu no kurengera Ibidukikije, nk’ubu inyemezabuguzi y’ibihumbi 700 twatangaga ku kwezi izagabanuka kugera ku bihumbi 250.”

U Rwanda rufite intego yo kugera mu mwaka wa 2024 abakoresha ingufu ziturutse ku mirasire y’izuba bageze kuri 48%.

Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi magana atatu (300,000) kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Imibare ya REG yerekana ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zisaga 62.3%, harimo izigera kuri 16.3% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka