Urubyiruko rufite ubumuga rurimo guhabwa amahugurwa azarukura mu bukene
Rumwe mu rubyiruko rufite ubumuga rwibumbiye mu matsinda atandukanye hirya no hino mu Rwanda, ruri guhugurirwa gukora imishinga no gucunga amatsinda mato n’amakoperative binyuze mu mushinga ‘Turengere Abafite Ubumuga’, hagamijwe gukura urwo rubyiruko mu bukene.

Ayo mahugurwa y’iminsi itanu agenewe amatsinda na Koperative z’urubyiruko rufite ubumuga ari kubera i Musanze, aho yatangiye ku itariki 28 Mata akazasozwa ku itariki 02 Gicurasi 2025, yitabiriwe n’urubyiruko rurenga 20 rugizwe n’abahagarariye abandi, ruturutse mu turere tune aritwo Rubavu, Burera, Musanze na Rutsiro.
Dr Hakizimana Nicodème, Umuyobozi nshingwabikorwa w’Umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA), yavuze ko uwo mushinga wa Turengere abafite ubumuga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (Europian Union), wibanda ku ntego eshatu hagamijwe gukemura ibibazo abafite ubumuga bahura nabyo.
Ati ‟Intego ya mbere ni ugukora ubuvugizi ku bibazo abantu bafite ubumuga bahura nabyo muri sosiyete, birimo kutagera kuri serivisi z’imari, iz’uburezi n’iz’ubuvuzi. Intego ya kabiri ni ugufasha abafite ubumuga kwikura mu bukene kuko byagaragaye ko inzitizi abafite ubumuga bahura na zo ari ubukene, butuma hari ibibazo bimwe na bimwe batabasha kwikemurira”.
Avuga ko uwo mushinga uzafasha abafite ubumuga gukora imishinga itandukanye irimo iy’ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’indi mishanga itandukanye y’urubyiruko, ikazaterwa inkunga.
Intego ya gatatu ngo ni iyo gukora ubuvugizi kugira ngo abafite ubumuga bajye bashyirwa muri gahunda zitandukanye Leta igenera abaturage, nyuma y’uko ari ubwo abo bantu bafatwa nk’icyiciro cyihariye bigatuma ubukene bubazahaza.
Bagiye guterwa inkunga ya Miliyoni 20Frw
Mu gihe urubyiruko rufite ubumuga rukigorwa no kugera kuri serivisi z’imari, ni kimwe mu byagendeweho mu gutegura ayo mahugurwa hagamijwe kurwongerera ubumenyi bubafasha kuva ku matsinda rugashinga amakoperative, aho bagiye guterwa inkunga y’amafaranga angana na Miliyoni eshanu kuri buri tsinda.

Dr. Hakizimana ati ‟Uyu munsi twasanze urubyiruko rwinshi rufite ubumuga rwugarijwe n’ubukene bukabije, kubera ko iyo bagiye kwaka inguzanyo mu mabanki bagorwa no kubona ingwate, iyo bagiye mu matsinda cyangwa mu bimina hari ubwo babura amafaranga yo gukoteza kandi ubwo ni bwo buryo bwo kubona igishoro”.
Arongera ati ‟Twaje kubahugura ku bijyanye no gukora imishinga no gucunga amatsinda mato n’amakoperative, hanyuma tuzafashe ayo makoperative gukora imishinga. Buri rubyiruko rwibumbiye hamwe tugiye kubaha inkunga ingana na Miliyoni eshanu, ubu dufite uturere tune tugiye gushyiramo miliyoni 20 aritwo Rubavu Burera, Musanze na Rutsiro, ariko hari n’utundi turere tuzafata mu bindi byiciro”.
Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa baremeza ko ibibazo byari bibugarije bigiye gukemuka, kubera ubumenyi bahabwa muri ayo mahugurwa buzabafasha gushinga no gucunga amakoperative yabo.
Uwingabiye Solange ati ‟Icyo twiteze muri aya mahugurwa ni ubumenyi budufasha kubaka koperative, imikorere yayo, kumenya ufite ubushobozi bwo kwinjira muri koperative n’ibindi. Dusanzwe duhuriye mu matsinda, ubu turi guhugurirwa kuva ku rwego rw’amatsinda tukaba mu makoperative”.
Arongera ati ‟Ibibazo abafite ubumuga duhura nabyo ni byinshi, cyane cyane twugarijwe no kubura ubushobozi kandi dufite imbaraga n’ubwenge bwo gukora. Aya mahugurwa aradukura ku rwego rumwe tujya ku rundi dore ko bagiye no kudutera inkunga y’amafaranga, umushinga wacu w’ubuhinzi bw’ibirayi uratera imbere tuve ku rwego rw’ubuhinzi tuzamuke tugere ku rwego rw’ubutubuzi bw’imbuto”.
Niyongira Emmanuel ati ‟Twamaze gusobanukirwa imikorere ya koperative, abafite ubumuga dukunze guhura n’ikibazo cy’ubushomeri, nk’ubu turi abahinzi ariko tubikora mu buryo budafatika kubera ubushobozi buke, ariko mu gihe bazaba baduhaye iyo nkunga tuzakora ubuhinzi bufite intego”.
Umuyobozi w’umushinga Turengere abafite ubumuga, Alice Kabonesa Justine, avuga ko icyo bategereje ku bari guhugurwa ari ukugeza ubumenyi ku rubyiruko rutandukanye rw’abafite ubumuga, hagamijwe kuzamura ubumenyi ku mikorere n’imicungire y’ama koperative, mu kuzamura iterambere n’imibereho yabo.
Ni umushinga uzagera ku rubyiruko 160 wateguwe ku nkunga ya European Union, ku bufatanye n’Umuryango w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA), Umuryango wita ku basigajwe inyuma n’amateka (AIMPO), Umuryango wa Hand in Hand Development (HIHD) n’Umuryango wa ISDO.


Ohereza igitekerezo
|