Imirwano irakomeje mu mujyi wa Goma
Imirwano irakomeje hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba M23 mu mujyi wa Goma.

Amasasu menshi n’ibibombe birimo birumvikana mu bice byegereye ikiyaga cya Kivu, mu gihe mu ijoro tariki 27 rishyira 28 Mutarama 2025, imirwano yari yahagaze.
Mu igenzura kugera saa sita z’ijoro umunyamakuru wa Kigali Today yakoze, amasasu makeya yumvikanaga mu bice bitandukanye mu mujyi wa Goma cyane cyane ahitwa Majengo, Ndosho, ahandi amasasu yumvikanaga mu nzira igana mu misozi ya Mutaho.
Nta bisasu biremereye byumvikanye mu ijoro mu mujyi wa Goma no mu nkengero zaho, ibi bibaka byahaye abantu agahenge ko kuruhuka.
Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Goma bavuganye na Kigali Today bavuga ko badashobora kwemeza ni nde uyoboye umujyi wa Goma kubera imirwano yari yiriwe, itaratanga icyizere cyo kugaragaza ninde ufite itsinzi.
Mu gitondo saa kumi n’ebyiri n’iminota 25 nibwo hongeye kumvikana urusaku rw’imbunda nini n’intoya hafi y’ikiyaga cya kivu no mu mujyi wa Goma.

Imipaka irafunze ku buryo abantu badashobora gukomeza ubuhahirane, naho mu mujyi wa Gisenyi imirimo yari yongeye gutangira.
Abantu batuye ku mupaka bavuye mu mazu yabo mu mujyi wa Gisenyi hamwe n’abanyekongo bavuye mu mujyi wa Goma bashakiwe aho baba bacumbiwe mu Murenge wa Rugerero na Bigogwe.
Ohereza igitekerezo
|