Abaturiye Nyiragongo basabwe kugira ubwirinzi

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Observatoire Volcanologique de Goma - OVG) gikorera mu mujyi wa Goma busaba abaturiye ikirunga cya Nyiragongo kugira ubwirinzi bushingiye ku kugira isuku y’imboga n’imbuto basarura mu nkengero z’iki kirunga hamwe no kwirinda gukoresha amazi y’imvura n’ibiyaga.

Itangazo ryashyizweho umukono na Prof Dr Muhindo Adalbert, umuyobozi w’iki kigo rigira riti:

“Urwego rwo guhinda kw’ikirunga buri hejuru kuri sitasiyo zacu ziri hejuru ku kirunga, Kibati, Rusayo, Bulengo. Uduce twabonye ubwiyongere bw’ubushyuhe n’imyotsi yiyongereye ni Kibati, Shaheru, Mudjoga.”

Uyu muyobozi avuga ko muri utu duce hari ibimenyetso bitandukanye birimo imyotsi ijya gusa nk’ubururu, kwangirika kw’ahantu hacikamo hamwe n’imyotsi y’ibirunga bijyana no kumvikana k’umwuka wa SO2.

Impuguke zigenzura ibirunga biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zivuga ko zikomeje gukora igenzura ku birunga, zigasaba ababituriye kwita ku isuku kubera imyotsi iva mu kirunga igera mu kirere igahinduka udusenyi duto tumanukira ahatuye abantu kandi dushobora kubagiraho ingaruka.

Zimwe mu nama zitangwa ku baturiye ibirunga harimo gukaraba intoki kenshi, koza imboga n’imbuto neza, gutwikira ibikoresho by’isuku nk’ibyo kuriraho no kunyweramo, kwirinda gukoresha amazi y’imvura n’amazi y’ibiyaga.

Izi mpuguke zirabisaba mu gihe abaturage baturiye ibirunga haba mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batagira amazi meza kuko amazi bakoresha ari amazi y’imvura abujijwe kubera iyi myotsi y’ibirunga.

Ikirunga cya Nyiragongo cyasubiye mu bihe byacyo byo kwiremamo ibikoma nyuma yo kuruka tariki 22 Gicurasi 2021, kigahitana abaturage babarirwa muri mirongo naho abandi babarirwa mu bihumbi cyangiza ibyabo ubu bakaba batuye mu nkambi.

Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryangije amazi n’amashanyarazi mu bice cyarukiyemo naho mu Rwanda ibikoma byangije hegitare z’aho abaturage bahinga.

Nubwo ibikoma byinjiye mu Rwanda bitagize abo bihitana, imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga yasenyeye ibihumbi by’abaturage.

Mu gihe impuguke z’ikigo OVG gishinzwe kugenzura ibirunga zigaragaza ukwiyongera kw’ibikoma biri mu nda y’ikirunga cya Nyiragongo, hakomeje kumvikana n’imitingito itaremereye.

Tariki ya mbere Mutarama 2022 mu Karere ka Rubavu humvikanye imitingito ibiri mito ituma abaturage bibaza niba ikirunga gitekanye.

OVG itangaza ko urukurikirane rw’imitingito ku ruhande rw’amajyepfo y’ibirunga hagati y’imidugudu ya Kibati, Shaheru na Mudjoga ikomeje nk’uko bigaragazwa n’ibikoresho byahashyizwe.

Ciraba Mateso, umunyamabanga w’ishami ry’ubumenyi muri OVG rishinzwe ubumenyi muri siyansi y’ubumenyi bw’isi n’ubugenge (Géophysique) avuga ko bakomeje kuba maso kandi ko ibara riburira abaturage rikiri umuhondo rivuga ko ikirunga kiri mu bikorwa byo kwiremamo ibikoma kitagiye kuruka, mu gihe iyo ikirunga kiri mu bihe byo kuruka hashyirwaho ibendera ry’umutuku riburira abantu kugira ngo bahunge.

Iri ni itangazo ryashyizwe ahagaragara riburira abaturiye ikirunga cya Nyiragongo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko aho ikirunga cyangije m’umugi wa GISENYI barimo gusana ndetse n’imihanda , none icyo kirunga ki kaba gifite ibyo bimenyetse, aho hari icyizere gifatika ko kitazongera kwangiza aho bari gusana?

NTURANYENABO Leonidas yanditse ku itariki ya: 6-01-2022  →  Musubize

Ikirunga nta bikoma kugira ntibavuga ibikoma bavuga Amazuku amabuye asukuma yashongeye mu kuzimu (magma) iyo biri mu nda y’isi cg Amahindure(lava) iyo ayo mabuye yashonze yageze ku isi

marcus yanditse ku itariki ya: 3-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka