Amajyaruguru: Ibyaranze igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo #Kwibuka31
Nk’uko byagenze hirya no hino mu gihugu cyose no ku Isi muri rusange, ku wa Mbere tariki 07 Mata 2025, hatangijwe icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, icyo cyumweru cyatangirijwe ku nzibutso zitandukanye zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside, zubatse hirya no hino mu turere dutanu tugize iyo Ntara.
Ahatangijwe icyo gikorwa hose hagiye hagaragara imbaga y’abaturage, hagaragara kandi n’abayobozi mu nzego zitandukanye biganjemo Intumwa za Rubanda mu mitwe yombi (Abasenateri n’Abadepite), Ubuyobozi bw’Intara n’ubw’Uturere.
Musanze
Mu Karere ka Musanze, icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ahahoze ari Cour d’Appel, rushyinguwemo imibiri irenga 800 y’inzirakarengane zazize Jenoside.
Nyuma yo kwenyegeza urumuri rw’icyizere muri urwo rwibutso, umuhango wo kwibuka wakomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinigi, rushyinguyemo imibiri ikabakaba 200, ahashyizwe indabo.

Urwibutso rwa Jenoside ya Kinigi rufite amateka yihariye, aho imibiri yose ishyinguye muri urwo rwibutso ari iy’Abatutsi bishwe mbere ya 1994.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwasorejwe ku biro by’Umurenge wa Kinigi, ahakomereje umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Gicumbi
Mu Karere ka Gicumbi naho habereye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, cyitabiriwe n’imbaga yabaturage bari bateraniye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, kibimburirwa no kunamira inzirakarengane zisaga 1000 zishyunguwe muri urwo rwibutso, kwenyegeza urumuri rw’icyizere ndetse no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Nyuma y’icyo gikorwa, abayobozi batandukanye barimo Nzabonimpa Emmanuel na Amb. Dr. Harebamungu Mathias, batanze impanuro zitandukanye ziganisha ku mateka yaranze Jososide yakorewe Abatutsi mu 1994, no kuyakuramo isomo.
Gakenke
Ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, icyo gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Muhondo, ruruhukiyemo imibiri 203 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
Mu butumwa bwatangiwe muri icyo gikorwa, abenshi bagarutse kuri Politiki mbi yaranze Leta zayoboye u Rwanda bigeza Igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bashima na Politiki Leta yashizeho ishimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Bashyimiye abaturage bagiye barangwa n’ubutwari bwo guhisha Abatutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside, birengagije ko nabo bashoboraga kwicwa, basaba buri wese kwigira ku mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo bikaba isomo ryo kurwanya ikibi hakimakazwa icyiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine ati ‟Igihugu cyacu cyaranzwe n’amateka ashaririye, dukwiye kuyigiraho akadufasha kurwanya no gukumira ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri byasenye umuryango Nyarwanda”.
Arongera ati ‟Kwibuka ni ugusigasira amateka yacu nk’Abanyarwanda, ni ukugira ngo abakiri bato (urubyiruko) basobanukirwe kandi bakomeze kuzirikana amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, nino kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda no gusigasira indangagaciro na kirazira”.
Rulindo
Igikorwa cyo gutangiza icyunamo hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Akarere ka Rulindo icyo gikorwa cyayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wari kumwe n’umuyobozi w’ako Karere Mukanyirigira Judith, aho cyabimburiwe no kwenyegeza urumuri rw’ikizere ku kimenyetso ndangamateka cyubatse ku biro by’Umurenge wa Rusiga.

Nyuma yo kwenyegeza urumuri rw’icyizere, ibikorwa byo wo gutangiza icyunamo byakomereje ku rwibutso rwa jenoside mu Murenge wa Mbogo, aho byabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso no kunamira imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye muri uru rwibutso.
Kuri urwo rwibutso ni naho hakomereje ibiganiro bivuga ku mateka yaranze Jenoside muri ako gace, abaturage basabwa kwirinda icyaricyo cyose cyabashora mu bikorwa bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Burera
Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu nsanganyamatsiko igira iti "Twibuke Twiyubaka”, ku rwego rw’Akarere ka Burera icyo gikorwa cyabereye ku Rwibutso rw’Akarere ruri mu Murenge wa Rugarama.
Ni igikorwa cyayobowe n’umuyobozi w’Ako karere Mukamana Soline, wakanguriye abaturage gukura isomo mu mateka mabi yaranze u Rwanda arugeza kuri Jenoside, abasaba kurangwa n’ubumwe Leta yifuriza abanyarwanda.








Ohereza igitekerezo
|