Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ibirango bizajya bigaragaza aka Karere kazwiho kuba irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Nyiramariza Emerance avuga ko yari mu bukene bukabije atagira n’icyo gutunga umuryango ariko ashobora kubuvamo abifashijwemo n’umuryango wa World Vision ku bufatanye na KOICA. Nyiramariza Emerance hamwe n’abandi bagore 298 bari mu bukene bukabije mu mirenge ya Gihango na Mushubati mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bashoboye (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, buherutse kwandikira ibigo by’amashuri muri aka Karere bubisaba guhagarika guha ibiryo by’abanyeshuri abarimu babigisha.
Abarwanyi ba M23 bakomeje gusatira umujyi wa Sake nyuma yo gufata agace ka Karenga kari ku birometero 8 uvuye mu mujyi wa Sake uri mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma ufatwa nk’umujyi mukuru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ku mugezi wa Sebeya hagiye kubakwa inkuta n’ibiraro bizafasha amazi kugenda adasenyeye abaturage.
Abahinzi b’urusenda n’ibitunguru mu Turere twa Rubavu, Rulindo, Nyagatare na Bugesera bagiye gutandukana n’igihombo baterwaga no kubura isoko ry’umusaruro bakagurisha umusaruro wabo ku kiguzi gito.
Abaturage batuye muri Teritwari ya Nyiragongo n’umujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo yo kwamagana abarwanyi ba Wazalendo kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa barimo gukorera abaturage, abagize imiryango ya sosiyete sivile bakaba basaba Leta kubakiza ababahungabanyiriza umutekano.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), butangaza ko Leta y’u Rwanda yashyizeho nkunganire ku bantu bagura amashyiga arondereza ibicanwa, mu gukumira iyangizwa ry’ibidukikije no kurinda Abanyarwanda imyotsi itera indwara z’amaso n’iz’ubuhumekero, benshi bakaba barabyishimiye.
Abatuye mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batangaza ko bashima Leta y’u Rwanda, yaborohereje kubona icyangombwa cyambukiranya umupaka bitabagoye, kuko igiciro cyacyo cygabanyijwe cyane.
U Rwanda ruritegura kwakira icyambu cya Rubavu kirimo kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, icyambu kizateza imbere ubuhahirane bw’uturere dutanu tugize Intara y’Iburengerazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ikirwa cy’Ijwi n’umujyi wa Goma.
Abikorera mu Karere ka Rubavu bafite amahoteli n’ibikorwa byakira ba mukerarugendo, batangaza ko umutekano mucye ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo wagize ingaruka ku bikorwa byabo, harimo kugabanuka kw’ababagenderera no kongera ibirarane muri Banki bafitemo inguzanyo.
Mu Rwanda hari ibyanya bitandukanye bibonekamo urusobe rw’ibinyabuzima bisigaye hakeya ku isi. Hari ibyanya bimaze kwemerwa ku rwego rw’Isi, nka Pariki y’Ibirunga na Pariki ya Gishwati-Mukura.
Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zagiye mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi zavuye mu bice zarimo nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bashushubikanyije ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zari muri Masisi.
U Rwanda rwiteguye kuba igisubizo cy’amazi n’amashanyarazi ku batuye umujyi wa Goma waraye mu mwijima nyuma y’uko ipoto ijyana umuriro mu mujyi wa Goma yaguyeho igisasu ikangirika bikomeye mu mirwano yahuje ingabo za Congo FARDC hamwe n’umutwe wa M23 muri Teritwari ya Nyiragongo.
Umujyi wa Goma utuwe na Miliyoni ebyiri z’abaturage, washyizwe mu icuraburindi n’intambara ibera mu nkenero zawo ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo, FARDC hamwe n’imitwe izitera inkunga.
Nyuma imirwano yabereye mu bice bitandukanye bya Masisi tariki 5 Ugushyingo 2023, ndetse igasiga uduce dukomeye dufashwe n’abarwanyi ba M23, imirwano ikomeye yubuye muri Teritwari ya Nyiragongo mu gice cya Kibumba ku musozi wa Nyamishwi ku kirunga cya Nyamuragira ahari gukoreshwa intwaro zikomeye.
Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba, bagaragarije abaturage b’Akarere ka Rubavu ibyiza byo guteganyiriza ahazaza bagamije imibereho myiza, babikesha gukorana n’ibigo by’imari mu bikorwa bibyara inyungu. Ibi bikaba byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwizigamira, igikorwa cyahujwe n’umuganda usoza (…)
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yasabye Abanyarwanda bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kwigengesera kuko badakunzwe, abasaba kubahiriza amasaha y’ingendo.
U Rwanda rukomeje gushishikariza Abanyarwanda gukingiza abana imbasa, birinda ko hagira uyandura ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho iheruka kuboneka.
Abanyarwanda bajyana amata mu mujyi wa Goma bavuga ko bahutazwa mu gihe hari umutekano mukeya ndetse bikagorana kubishyura.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’abashoramari biyemeje kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 13 rihagaze, bumvikanye uburyo bwo kubaka iri soko, rikazuzura mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Abaturage batuye muri Teritwari ya Nyiragongo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahunze ibice batuyemo, kubera gukozanyaho kw’abarwanyi ba Wazalendo, imirwano yabereye i Kanyarucinya.
Abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bashima Perezida Paul Kagame wabahaye inzu nziza n’umushinga urwanya imirire mibi, bakaba batangiye kwiga uko bivana mu bukene.
Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye mu nama idasanzwe tariki ya 23 Ukwakira 2023 imaze kweguza Umuyobozi w’Akarere Mukarutesi Vestine azira kugirwa inama ntazubahirize.
Abarwanyi ba Wazalendo n’indi mitwe bafatanyije kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, bigaragambirije ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi bashaka kwinjira mu Rwanda.
Uturere duturiye Pariki z’Igihugu twagenewe amafaranga yavuye mu bukerarugendo asaga Miliyari 3.272Frw, azakoreshwa mu bikorwa byateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2023-2024, bijyanye no guteza imbere abaturage, akaba yariyongereye ugereranyije n’imyaka ishize.
Nubwo mu Rwanda iterambere ryihuta mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ahandi, abafite ubumuga butandukanye bavuga ko hari aho batabona serivisi uko bikwiye, bitewe n’imitere yaho cyangwa n’ubumuga umuntu afite, bagasaba koroherezwa.
Bamwe mu banyeshuri biga ku kigo cya Rambo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu batangaza ko hari bagenzi babo batagarutse ku ishuri kubera kubura ubushobozi, nyuma y’uko ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu bibasenyeye, imiryango yabo ikabura ubushobozi.
Buri mwaka (Nzeri n’Ukwakira) hafatwa amezi abiri yo guhagarika uburobyi mu Kiyaga cya Kivu kugira ngo amafi n’isambaza bishobore kongera kororoka, nyuma y’amezi 10 abakora akazi ko kuroba bataruhuka.
Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, akaba umuhuza w’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasabye ko imirwano ihagarara muri Kivu y’Amajyaruguru, kugira ngo hakorwe ubutabazi n’ibikorwa byo kugarura amahoro.