Goma mu mwijima

Ikigo Virunga Energies gicuruza amashanyarazi muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu mujyi wa Goma, cyatangaje ko kidashobora gutanga amashanyarazi mu mujyi wa Goma na Nyiragongo kubera imirwano yaciye insinga z’amashanyarazi mu bice bya Nyiragongo.

Umujyi wa Goma uri mu kizima mu gihe wugarijwe n’ibura ry’amazi, bitewe n’uko ukoresha ay’ikiyaga cya Kivu, atunganywa hakoreshejwe amashanyarazi yamaze kubura.

Umujyi wa Goma uri mu icuraburindi mu gihe umaze amasaha 18 udafite internet, abahatuye bakaba bakomeje kugorwa n’ubuzima busanzwe bukenera ikoranabuhanga.

Radio Okapi yatangaje ko abarwanyi ba M23 bakomeje kwihagararaho mu birindiro byabo, mu gace ka Sake na Mubambiro ku bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, mu gihe imirwano ikomeje muri Rusayo no mu misozi ya kibati muri teritwari ya Nyiragongo.

Ambasade y’Amerika yamaze gusaba Abanyamerika bari muri Kivu y’Amajyaruguru, kuhava mu gihe imipaka n’ikibuga cy’indege bigikora.

Abanyamerika kandi babwiwe kugenzura gahunda zabo no kureba neza ko impapuro z’inzira zitararangiza igihe, ndetse bagategura ibikapu bashobora gutwara.

Ambasade y’Amerika ikaba itangaza ko idafite uburyo bwo gutabara Abanyamerika bari muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe bagira ikibazo.

Imiryango mpuzamahanga itabara imbabare isanzwe yita ku mpunzi myinshi yamaze kuva mu mujyi wa Goma, mu gihe abaturage basaga ibihumbi 400 bamaze kuva mu byabo mu nkengero muri Kivu y’Amajyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muzajye mu muntara yi burasirazuba mu karere ka ngoma umurenge kazo hari abaturage bugarijwe nu mwanda bivugwako bashobora no kuba barwaye amavunja

Olivier yanditse ku itariki ya: 25-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka