Ntiturwanya igihugu, turarwanya ubutegetsi - Nangaa
Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, yatangaje ko batarwanya igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahubwo barimo kurwanya ubutegetsi butagize icyo bumarira abaturage.

Nangaa uhakana gufashwa n’u Rwanda, avuga ko ari Umunyekongo kandi n’abo bafatanyije urugamba ari Abanyekongo bafite aho bakomoka. Avuga ko bashaka gukuraho ubutegetsi buriho bakubaka igihugu.
Agira ati "AFC/M23 dushaka gukuraho ubutegetsi butagize icyo bumariye abaturage, dushaka gushyiraho ubutegetsi bushakira imirimo urubyiruko rukava mu bushomeri. Dushaka ubutegetsi buhuza abanyagihugu, ubutegetsi buha abaturage ibyo bakeneye nk’ibikorwa remezo."
Ku kibazo cyo kugabanyamo igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibice, Nangaa avuga ko badashaka gucamo igihugu ibice ahubwo bashaka kubaka igihugu cy’Abanyekongo bashyize hamwe kandi biteza imbere.
Ohereza igitekerezo
|