Goma yavuye mu mwijima

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yabwiye itangazamakuru ko bakemura ikibazo cy’umuriro mu masaha 48 mu mujyi wa Goma no mu nkengero zaho, ariko mu isaha imwe 75% by’abakoresha umuriro mu mujyi wa Goma batangiye gucana.

Goma yavuye mu mwijima
Goma yavuye mu mwijima

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’uyu mujyi, babwiye Kigali Today kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, ko M23 ibahaye ibyishimo nyuma yo kuva mu ntambara yari yabahangayikishije.

Nangaa yabwiye abanyamakuru ko bashaka gutanga ibisubizo ku baturage kandi bazabana neza.

Ikigo cya SOCODE gisanzwe gitanga amashanyarazi avuye mu birunga, gitangaza ko cyamaze kugeza umuriro ku Muyobozi uhereza abaturage amashanyarazi, kandi abagera kuri 75% by’abafatanyabikorwa bari mu mujyi wa Goma.

Abatuye mu bice bya Himbi bavuga ko banyuzwe no kubona umuriro, ndetse ko bizeye ko n’amazi meza agiye kuboneka.

Abaturage batuye mu mujyi wa Goma bakoresha umuriro utangwa na SOCODE, ariko hari abandi bakoresha umuriro uba mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo utangwa n’ikigo cya SNEl, Corneille Nangaa akaba avuga ko wahagaritswe na Leta mu guhima umutwe wa M23.

Abakora amashanyarazi bihutiye gusana ibyangiritse umuriro uraboneka
Abakora amashanyarazi bihutiye gusana ibyangiritse umuriro uraboneka

Nangaa avuga ko hari icyizere ko na wo uboneka vuba, abaturage bagashobora kubona amazi meza, hagakorwa isuku mu bice bitandukanye.

Abatuye umujyi wa Goma bakoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu, agatunganywa hakoreshjwe imashini zikoresha umuriro. Icyakora kuba umuriro wari wakuweho byatumye n’imashini zitunganya amazi meza zihagarara, abaturage barayabura.

Bamwe mu batuye umujyi wa Goma bavuga ko bizera ko ubuyobozi bwa M23 buzafasha amashuri gutangira vuba, ndetse n’ibindi bikorwa bigasubukurwa.

Bavuga kandi ko habayeho ubujura mu gihe cy’imirwano mu mujyi wa Goma, abacuruzi benshi bakaba bazagorwa no kongera kubura umutwe.

Nyuma yokubona umuriro, abakora amazi na bo babirimo
Nyuma yokubona umuriro, abakora amazi na bo babirimo

Ibigo bicuruza lisansi bivuga ko yavomwe igashira, naho abacuruza butiki zarasahuwe.

Icyakora hakomeje kwibazwa uburyo umutwe wa M23 uzasubiza abakozi mu kazi kandi bagahembwa uko byari bisanzwe. Haribazwa kandi uko abatuye Goma bazajya babona impapuro z’inzira, uko amabanki azajya akorana na banki nkuru ziri i Kinshasa.

Abayobozi ba AFC/M23 babwiye itangazamakuru ko umuriro ugiye kuboneka bihita bikorwa
Abayobozi ba AFC/M23 babwiye itangazamakuru ko umuriro ugiye kuboneka bihita bikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Asante sana fro your news

Kirezi Hubert vedrine yanditse ku itariki ya: 31-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka