Goma: Bakoze umuganda wo gusukura umujyi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2015, abaturage ba Goma bakoze umuganda wo gukuraho imyanda yanyanyagijwe mu mujyi mu gihe cy’imirwano ya M23 n’abasirikare ba FARDC ubu bamaze kwamburwa intwaro, abacanshuro bagasubira mu bihugu bakomokamo, naho FDLR na Wazalendo bakishyikiriza umutwe wa M23.

Ibirundo by'imyanda abari mu muganda bakusanyije
Ibirundo by’imyanda abari mu muganda bakusanyije

Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma, hari hanyanyagiye imyenda ya gisirikare yatawe n’ingabo za FARDC na Wazalendo, bakihindura abaturage basanzwe. Hari kandi amasasu menshi n’imbunda byari bijyanyagiye mu mujyi, ubu birimo gukurwa mu nzira.

Abaturage batuye mu mujyi wa Goma babyukiye mu muganda, bavuga ko bishimiye gusukura umujyi wabo, bakura mu nzira ibishobora kubabangamira.

Ni umuganda watangiye mu gitondo saa kumi n’ebyiri mu bice byose bigize umujyi wa Goma, urangira saa tanu.

Ibice bimwe byari binyanyagiyemo ibikoresho bya gisirikare byahakuwe, ahari harunze imyanda irahakurwa, ndetse hamwe na hamwe ku kibuga cy’indege na Birere hari ahabonetse imirambo mu miferege na yo ikurwamo.

Imirimo mu mujyi wa Goma yatangiye, abacuruzi baracuruza, imodoka zitwara abagenzi mu bice byose zatangiye imirimo, icyakora hari inzu z’ubucuruzi zitarafungira kubera zasahuwe.

Ku mupaka hari urujya n’uruza rudasanzwe, abantu benshi bari barahungiye mu Rwanda barimo gusubira mu gihugu cyabo, mu gihe hari abandi barimo kuva mu mujyi wa Goma bakeka ko ingabo za FARDC zizagaruka kuhabohoza hakaba imirwano.

Abatuye umujyi wa Goma bari mu byishimo byo kuba bafite umutekano, nk’uko babyivugira.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today yagize ati "Yego umujyi wacu uri mu maboko ya M23, ariko ubu turatekanye kurusha uko twari tumeze hari Leta. Ubu ntawe uhohoterwa na Wazalendo nk’uko byahoze, nta wamburwa ibye izuba riva, ntawe uraswa, ba bajura bari baratuzengereje biyise (40Voleurs) ntituzi iyo bagiye, ubuzima bumeze neza bikomeje gutya."

Umwe mu babyeyi warimo akubura imbere y’igipangu mu mujyi wa Goma ati "Ni isuku yacu, twari tubizi mu Rwanda none natwe byatugezeho, bizakomeze turabyishimiye."

Nubwo umuganda wabaye imyanda myinshi igakurwa mu nzira, hakenewe ko hakorwa iyindi miganda yikurikiranya isuku ikiyongera.

Bamwe mu bavuganye na Kigali Today bavuga ko M23 yazanye amatwara akarishye.

Bagira bati "Buri muntu wese afite ubwoba bw’aba bantu, ntibyemewe kunywa inzoga mu gitondo kandi aha bazibyukiragamo, urumva bizoroha? Barimo kutubuza ubusinzi, ibiyobyabwenge nk’urumogi, inzoga z’inkorano, nubwo ari byiza ariko kubihagarika bizagorana."

Urujya n’ uruza mu mujyi wa Goma rurahari, nta basirikare benshi baboneka mu mujyi uretse ahari abayobozi. Imodoka za gisirikare zasizwe na FARDC ziracyahagaze mu mihanda, ariko imodoka nyinshi ziratwarwa n’abantu ku giti cyabo.

Ku mupaka bamwe mu baturage mu Birere baraza kuvoma amazi mu Rwanda, ikibazo kivugwa ko kitarakemurwa ni internet.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka