Gen. Makenga wa M23 yagemuriye abasikare ba FARDC ku bitaro

Maj Gen Sultan Makenga Umuhuzabikorwa w’igisirikare cya AFC akaba n’Umugaba mukuru w’ingabo zigamije impinduramatwara muri Kongo (ARC) yasuye abasirikare ba FARDC barwariye mu bitaro bya gisirikare bya Katindo.

Makenga yasuye aba basirikare b’igisirikare gihanganye n’umutwe ayoboye kuw 5 Gashyantare. Ni abasirikare bakomeretse mu ntambara yari ikaze mu gufata umujyi wa Goma.

Abarwanyi babarirwa mu bihumbi 40 barwanyije umutwe wa M23 bawubuza kwinjira mu mujyi wa Goma, imirwano ikomeye yabaye iminsi ibiri mu mujyi wa Goma, isiga inkomere zibarirwa mu bihumbi 3, mu gihe umuryango wabibumbye utangaza ko abaguye mu mirwano babarirwa mu bihumbi 3 n’ubwo hari indi mirambo itaragiye itangazwa.

Uretse abasirikare ba FARDC barimo kuvurirwa mu kigo cya Monusco, hari abasirikare barimo kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Katindo.

Ubuyobozi bwa AFC butangaza ko Maj Gen Sultan Makenga yasuye abasirikare barwariye mu bitaro bya gisirikare bya Katindo kugira ngo abahumurize kandi abakomeze.

Maj Gen Makenga yabwiye abasirikare ba FARDC ko bazitabwaho kandi bagakira, abasaba ko nibakira baziyunga kuri AFC.

Gusura abo yari ahanganye nabo ku rugamba birakururira icyizere abasirikare ba FARDC barwariye mu mujyi wa Goma, abasirikare bashyize intwaro hasi bakishyikiriza umutwe wa M23 hamwe n’ abasirikare bakomeje kwihisha mu ngo.

Maj Gen Makenga asuye abasirikare ba FARDC mu gihe abarwanyi ayoboye barimo kwigarurira ibice bitandukanye muri Kivu y’ Amajyepfo, naho muri Kivu y’ Amajyaruguru bamaze gufata byuzuye Teritwari ya Masisi, Rutshuru, Nyiragongo n’umujyi wa Goma.

Naho Teritwari abarwanyi ba M23 bamaze gufata bituzuye harimo Walikale na Lubero mu gihe Teritwari ya Beni abarwanyi ba M23 batarayigeramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka