Abakozi 246 ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) basoje Itorero ry’Igihugu mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, basabwe kurangwa n’ukuri birinda ikinyoma, baba urumuri rumurikira rubanda aho bakorera kandi barangwa n’indangagaciro, batera ishema Igihugu cyabo (...)
Imibare yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuva mu mwaka wa 2019-2021, iragaragaza ko ibyaha byo gusambanya abana bikomeje kuzamuka, aho muri iyo myaka itatu byagaragaye ko abana 13646 basambanyijwe.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), iragaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ariyo ifite umubare munini w’abana basambanyijwe mu myaka itatu ishize, mu gihe Intara y’Amajyaruguru ariyo ifite umubare muke.
Abatuye Akarere ka Musanze biganjemo abakunda umupira w’amaguru, bahangayikishijwe n’uburyo Sitade Ubworoherane ikomeje kwangirika, bakibaza impamvu icyo kibazo kimaze igihe kirekire kidakosorwa, gusa ubuyobozi buvuga ko bwatangiye gutekereza ku buryo hakubakwa indi (...)
Abaturage bibumbiye mu rugaga rw’abavuzi gakondo mu Karere ka Musanze, barahiriye kwinjira Muryango FPR-Inkotanyi, nyuma yo gusaba amahugurwa ajyanye no kumenya byimbitse amahame yawo.
Musenyeri Servilien Nzakamwita, wari umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Byumba, yasezeye ku bakirisitu yari aragijwe ababwira ko agiye yemye, nyuma y’uko inguzanyo yafashwe na Diyosezi ubwo hubakwaga ishuri, ayishyuye abifashijwemo na Perezida Paul Kagame.
Nk’uko byifashe hirya no hino mu gihugu, imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena 2022 irarimbanyije, aho no mu Karere ka Musanze imyiteguro ikomeje, hubakwa hanavugururwa ibikorwa remezo binyuranye.
Ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, nibwo mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, hatangijwe ku mugaragaro itorero Indemyabusugire IV ry’abakozi 245 ba Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), icyiciro cya kane.
Umusaza witwa Mitima Elie wo mu Kagari ka Kabushinge mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gushyikirizwa inzu yubakiwe n’abo yigishije guhera mu 1985, nyuma y’uko bishyize hamwe bakusanya inkunga y’amafaranga asaga miliyoni eshanu agenewe icyo gikorwa cyo (...)
Iyo ugeze mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, telefoni ihita ivaho, ku buryo guhamagara bidashoboka kubera ikibazo cyo kutabona ihuzanzira (network).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasiho, Bangankira Jean Bosco, gaherereye mu Murenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke, ari mu maboko ya Police Sitasiyo ya Ruli, aho akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16.
Ku biro by’Akarere ka Gicumbi habereye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Leta mu yahoze ari amakomine yahindutse akarere ka Gicumbi. Ni igikorwa cyabaye tariki ya 06 Gicurasi 2022, kikaba cyari kibaye ku nshuro ya mbere muri ako karere, cyitabirwa n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, washimiye (...)
Abaturage bo mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, barasaba kubakirwa ivuriro rito (Poste de santé) bemerewe n’ubuyobozi nyuma y’uko bubasabye gusiza ikibanza bazayubakamo, none imyaka ikaba imaze kuba ine bategereje.
Ababyeyi bo mu Karere ka Musanze baremera ko bafite uruhare mu bibazo abana babo bagize by’igwingira riterwa n’imirire mibi, nyuma y’uko bagiye bagurisha amata n’ifu ya Shishakibondo.
Niyifasha Esther, Umukobwa w’imyaka 22, uvuka mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, avuga ko mu mibereho ye yakuze akunda gucuranga inanga nyarwanda, akemeza ko yiteguye kuyibyaza umusaruro ikazamugeza ku rwego ruhanitse kandi ikamutunga.
Ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibyumba by’amashuri muri Ecole des Sciences de Musanze, byuzuye bitwaye asaga miliyoni 180 z’Amafaranga y’u Rwanda, bikazafasha abana kwiga (...)
Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yanenze abakomeje kwangiza umubiri wabo bakoresha amavuta yangiza uruhu, aho yagaragaje ko bakomeje kuyakura mu buhugu bihana imbibi n’u Rwanda, bayinjiza mu gihugu mu buryo bunyuranyije (...)
Dr. Habumuremyi Pierre Damien akomeje gushimira Perezida Paul Kagame, nyuma y’uko amuhaye imbabazi aho muri 2021 yari yakatiwe imyaka itatu y’igifungo. Yabigaragaje mu butumwa yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 28 Mata 2022 bugira buti “Mu muco, uwakugabiye uramwirahira. Guhabwa imbabazi na Perezida wa (...)
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, akomeje gushishikariza ababyeyi kugira uruhare mu kugaburira abana ku ishuri, aho abibutsa ko udafite ubushobozi bw’amafaranga yemerewe kuzana n’ibiribwa, udafite byose akaba yajya no gukora imirimo inyuranye ku (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buri muri gahunda yo gusura ibikorwa remezo, cyane cyane imihanda n’ibiraro byangiritse mu bihe bya Covid-19, mu rwego rwo gushaka uko bisanwa, ibirenze ubushobozi bw’Akarere bigakorerwa ubuvugizi mu nzego nkuru.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Intumwa za Banki y’Isi, ku itariki 26 Mata 2022, yasuzumiwemo imyiteguro yo kubaka ikindi cyiciro cy’imihanda mishya ya kaburimbo na ruhurura ya Rwebeya (RUDP II/Phase 3) mu mujyi wa Musanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, akomeje gushishikariza abaturage kuba hafi y’ikipe yabo ya Gicumbi, mu mikino mike isigaje ya Shampiyona, aho yemeza ko icyizere cyo kutamanuka mu kiciro cya kabiri kigihari.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yabwiye ababyeyi ko nta rwitwazo bafite rwo kuba abana babo batiga, kubera imbaraga Leta yashyize mu gikorwa cyo kubegereza amashuri, abibutsa ibihano bigenewe uwakuye umwana mu ishuri bihwanye n’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu kugeza ku bihumbi magana (...)
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, akaba inzobere mu bworozi bw’ingurube, avuga ko yakozwe ku mutima n’Umushinga wa Miss Uwimana Jeannette uherutse kwegukana ikamba ry’uwateguye umushinga mwiza kurusha indi, mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 (Miss Innovation (...)
Umukobwa witwa Nyirandegeya Vestine wo mu kigero cy’imyaka 22, wo mu Kagari ka Runoga mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, ari mu maboko ya y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kirambo, aho akekwaho icyaha cyo kwica umwana we w’umukobwa amunize.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda (OIPPA), Nocodème Hakizimana, aremeza abafite ubumuga bw’uruhu biteguye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu myaka iri imbere.
Bamwe mu bafite utubare duciriritse mu Karere ka Rulindo, bahangayikishijwe n’igihombo bakomeje guterwa n’icyo bise akarengane barimo gukorerwa, aho bishyuzwa imisoro y’imyaka ibiri bamaze muri Covid-19 kandi utubare twari dufunze.
Mu Rwanda hari uduce tunyuranye tubumbatiye amateka y’igihugu yo ku bw’Abami, ahenshi hagenda hitirirwa amazina abiri akomatanye, urugero ni ahiswe ‘Rwabicuma na Mpanga’ mu Karere ka Nyanza, ‘Butamwa na Ngenda’, ‘Burera na Ruhondo’, ‘Nkotsi na Bikara’ n’ahandi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbiye, Twagirayezu Gaspard, yamaganye imvugo irimo kugaragara muri bamwe mu rubyiruko, bavuga ko kuba muri Jenoside batari bariho, ngo ibyo kurwanya abapfobya Jenoside bitabareba.
Bibaho gake ko umwaka uhuza n’undi umunsi, itariki n’ukwezi, nk’uko mu kwezi kwa Mata 2022, guhura na Mata 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni kimwe mu bikomeje kugarukwaho na benshi mu batanga ubuhamya muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bemeza ko guhuza kw’ayo matariki n’umunsi (...)