Filozofiya (Philosophie) ni uburyo bwo kumenya gushyira umubonezo mu mitekerereze, bigafasha umuntu kwimenyereza gutekereza neza kugira ngo abashe gushyira mu gaciro, bityo ubwo bumenyi bukamugira inshuti y’ubuhanga, (philosophie est l’Amour de la Sagesse).
Muri Kamena 2024, u Rwanda rwari rugeze ku musaruro w’amafi wa toni 48,133 ku rwego rw’Igihugu, aho toni 9,000 muri zo arizo ziva mu bworozi bwayo andi akava mu burobyi busanzwe, gusa uwo musaruro ngo uracyari hasi, intego ikaba ari ukuwuzamura.
Bamwe mu barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bagize ibyishimo bidasanzwe, nyuma yo kubona abayobozi batandukanye babasanga ku bitanda baryamyeho, babazaniye ibiribwa n’ibikoresho byo kwifashisha bitandukanye.
Mugabowagahunde Maurice, ni we wongeye gutorerwa kuyobora (Chairman) Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu matora yabereye i Musanze ku wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025.
Mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ku wa 31 Mutarama hashojwe amahugurwa ajyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu micungire y’ubutaka (Digital Transformation and Land Administration), mu rwego rwo kurushaho kunoza serivise z’imikoreshereze myiza y’ubutaka.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yagaragaje uburyo akomeje gushengurwa n’amashusho y’urukozasoni ya bamwe mu rubyiruko, akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe ababyeyi badohotse mu kurera, akavuga ko bibabaza na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 Mutarama, yashyize mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo, abandi ibazamurwa mu ntera.
Mu murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu hari ikiyaga cyitwa Nyirakigugu, gifite amateka atangaje. Ni ikiyaga gikora ku muhanda Musanze-Rubavu, abenshi bafata nka kimwe mu byiza nyaburanga bitatse u Rwanda.
Ku munsi ngarukamwaka wahariwe umuco, ku basirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, baherekejwe n’imiryango yabo basabanye mu mico y’ibihugu byabo irimo indirimbo n’byino, basangira ibiribwa n’ibinyobwa mu myambaro ijyanye n’umuco wabo.
Kuba ikipe ya Musanze yamaze guhagarika myugariro wayo Bakaki Shafiki, ashinjwa imyitwarire itari iya kinyamwuga mu mukino, iyo kipe yatsinzwemo na Vision FC ku munsi wa 15 wa shampiyona, ngo ntibiyibuza kubona intsinzi kuri APR FC.
Uko umwaka ushize undi ugataha, niko ibikorwa by’iterambere bigenda byiyongera mu Ntara y’Amajyaruguru, nk’ahantu Igihugu gishyize imbaraga mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo.
Mu buzima busanzwe ni gake utubari tubura abatugana cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, aho usanga mu masaha y’umugoroba mu mihanda ari urujya n’uruza rw’abaturage berekeza mu mahoteli no mu tubari dutandukanye bishimira ko bagiye gusoza umwaka batangira undi.
Imashini ifasha abantu kuzamuka no kumanuka mu muturirwa hadakoreshejwe amadarajya yatengushye abacururiza n’abahahira mu isoko ry’amagorofa atanu rya Musanze(GOICO). Iyi mashini kuba idakora ku buryo buhoraho, ni kimwe mu bituma abagana GOICO binuba.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abayobozi bahabwa inshingano kutagira urwitwazo amikoro make y’Igihugu ngo bakore akazi kabo nabi, abibutsa ko mu byo bashinzwe harimo gushaka ayo mikoro.
Rungu ni kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, ukora ku ishyamba rya Pariki y’igihugu y’Ibirunga.
Mu Karere ka Musanze hatangijwe ubukangurambaga buzamara amezi atatu bw’isuku n’isukura mu bigo by’amashuri yo mu Mirenge yegereye Ibirunga, mu rwego rwo gukangurira abana bato isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko imyanya itari myiza bamaze iminsi bagira mu mihigo idaterwa n’uko badakora, ahubwo ibyo bakora batazi kubimenyekanisha.
Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze baravuga ko ikiguzi cy’ubwiherero kibaremereye ku buryo bamwe muri bo ngo birinda kunywa amazi kugira ngo batabishyuza.
Nyuma y’ibyumweru bibiri imbwa zo mu gasozi zizwi nk’ibihomora ziteye abaturage bo mu Kagari ka Huro, mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke zikica amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama ebyiri bizezwa ko izo mbwa zamaze kwicwa, zagarutse zisanga ihene ku gasozi aho ziziritse zicamo eshanu ku wa mbere tariki 09 (…)
Akanyamuneza ku maso y’Abanyamusanze ni kose by’umwihariko kuri bamwe barya ari uko bahashye, nyuma y’uko igiciro cy’ibirayi cyamanutse bigera kuri 450Frw ku kilo, bivuye kuri 800Frw byariho mu mezi abiri ashize.
Abivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Kabere giherereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yavuguruye inyubako z’icyo kigo mu buryo bujyanye n’icyerekezo, ariko bagaragaza imbogamizi z’abakozi bake zituma badahabwa serivisi uko bikwiye.
Hashize icyumweru umugore witwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, Umudugudu wa Kinkware, atangarije itangazamakuru ibibazo bimuhangayikishije by’abakomeje kumubwira amagambo amukomeretsa.
Mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu muhanda Musanze-Rubavu, haravugwa amakuru y’imodoka itabashije kumenyekana plaque, yakoze impanuka igonga umunyamaguru ihita yiruka.
Polisi y’u Rwanda ni rumwe mu nzego zishimwa kubera ubunyamwuga bubaranga. Gusa tujya tubona hari abapolisi birukanwa mu nshingano bitewe n’impamvu zitandukanye. Ese ni izihe mpamvu zatuma umupolisi yirukanwa?
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zashyize umukono ku myanzuro y’ibiganiro zari zimazemo iminsi itatu, ijyanye no kongera imbaraga mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano wo ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Ku mugoroba wo ku itariki 30 Ugushyingo 2024 nibwo bamwe mu baturage b’i Remera mu Mujyi wa Kigali, batunguwe no kubona imodoka hejuru y’inzu, nk’uko ababibonye babitangaje.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier aherekejwe n’abasenateri bose bagabanyije mu matsinda, bifatanyije n’abatuye Intara y’Amajyaruguru mu gikorwa cy’umuganda usoza Ugushyingo, wibanze ku bikorwa byo gutera ibiti by’imbuto bitangiza imyaka, mu rwego rwo kurwanya igwingira no (…)
Guteza imbere ubuvuzi ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiramo imbaraga, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umuturage. Ni muri urwo rwego hirya no hino mu Gihugu hubatswe ibikorwa remezo bijyanye n’ubuvuzi, mu rwego rwo kurinda abaturage gukora ingendo ndende bajya kwa muganga no kubarinda kurembera mu ngo.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zishinzwe kurinda imipaka ihuza ibihugu byombi ziri mu Karere ka Musanze mu biganiro by’iminsi itatu, kuva ku itariki 28 kugeza kuri 30 Ugushyingo 2024. Ni mu biganiro bigamije kurebera hamwe imibanire y’abaturage b’ibihugu byombi, bahuriye ku mupaka wa Cyanika, uwa Gatuna n’uwa (…)