Abikorera barashaka kubaka ‘Huye Ishyushye’

Urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Huye rwahigiye guhindura Huye umujyi bandebereho mu nyubako z’ubucuruzi n’amacumbi, ndetse n’imyidagaduro.

Huye ni wo mujyi wubatswe mbere mu Rwanda, aho wari uzwi ku mazina ya Astrida mu 1920, ariko imikurire yawo ntiyihuse kuko indi mijyi yavutse nyuma yawo yagiye iwucaho gahoro gahoro, none ubu ugaragara nk’umujyi wasigaye inyuma.

‘ ’

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko mu byo bashaka kuvugurura no kongera muri uyu mujyi ari inyubako zicumbikira abanyeshuri n’abahagenda.

Uwumukiza Rehema umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Huye avuga ko hari ibyo bungutse mu kwagura umujyi wa Huye ndetse no kuwuteza imbere mu kugira isuku n’umutekano.

Agira ati “Twarebaga uburyo imijyi itera imbere, mu nyubako, isuku n’umutekano ariko bikajyana no gushyuha no mu gutegura ibirori. Icyo twabonye ni uko tugomba gukorera hamwe no gukorana n’inzego kugira ngo umujyi wacu urusheho kuba mwiza.”

Uretse kuba abikorera ba Huye bashaka guteza imbere umujyi wabo, bavuga ko bagomba kongera ibihakorerwa bakabigeza ku masoko mu Rwanda no mu mahanga.

Ibyo bibahaye umurongo nyuma yo gusura icyambu cya Rubavu cyohereza ibicuruzwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yabwiye Kigali Today ko asaba abaturage kwishyira hamwe no guhuza ubushobozi kugira ngo bongere ibikorwa by’itembere mu karere ayobora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ukuntu cyambere cyica Huye nta bikorwa remezo igira,urugero:muzarebe ukuntu tumba ,Rango,mbazi, ntamihanda ihaba ni mubyondo gusa,wagirango ubuyobozi ntibubibona,hakenewe ko bakora ingendi shuri za Rubavu,ngoma, nyagatare bakabigiraho uko bo bubatse ibikorwa remezo muri utwo turere

Huye yanditse ku itariki ya: 19-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka