Rubavu: Imirire mibi y’inka iratesha agaciro amata
Aborozi bo mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Bugeshi, Busasamana, Mudende na Kanzenze baravuga ko amakusanyirizo y’amata amaze iminsi yanga kwakira amata y’inka zabo, kuko ngo arimo impumuro itari nziza ituruka ku bwatsi bwanduye.
Aba borozi babarizwa mi mirenge izwi ho kuba ikigega cy’ibirayi n’ibitunguru byoherezwa mu Rwanda hose. Inka zabo, ngo baba bazigaburira ibisigazwa by’ibi bihingwa.
Amakusanyirizo akorera mu karere ka Rubavu yakira nibura buri cyumweru litiro ibihumbi 75 by’amata avuye mu borozi. Icyakora hari litiro zisaga ibihumbi 15 zo muri iriya mirenge ya ngo zidashobora kujyanwa ku ruganda rwa Mukamira.
Aborozi bavuganye na Kigali Today bavuga ko amata yabo adashobora kwakirwa n’uruganda bitewe n’impumuro yumvikanamo, iyi mpumuro ikaba iterwa n’uko bagaburira inka zabo ibisigazwa by’ibirayi n’ibitunguru.
Uwitwa Joel Munyanganizi utuye mu Murenge wa Bugeshi agira ati “Dufite ikibazo cy’ubwatsi duha amatungo, kubera kororera mu biraro. Tugerageza guha inka ibibabi by’ibirayi n’ibitunguru kuko nibyo hano duhinga, ariko iyo amata tuyajyanye ku makusanyirizo ntiyakirwa n’uruganda kubera impumuro yumvikanamo.”
Aba borozi batangaza ko amata yabo agurwa na rwiyemezamirimo ubahenda kuko nta yandi mahitamo bafite.
Yongeraho ati “ntiduhererwa ku giciro uruganda rutangiraho kuko ayancu agurwa n’abantu ku giti cyabo, ibi bijyana no kutwambura kuko umaze kugezamo umwenda munini aragenda hakaza undi, nyamara dufite amata meza agurwa n’uruganda ntitwahomba nk’uko bitubaho.”
Nyirabayazana wo guhomba abaturage bavuga ko ari ukubura ubwatsi bwagenewe guhabwa amatungo, bakagaragaza ko bafite ubwatsi umusaruro wabo waba mwiza ukajyanwa ku ruganda.
Rudasingwa Fidele umukozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB mu Karere ka Rubavu ukurikirana ibikorwa by’umushinga RDDP II ufasha aborozi kongera inka zitanga umukamo no guteza imbere ibikorwaremezo by’ubworozi yabwiye Kigali Today ko iki kibazo kiboneka mu mirenge ikorerwamo ubuhinzi cyane, bigatuma abaturage bakoresha ubutaka bafite mu guhinga ntibasige ahaterwa ubwatsi bw’amatungo.
Agira ati “iki kibazo kiraboneka, ariko tubagira inama yo gutera ubwatsi ku miringoti no ku nkengero z’umurima kugira ngo bashobore kugaburira inka ubwatsi bwiza. Ikindi tubahugurira guteza imbere ubworozi kugira ngo bwunganire ubuhinzi kuko byose bitanga umusaruro.”
Rudasingwa avuga ko mu Karere ka Rubavu basanga abaturage aho bororera, bakabigisha kwita ku matungo. Ubu ngo imirenge yose yamaze kugezwamo imbuto y’ubwatsi bw’amatungo kugira ngo aborozi babubone hafi yabo, binyuze mu batubuzi b’ubwatsi.
Ubwatsi burimo urubingo ni imwe mu mbuto irimo kwegerezwa aborozi. Kuba ruterwa ku miringoti no ku ngengero z’imirima bigira uruhare rurenze kugaburira amatungo, kuko binafasha mu kurwanya isuri.
Umushinga RDDP II kuva wagera mu Karere ka Rubavu muri Nyakanga uyu mwaka, hamaze gutangwa ubwatsi buterwa kuri hegitare 15 zitezweho gufasha abarozi kongera umukamo.
Ohereza igitekerezo
|
barifuza iki? nibareke kugaburira amatungo ubwatsi budakwiye. cg amata bayinywere niyo mahitamo yabo. ubwatsi bw’inka burazwi bubahirize amahame y’ubworozi. murakoze