Abanyamuryango b’Urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) mu Karere ka Rubavu, barasaba ko ahatangirwa udukingirizo hongerwa kuko aho dutangirwa ari hamwe, hakaba igihe dushira cyangwa n’abantu ntibabashe kuhagera kubera ari kure.
Ubuyobozi bw’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR buratangaza ko kuba hatariho umushahara fatizo mu Rwanda bitera ubusumbane buhanitse mu bakozi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko muri 2022 ingo zari zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari zari 47.1%, abakoresha itoroshi 28.4%, naho abakoreshaga ingufu z’imirasire y’izuba bari 13.9%, mu gihe abakoresha igishirira mu kumurika bari 4.2%, abakoresha buji bari 2.9%, abakoresha (...)
Itegeko rigenga umuryango n’imirire, rigiye kujyaho mu gihe u Rwanda ruhanganye n’ikibazo cyo kurwanya igwingira mu bana bafite imyaka iri munsi y’itanu, aho rwihaye intego yo kugera munzi ya 19 % muri 2024, nyamara umwaka wa 2023 ukaba wararangiye rugeze ku gipimo cya 25%.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakurikiranye ishuri ryo mu murima mu gihe cy’umwaka bavuga ko bungutse ubumenyi butuma bashobora kongera umusaruro, dore ko aho bari basanzwe basarura toni 20 z’ibirayi ubu bahakura toni 30 kugera kuri toni 40, naho aho bezaga ibiro 100 by’ibishyimbo ubu barahasarura ibiro 200.
Abaturiye umugezi wa Sebeya mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ushobora kongera kwangiza no gutwara ubuzima bw’abantu, mu gihe hadafunzwe inzira zagiye zisigazwa mu kubaka ku nkengero z’uyu mugezi.
Kuva tariki 11 Mutarama 2024 Igihugu cy’u Burundi cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda hashingiwe ku mpamvu u Burundi bwise iz’umutekano. Bamwe mu Banyarwanda bari mu Burundi barirukanywe boherezwa mu Rwanda ndetse basiga imitungo yabo, mu gihe abandi bahohotewe bazira kuba Abanyarwanda, ndetse benshi bakeka ko uretse (...)
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buherutse gutangaza ko ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoka ya Belariziyoze iba mu kiyaga cya Muhazi kandi igira ingaruka ku buzima bw’umuntu, bagasaba abantu kwigengesera.
Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu zabyukiye mu bikorwa byo kwamagana Jenoside ikorerwa Abatutsi n’abandi biganjemo abavuga Ikinyarwanda bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Abigaragambya barasaba imiryango mpuzamahanga kubatabara no gusaba Leta ya Kinshasa (...)
Leta ya Afurika y’Epfo yatangaje ko abasirikare babiri bari mu butumwa bw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bapfuye bazira kurasana.
Josep Borrell Fontelles, Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Iburayi (EU) yagaragaje ibyakorwa mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, aho asaba Leta ya Kinshasa guhagarika imvugo zihembera urwango, ahubwo bakayoboka ibiganiro.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu ni bo bashima serivisi zo mu buhinzi ku gipimo cyo hejuru, cya 75.2% mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cyakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) cya 2023.
Ambasaderi wa Algeria muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yahamagajwe igitaraganya na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, kugira ngo yisobanure ku rugendo Umugaba w’Ingabo za Algeria, Gen Saïd Chanegriha aherutse kugirira mu Rwanda.
Abarwayi b’impyiko mu Rwanda batangaza ko bishimiye impinduka zashyizweho n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwemeye ko abarwayi b’impyiko bashobora gufata imiti bakenera hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli.
Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu baratangaza ko indwara y’ibirayi bahimbye ‘Sembeshyi’ yatumye batangira kureka guhinga ibirayi, babisimbuza ibijumba.
Ibarura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, rigaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ibarizwamo telefone nkeya ku kigero cya 71.9% mu gihe mu Mujyi wa Kigali abatunze telefone bangana na 92.4%.
Mu gihe intambara ikomeje kuvugwa mu nkengero z’Umujyi wa Goma, abatuye muri uyu mujyi bavuga ko bafite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije kubera ko ibyavaga mu bice bikorerwamo ubuhinzi byafashwe n’abarwanyi ba M23, naho inzira binyuramo zikomeza gufungwa n’imirwano.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) butangaza ko abanyeshuri benshi mu Rwanda biga mu mashuri abanza batahakwiriye, bigatuma umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ugabanuka.
Abaturage bo mu Murenge wa Mudende mu Kagari ka Bihungwe bavuga ko bakomeje gusigara inyuma mu iterambere kubera kutagira amazi meza n’amashanyarazi.
Icyegerenyo cyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) muri 2020, kigaragaza ko Akarere ka Rubavu kuva mu 2007 kugera mu 2020, kaza imbere mu kugira abaturage benshi barwaye inzoka, gakurikirwa n’aka Nyabihu, Rutsiro na Nyamagabe.
Martin Fayulu wari uhanganye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu matora, arasaba ko abarwanyi ba FDLR na ADF bakurwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bityo abaturage bakabona amahoro.
Iteka rya perezida n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage. Ni itegeko rigaragaza kandi urutonde n’ibipimo ntarengwa by’ayo mahoro kuri Parikingi rusange yo ku muhanda, ku minara, ibyapa byamamaza, ubwato n’imodoka (...)
Ubuyobozi bw’Ingabo za Afurika y’Epfo (South African National Defence Force - SANDF) bwatangaje ko abasirikare babiri b’igihugu cya Afurika y’Epfo boherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro no kurwanya umutwe wa M23 bahitanywe n’igisasu barashweho, mu gihe abandi batatu bakomeretse bikomeye bakaba barimo kuvurirwa mu mujyi (...)
Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage babarirwa muri Miliyoni n’igice, ubu wamaze kuzengurukwa n’abarwanyi ba M23 bamaze kugera mu mujyi wa Sake, ahari umuhanda uhuza umujyi wa Goma na Bukavu, naho mu majyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo abarwanyi ba M23 bari mu bilometero 15.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yageze mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro byiga ku ntambara ihanganishije inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC hamwe n’abafatanyabikorwa barimo ingabo z’igihugu cy’u Burundi, ingabo za SADC, abacanshuro, hamwe n’imitwe itemewe muri (...)
Rutahizamu Héritier Nzinga Luvumbu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze gusohoka mu Rwanda, yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anyuze mu mujyi wa Goma.
Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Bintou Keita, yamaganye imyigaragambyo yibasira ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu mujyi wa Kinshasa.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zongereye ibitero ku nyeshyamba z’umutwe wa M23 mu bice bya Kibumba, Mweso na Sake.
Abaturage bo mu mujyi wa Sake uherereye ku birometero 27 mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma muri RDC, batangiye guhungira i Goma nyuma yo kubona abasirikare bari bahanganye na M23 bataye ibirindiro bagahunga.
Yubahe Beatrice w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, arasabirwa ubutabazi bwihuse bw’amafaranga agera kuri Miliyoni eshanu yo kumufasha kuyungurura amaraso (dialyse), mu gihe hategerejwe ko hakorwa ibizami byo gupima uwamwemereye impyiko no kuyimushyiramo.