M23 yamaze gufata Goma, imipaka irafungurwa
Imipaka ihuza Goma na Gisenyi yongeye gufungurwa abantu bari baheze i Goma bataha mu Rwanda, nyuma y’uko uyu mujyi ufashwe na M23.

Abashoferi n’abacuruzi 47 ni bo ba mbere binjiye mu Rwanda, nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma. Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko ingabo za FARDC zirimo kwishyikiriza M23.
Umwe yagize ati "Imana ishimwe twinjiye mu Rwanda ubu twongeye kubaho, hariya twari tuzi ko turi bugweyo."
Abinjiye mu Rwanda bavuga ko barimo kunyura ku ngabo za FARDC, zirimo kwitanga nyuma yo gutsindwa.

Amasasu makeya arumvikana mu mujyi ariko ubuzima butangiye kugaruka, kuko hari abaturage batangiye kujyana ibicuruzwa mu mujyi wa Goma, umaze igihe mu ntambara abantu badasohoka.
M23 ifashe umujyi wa Goma ifite inshingano zo kugarura umutekano no kwambura intwaro imitwe yose yari yarazihawe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
VIDEO - Imipaka ihuza Goma na Gisenyi yongeye gufungurwa, abantu bari baheze i Goma bataha mu Rwanda, nyuma y'uko umujyi wa Goma ufashwe na M23.
Abashoferi n'abacuruzi 47 ni bo ba mbere binjiye mu Rwanda. https://t.co/Rg68xWGMcB pic.twitter.com/BJYS9kKyQv
— Kigali Today (@kigalitoday) January 28, 2025
Ifite inshingano kandi zo gufasha umujyi kongera kubona amazi meza n’umuriro bimaze igihe bitari mu mujyi wa Goma.
M23 irahita yihutira gushyira ibintu mu buryo, imirimo ikongera igakorwa ndetse ubuzima bukagaruka mu mujyi wa Goma.



Ohereza igitekerezo
|
Yoooo! Aba congo mwihangane, bigende gutyo