Ruhango: Ibyakozwe 2025 ni umusingi w’ibya 2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ibikorwa by’Ingenzi byakozwe mu mwaka wa 2025, bishingiye ku nkingi eshatu za Guverinoma, bizatuma ibiteganyijwe mu mwaka wa 2026 bigerwaho ku gipimo gishimishije.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ashingiye ku bipimo by’umwaka ushize, byakozwe ku rwego rw’Igihugu, Akarere ka Ruhango kaje ku mwanya wa karindwi mu Turere dufite ubukungu bwifashe neza kurusha utundi mu Gihugu, naho ibipimo bya DHS na byo bigashyira ako Karere mu Turere turindwi twa mbere.

Ku bindi bipimo ni ukuba mu kurwanya igwingira ry’abana, Akarere ka Ruhango karavuye ku bana 38% bakagera kuri 22%, kandi ko byagizwemo uruhare n’Abafatanyabikorwa, kandi bikwiye gushyigikirwa.

Agira ati "Ikindi gishimishije cyane ni uko ingo 8.000 zari mu bukene bigatuma ubu turi aba mbere mu Gihugu mu Turere 30, kandi abaturage bari bababaye basigaye baseka, abaturage bacu ubu bafite amazi meza hejuru ya 90% kandi hari indi miyoboro izasozanya n’uyu mwaka yuzuye bityo abaturage bose bagire amazi meza".

Ku kijyanye no kunoza gahunda z’ubuvuzi, Akarere ka Ruhango kubatse ibigo nderabuzima bibiri, ari byo Kinazi na Mukoma hubakwa kandi mu Murenge wa Mwendo ikigo nderabuzima cya Gishwero.

Naho ku kijyanye n’ibikorwa remezo mu guteza imbere Umujyi wa Ruhango, uri kuvugururwa hubakwa inyubako muri Gare, kandi hari imishinga y’inzu zubakwa zijya hejuru, aho nibura inzu zirindwi zizatangira kubakwa mu mwaka wa 2026, bikazatuma Umujyi wa Ruhango uba mwiza kurushaho, bigatuma amaresitora n’ahandi bakirira abantu hisanzura.

Ibyo bikorwa byose ni byo Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens aheraho avuga ko umwaka wa 2026 uzaba uw’ibikorwa byinshi kandi byiza, kuko imbaraga zakoreshejwe mu mwaka ushize, zisize hamaze gukorwa byinshi cyane.

Agira ati, "Uyu mwaka wa 2026 uzaba uw’ibikorwa byinshi kuko Ibyakozwe umwaka ushize ni umusingi mwiza uzadufasha kuzuza iby’uyu mwaka".

Yongeraho ati, "Guhuza Ibikorwa by’abafatanyabikorwa n’abaturage, byatumye umwaka urangiye ugenda neza, kandi ibyavuye mu mwaka ushize bizaba ingenzi mu myaka izaza".

Mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho hanafatwa ingamba z’ibizakorwa, Akarere ka Ruhango gategura ibirori ngarukamwaka, bihuza abakozi b’Akarere bose, bishimira ibyagezweho, hakanategurwa ibirori by’ibitaramo bihuza ubuyobozi n’abaturage kugira ngo bazarusheho kujyanamo mu mwaka ukurikiyeho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka