Vatican: Urwambariro rwa Papa mushya rwiswe ‘Icyumba cy’amarira’ rwamaze gutegurwa

Muri Chapeli yitwa Sistine, ahabera umwiherero (Conclave) w’Abakaridinali batora Papa, igikorwa kiba kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mata 2025, hamaze gutegurwa ibyumba bikorerwamo ayo matora birimo n’urwambariro rwa Papa mushya.

Urwambariro rwa Papa uza gutorwa
Urwambariro rwa Papa uza gutorwa

Mbere y’uko Abakaridinali binjira mu cyumba kiberamo Conclave, muri Bazilika ya Mutagatifu Petero hamaze guturirwa igitambo cya Misa ibanziriza igikorwa cy’amatora ya Papa mushya usimbura Papa Fransisiko witabye Imana, cyo gusabira icyo gikorwa, aho iyo misa yitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu, mu rwego rwo gusaba Imana ko ayo matora ayoborwa na Roho Mutagatifu.

Nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikinyamakuru Vatican news, mu byumba byamaze gutegurwa biberamo ayo matora yitabirwa n’Abakaridinali 133 batarengeje imyaka 80, harimo Icyumba cy’amarira (Rooms of Tears), gifatwa nk’urwambariro rwa Papa uraba amaze gutorwa.

Muri icyo cyumba cyegereye Chapeli ya Sistine, cyashyizwemo ibirango byose biranga Papa birimo amakanzu yera, n’ibindi biranga Umupapa birimo inkoni ya gishumba, ingofero n’ibindi.

Urwambariro rwa Papa mushya rwiswe Icyumba cy’Amarira, nyuma y’uko byagiye bigaragara kuri bamwe mu ba Papa, bagiye bajya mu rwambariro kubera kwakirana igishyika no gutekereza ku nshingano ziremereye batorewe, zo kuyobora Kiliziya Gatolika ku rwego rw’Isi, bamwe amarira agashoka.

Ku masaha y’igicamunsi nibwo abakaridinali 133 bemerewe gutora bahurira muri Chapeli ya Sistine, aho bifungirana buri wese agashyira ikiganza kuri Bibiliya agakora indahiro yo kugira ibanga ryo kutazavuga ibibera mu gikorwa cyo gutora Papa kugeza avuye ku Isi.

Ni ubwa mbere inteko itora Papa (Conclave) yakiriye umubare munini w’Abakaridinali bemerewe gutora Papa mushya, aho ari 133 abarenga 80% bakaba baratowe na Papa Francis.

Mu ba Cardinali 133 bagiye gutora Papa isimbura Francis witabye Imana tariki 21 Mata 2025, barimo n’Umunyarwanda Antoine Cardinal Kambanda ufite imyaka 66.

Mu mateka y’uruhererekane rw’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, kuva kuri Petero Mutagatifu, Papa utorwa araba uwa 267.

Abakaridinali bemerewe gutora cyangwa gutorwamo Papa bagomba kuba batarengeje imyaka 80 y'amavuko
Abakaridinali bemerewe gutora cyangwa gutorwamo Papa bagomba kuba batarengeje imyaka 80 y’amavuko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka