M23 yahamagariye abayirwanyije kugaruka mu kazi
Perezida wa M23 Bertrand Bisiimwa yahamagariye abantu bose bayirwanyaga kimwe n’ abanyamakuru bayivuga nabi kugaruka mu kazi.

Bisiimwa avuga ko bafashe Umujyi wa Goma kugira ngo basubize ibintu ku murongo nyuma yo kwangizwa n’ ubuyobozi buriho.
Ahereye ku banyamakuru bari basanzwe basebya umutwe wa M23, yabasabye kugaruka mu kazi kuko ntacyo bapfa.
Yagize ati" hari abanyamakuru bari basanzwe batuvuga nabi, batangiye kunyandikira ko bazagirirwa nabi.
"Nababwiye ko ntawe uzabakoraho, namwe ndabibabwiye, mugende mufungure ibikorwa, mufungure radiyo n’ ibindi banyamakuru mubwire abaturage amakuru abubaka."
Bisiimwa avuga ko abarwanyi ba Wazalendo babaye ibikoresho bya Leta ya Kinshasa, avuga ko bagomba kwigishwa gukunda igihugu bagikorera bitandukanye no kwica abanyagihugu.
Bisiimwa avuga ko ahazaza ha Wazalendo ari ukwigishwa ibibafasha gutegura ubuzima no guhanga imirimo atari ukubashyira mu mitwe y’ itwaza intwaro bagwamo.
Gahunda dufite kuri Wazalendo ni ukubasubiza mu buzima busanzwe, bakigishwa uko babaho mu buzima buzaza.
Turabasabye banyamakuru, aho mubabonye, mubabwire bagaruke tubafashe gusubira mu buzima, cyane ko n’ igisirikare bashyirwamo badahabwa ubumenyi bwatuma baba abasirikare b’igihugu.
Ohereza igitekerezo
|