Rubavu: Hateguwe imurikagurisha rizafasha abantu gusoza umwaka neza
Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, rwateguye imurikagurisha ryo ku mazi y’ikiyaga cya Kivu, kugira ngo rizafashe abazaryitabira kuruhuka no guhaha biboroheye muri izi mpera z’umwaka.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba Ernest Nkurunziza, atangaza ko ari imurikagurisha ribera ku mucanga, rikaba riteganya kwakira abantu 200 nubwo abamaze kwiyandikaisha babarirwa 160.
Ni imurikagurisha rizitabirwa n’abikorera baturutse mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba, inganda zihakorera, ariko rizitabirwa n’abanyamahanga n’inganda zikomeye mu Rwanda.
Nkurunziza agira ati “Ni imurikagurisha rizitabirwa n’ibigo bitandukanye hano mu Rwanda, inganda zikomeye, ibigo bicuruza amabuye y’agaciro, hamwe n’abacuruza imodoka, ku buryo hari n’abashobora kuzitahana.”
Iri murikagurisha ryitezweho gufasha Abanyarwanda kuruhuka no kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, cyane cyane abana bazaba bari mu biruhuko.
Agi ati “Harimo udushya twinshi tuzabera ku nkengero z’amazi, ubusanzwe habaga gukumira abantu kwegerea amazi ariko ubu abaryitabiye bazaba bashobora no kujya mu mazi, hazaba hari ubwato bubatembereza, hazazanwa ibikinisho by’abana, gufasha abantu kuruhuka no kwidagadura hazajya hatumirwa abahanzi bashimisha abantu buri munsi.”
Uwampayizina Marie Grace, umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko bateguye iri murikagurisha kugira ngo bafashe Abanyarwanda gusoza umwaka neza kandi bafite aho kwishimira no guhahira, asaba abantu kwitabira kugira ngo ribafashe gusoza umwaka neza.
“Turahamagarira Abanyarwanda kuryitabira bagahaha ndetse bagasoza umwaka neza, hazaba harimo byinshi byo guhaha, hazaba harimo kwidagadura ku babikunda ariko hazaba harimo ibishimisha ibyiciro byose haba mu bana, urubyiruko n’abakuze.”
Kubera ko umujyi wa Gisenyi wegeranye n’umujyi wa Goma, Nkurunziza avuga ko n’abo baturanyi batumiwe.
Imurikagurisha riteganyinywe gutangira ku itariki 18 kugera tariki 29 Ukuboza 2024.
Ohereza igitekerezo
|