UN yatangiye gukura abakozi bayo mu mujyi wa Goma

Umuryango w’Abibumbye (UN), watangiye gukura abakozi bawo badakenewe cyane mu mujyi wa Goma, mu kwirinda ko bahura n’ikibazo cy’umutekano muke kubera imirwano isatiriye uyu mujyi.

Abakozi ba UN batangiye guhunga bava mu mujyi wa Goma
Abakozi ba UN batangiye guhunga bava mu mujyi wa Goma

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na UN, risaba abantu badafite imirimo ikenewe cyane kuva mu mujyi wa Goma, ndetse bamwe batangiye kugera mu Rwanda nk’uko babyemereye umunyamakuru wa Kigali Today uri mu Karere ka Rubavu.

Mu mujyi wa Goma imodoka z’Umuryango w’Abibumbye zirimo gutwara abakozi bawo, n’abandi bakorera imiryango mpuzamahanga muri uwo mujyi ukomeje gusatirwa n’abarwanyi ba M23.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na UN rigira riti "Umuryango w’Abibumbye watangiye gukura mu mujyi wa Goma abakozi bawo badakenewe cyane, abakozi bakora mu biro, hamwe n’abandi bashobora gukomereza akazi ahandi bidasabye kuba mu mujyi wa Goma, mu gihe umutekano ukomeje kuba muke."

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nubwo abo bakozi bakuwe mu mujyi wa Goma, bitaza kugira ingaruka ku kazi bakora ko gutabara abari mu kaga, kuko abakozi bari mu butabazi baguma mu kazi mu gukurikirana abari mu kaga.

UN yongeyeho ko ikomeza gukorana n’abafatanyabikorwa na Leta mu kwita ku baturage bari mu kaga, naho gukura abakozi mu mujyi wa Goma bikaba bijyana n’uko umutekano uhagaze.

Imirwano irakomeje mu nkengero za Goma, abarwanyi ba M23 bakomeje kwihagararaho ahitwa Mubambiro mu bilometero 21 uvuye mu mujyi wa Goma, abandi barabarirwa ahitwa Rusayo aho bakomeje guhangana n’ingabo za SADC zavuye muri Tanzania na Afurika y’Epfo.

Abantu bakomeje guhunga Goma
Abantu bakomeje guhunga Goma

Abarwanyi ba M23 bakomeje guhangana n’ingabo za FARDC, FDLR muri teritwari ya Nyiragongo ahitwa Kanyamahoro, aho imirwano imaze iminsi ntawe utsimbura undi munsi y’ikirunga cya Nyiragongo.

Abaturiye umujyi wa Goma na Gisenyi barimo kumva ibisasu biturika kuva saa saba z’ijoro za tariki 25 Mutarama 2025.

Ingabo za FARDC zarimo kurwana ku mujyi wa Goma zifatanyije n’iza MONUSCO, SADC na Wazalendo, aho barimo gukoresha indege n’ibitwaro bikomeye.

Hamaze gutangazwa ko abasirikare babiri ba MONUSCO bamaze kugwa mu mirwano barasiwe mu gifaru, naho abasirikare batatu b’Afurika y’Epfo bamaze kugwa mu mirwano.

Abaturage benshi barimo kuva mu mujyi wa Goma bavuga ko nta mutekano, kubura amashanyarazi, amazi meza na Interineti.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko barimo kuza mu mujyi wa Gisenyi, kugira ngo bumve bari mu mutekano, no kwegera ibikorwa remezo bikora neza.

Bamwe mu banyamahanga bashinzwe ikoranabuhanga ry’itumanaho, babwiye Kigali Today ko baje mu Rwanda kuko babona ibintu birimo kuba nabi, ndetse bakaba badashobora gukora kubera nta mashanyarazi.

Uyu ati "Twaje mu Rwanda kuko ariho twumva dutekanye, ikindi hari ibikorwa remezo bidufasha mu kazi."

Imwwe mu miryango ifite abantu bakora mu muro UN, babwiye Kigali Today ko basabwe kujya i Kigali, abandi bavuga ko bakomereza mu gihugu cya Uganda.

Hari abasirikare ba MONUSCO baguye muri iki gifaru
Hari abasirikare ba MONUSCO baguye muri iki gifaru

Abantu barimo guhunga umujyi wa Goma mu gihe amashuri yamaze guhagarara, abana bakaba bari mu ngo n’ababyeyi, kandi batazi igihe amashuri azatangirira.

Bamwe mu bana bavuga ko batewe ubwoba n’ibyo barimo kumva biturika, bakumva ko bajyanwa kure yabyo.

Imirwano yatumye ibiciro by’ibiribwa mu mujyi wa Goma bizamuka, ikilo cy’ibitunguru cyaguraga ibihumbi bine by’amafaranga ya Congo ubu kiragura ibihumbi umunani cyangwa icumi.

Mu mujyi wa Goma amahoteri amwe amaze kuzura abagenzi, abandi bakomereza mu mujyi wa Musanze na Kigali, mu gihe bategereje ko ibintu bisubira ku murongo.

Umujyi wa Gusenyi ukomeje kwakira abaturuka i Goma
Umujyi wa Gusenyi ukomeje kwakira abaturuka i Goma
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka