Mu mwaka wa 2017, Intara y’Amajyaruguru yihaye umuhigo wo kugera muri 2024, gahunda ya Girinka imaze koroza abatishoboye 68200, uwo muhigo urarenga hatangwa inka 89000, nyuma y’uko iyo gahunda itangijwe muri 2006.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Jeannot Ruhunga, aratangaza ko imikorere y’urwo rwego igiye kurushaho kunoga, nyuma y’uko umubare w’abakozi bari bakenewe wamaze kuzura.
Abanyeshuri 119 bamaze amezi arindwi mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu Karere ka Musanze, basoje amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha, basabwa kunoza umwuga birinda ruswa no kubogama, basabwa kandi guhora bihugura.
Mu gihe abenshi mu baturage, by’umwihariko abahoze mu mirimo yo kubaka isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze bari barashyizwe mu rujijo kubera ihagarikwa ritunguranye ry’imirimo yo kubaka iryo soko, imirimo yo kuryubaka yasubukuwe mu ntangiro za 2024, intego ikaba ari uko iryo soko ryaba ryuzuye muri Kamena 2024.
Saa moya n’iminota 30, ikamyo yerekezaga i Kigali yagonganye n’indi ya FUSO yerekezaga i Musanze, zifunga umuhanda Kigali-Musanze mu gihe cy’isaha, icyakora ubu ukaba ufunguye igihande kimwe nyuma y’ubutabazi.
Umugore wo mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze yateje impagarara muri gare ya Musanze mu gihe cy’amasaha abiri, nyuma y’uko yanze gusohoka mu modoka, abari aho bagacyeka ko yaba yarozwe.
Musanze ni Umujyi ukomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye, mu rwego rwo guca akajagari muri uwo Mujyi, hakaba hakomeje kuzamurwa inyubako zijyanye n’icyerekezo.
Ni kenshi uzabona amatsinda y’abagore mu Karere ka Gicumbi mu mihanda no mu birori, bakenyeye imishanana, bikoreye ibiseke, ari nako banyuzamo bagacinya akadiho mu mbyino zinyuranye.
Padiri Peter Balikuddembe wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Gikongoro, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, azize uburwayi.
Itsinda riturutse mu gihugu cya Sweden, ryagiriye uruzinduko mu Karere ka Gakenke, mu rwego rwo kureba ko inkunga icyo gihugu gifashamo u Rwanda muri gahunda yo kuvana abaturage mu bukene, yageze ku bagenerwabikorwa.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yataye muri yombi abasore icyenda bo mu Murenge wa Kinigi, aho bakekwaho icyaha cyo kubuza abaturage umudendezo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ku mpungenge abatuye Akarere ka Burera bakomeje kugaragaza ku nyubako y’ibiro byako yakomeje kudindira, abizeza ko muri Kamena 2024, inyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera izaba yamaze kuzura.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, aranenga bamwe mu babyeyi birengagiza inshingano zabo zo gufatanya na Leta muri gahunda yo gufasha abanyehuri gufatira ifunguro ku ishuri.
Bamwe mu baturiye ishuri ryisumbuye rya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro rya Bigogwe TSS, barishimira uko bateye imbere mu buhinzi babikesha abiga muri iryo shuri, ibyo bikabafasha kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.
Mu Kagari ka Mucaca, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umugabo wakomerekeje mugenzi we akoresheje umuhoro, bikavugwa ko yamusanze iwe amusambanyiriza umugore.
Ababyeyi barerera mu ishuri ribanza ry’abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva (Nyabihu Deaf School) riherereye mu Murenge wa Mukamira Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe no kuba abana babo bakomeje kwirukanwa ku ishuri bakabwirwa ko akarere katubahiriza amasezerano.
Abantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Gicumbi, bashinze Koperative yitwa COTTRAGI (Cooperative de Transport Transfrontier), izajya itwaza abantu bambukiranya umupaka imizigo yabo, bakaba bayitezeho inyungu.
Gicumbi ni umwe mu mijyi y’u Rwanda igenda itera imbere, bikagaragazwa n’inyubako ndende zizamurwa muri uwo mujyi, no mu bindi bikorwa remezo birimo imihanda.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, muri uyu mwaka wa 2024, Leta y’u Rwanda iteganya gushora muri iyo gahunda Miliyari zisaga 90 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, ku biro by’Umurenge wa Kinigi hazindukiye imbaga y’abaturage bo mu ngeri zitandukanye, barimo abagabo, abagore ndetse n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.
Bamwe mu bahoze ari abarembetsi bo mu Karere ka Burera mu Mirenge yegereye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, bavuga ko inkunga zinyuranye zirimo imirimo y’amaboko ndetse n’inkunga z’amafaranga yo kubafasha kwihangira imirimo y’amaboko bitabagezeho.
Abatuye Umurenge wa Jomba na Mulinga mu Karere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’ikiraro cya Gitebe gikomeje kwangirika, bakagira impungenge z’impanuka abanyeshuri bacyambuka bajya ku ishuri bashobora kuhagirira, dore ko cyegereye ikigo cy’ishuri, gusa ubuyobozi bwavuze ko kigiye gukorwa bidatinze.
Bamwe mu baturage n’abakora umwuga w’itangazamakuru muri iki gihe, bashimira cyane abakoze uwo mwuga mu myaka yo hambere aho babafatiraho urugero rw’abanyamakuru beza. Abo bahoze mu mwuga w’itangazamakuru bo bavuga ko ibanga ryo gukora neza itangazamakuru ari ukugira urukundo n’ubwitange mu kazi, kwicisha bugufi, n’ibindi.
Mu muhanda Musanze-Kigali, habereye impanuka eshatu zikomeye, zikomerekeramo abantu bane bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Nemba.
Bishop Mugisha Mugiraneza Samuel, Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani Diyosezi ya Shyira, arasaba ko abana bose biga bacumbikirwa mu bigo, nyuma y’uko bigaragaye ko abiga bataha bahura n’ibibarangaza birimo imbuga nkoranyambaga.
Mu mukino wa nyuma mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru wahuje Akarere ka Musanze n’aka Rulindo, wabereye ku kibuga Ikirenga, mu Murenge wa Shyorongi Akarere ka Rulindo, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantara 2024, warangiye Musanze itsinze Rulindo ibitego 3-1.
Mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umwarimu witwa Habyarimana André wigishaga muri GS Rukura, watwawe n’umwuzure ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, ubwo yageragezaga kwambuka ikiraro cyari cyarengewe n’amazi y’imvura yari imaze kugwa.
Abakoresha umuhanda Base-Butaro-Kidaho bari bamaze igihe kirekire bifuza ko wakorwa ubu bagaragaza ibyishimo ko bagiye kubona igisubizo. Ni nyuma y’uko wasangaga abawunyuramo bitaborohera, cyane cyane abakoresha ibinyabiziga, ndetse n’abawuturiye bakaba barakunze kugaragaza ikibazo cy’ivumbi ryabasangaga mu ngo mu gihe cy’izuba.
Janja TSS, ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kiliziya Gatolika rifatanya na Leta mu buryo bw’amasezerano, rirashimimwa n’abo ryahaye ubumenyi mu gihe ryizihiza isabukuri y’imyaka 20 rimaze rishinzwe.
Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze barinubira servisi z’imitangire y’indangamuntu, aho ngo gutinda kuzihabwa bibabera imbogamizi ku mibereho yabo, bikababuza uburenganzira bugenewe umuturage.