Abahungira mu Rwanda bakomeje kwiyongera mu gihe imirwano ikomanga i Goma

Abantu amagana barimo barinjira mu Rwanda bakoresheje umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, mu gihe umupaka muto umaze gufungwa ku ruhande rwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Imirwano irimo kubera mu birometero bine mu majyaruguru y’ Umujyi wa Goma, abantu benshi muri Goma batangiye kuva mu ngo zabo berekeza hafi y’ umupaka w’u Rwanda aho bamwe barimo kwinjira mu Rwanda n’ ibikapu byabo.

Abagore, abana n’ abagabo bose barimo kwinjira mu Rwanda, imodoka ni nyinshi ku mupaka munini, abanyamahanga ni benshi barimo guteza amakashe yinjira mu Rwanda, mu gihe hari abaturage badafite ibyangombwa babuze uko binjira mu Rwanda.

Abanyarwanda bari bagiye mu mujyi wa Goma baravuga ko batangiye guhohoterwa n’ abanyecongo babita M23.

Umwe wavuganye na Kigali Today avuga ko DRC yafunze umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, abanyarwanda bari Goma basabwa kunyura ku mupaka munini.

Agira ati " twari mu isoko rya Gahembe, twumva ibibombe abantu bariruka, tugeze ku mupaka muto dusanga urafunze. Kugera ku mupaka munini abanyecongo baradutangira bakatwambura badutera amabuye batwita M23."

Umupaka muto ubu nturi gukoreshwa bitewe n’ uko wafunzwe ku ruhande rwa DRC, ku ruhande rw’u Rwanda nabo bagira inama abantu kutambuka kuko umupaka wafunzwe.

Imirwano irumvikana Kanyarucinya, Munigi na Mutaho hafi cyane y’umujyi wa Goma, abanyarwanda baturiye umupaka bavuye mu ngo zabo kugira ngo hatagira amasasu abagwaho.

Bamwe mu baturage baravuga ko batinya ko hagira ibisasu bibagwaho.

Umwe yagize ati" iyo hari intambara yegera umujyi wa Goma, bamwe mu basirikare ba FARDC barasa mu Rwanda, ni byiza kuba dutanze akanya turagaruka birangiye."

Umubare b’abanyecongo barimo kwinjira mu Rwanda urimo kwiyongera, kubona amacumbi muri hôtel n’amazu yo kubamo mu mujyi wa Gisenyi biragoye, mu gihe bamwe barimo gukomeza birekeza Kigali na Musanze n’ ahandi bashobora gucumbika.

Abinjira mu Rwanda babwiye Kigali Today ko umubare w’abaza guhungira ushobora kwiyongera kuko benshi bagowe no kutagira ibyangombwa by’ inzira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka