Rubavu: Abikorera biyemeje gufasha Etincelles FC kwiyubaka

Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, rwashyize ahagaragara amakarita azakoreshwa mu gutera inkunga Etincelles FC, ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwa mu Karere ka Rubavu, bigaragara koigihura n’ikibazo cy’amikoro.

Abikorera biyemeje gufasha Etincelles FC kwiyubaka
Abikorera biyemeje gufasha Etincelles FC kwiyubaka

Etincelles FC ikenera ku mwaka nibura Miliyoni 240Frw, ariko kubera ubushobozi bukeya Akarere kayigenera Miliyoni 120Frw gusa.

Ni amafaranga makeya hagendewe ku yakenewe mu gufasha ikipe kugura abakinnyi, kwitegura imikino no guhemba abakozi.

Ubuyobozi bwa Etincelles bwagaragaje amakarita azajya agurwa n’abakunzi b’ikipe, mu kuyifasha kongera ubushobozi.

Ni amakarita atatu, imwe igurwa ibihumbi 350,000Frw, igura 200,000Frw naho iya makeya izajya igura ibihumbi 20Frw.

Mabete Dieudonné Niyonsaba uyobora urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, avuga ko bagiye gushishikariza abikorera gushyigikira ikipe no kugura amakarita, mu gukomeza kuyifasha kwiyubaka.

Agira ati "Ikipe iyo yakinnye abantu barishima, abacuruza baracuruza birenze, abavuye i Kigali bagateza imbere amahoteli, abahinzi n’aborizi bakagurirwa. Tugomba kuyifasha kongera ibyishimo by’abatuye, Akarere ka Rubavu n’Abanyarwanda muri rusange."

Amakarita yateganyijwe
Amakarita yateganyijwe

Abikorera mu Karere ka Rubavu bavuga ko kugura ikarita bizafasha ikipe gushimisha abakunzi bayo, uretse kugura amakarita bagomba no gutera inkunga ikipe ikagira ubushobozi.

Umwe agira ati "Ubundi umukinnyi wa Etincelles yagombye guhembwa Miliyoni ku kwezi, yakinnye atakinnye, tugomba gutanga amafaranga arenze kugura ikarita."

Abikorera mu Karere ka Rubavu babarirwa mu ijana, batanze amafaranga agera kuri Miliyoni 13 n’ibihumbi 100 yavuye mu kugura amakarita no gutera inkunga ikipe, naho abakuriye urugaga rw’abikorera mu mirenge n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Rubavu, bavuga ko bagiye gushaka abashyigikira Etincelles.

Tuyishime Jean Bosco, Nyakiriba avuga ko buri murenge ugiye gushaka nibura abantu 100 bagura amakarita, agasaba abantu kwiyongera mu gushyigikira ikipe.

Ndagijimana Enock, Perezida wa Etincelles, muri 2023 yabwiye Kigali Today ko iyi kipe igiye gufungura ikigo cy’ubucuruzi kizayifasha gushaka umutungo izajya ikoresha, ndetse ibi biyifashe kwikemurira ibibazo by’ubukungu ifite.

Ndagijimana yavugaga ko bimwe mu bikorwa bizabafasha kongera ubushobozi birimo kuganira n’abakunzi babo bari mu byiciro by’inganda, abikorera n’ibigo byamamaza, ibi bikazafasha ikipe gushaka ubushobozi buyitunga.

Ashingiye ku igenamigambi ryakozwe, yateganyaga ko kugera mu mpera za 2026 ibikorwa bya Etincelles bizayifasha kwitunga ku kigero cya 60%, mu gihe mu myaka itanu bazaba bitunga 100%.

Etincelles FC irimo gushakirwa ubushobozi
Etincelles FC irimo gushakirwa ubushobozi

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka