Perezida Ndayishimiye na Minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga bakubitanye imitwe ku karubanda

U Burundi bwihariye amapaji y’ibinyamakuru muri aka karere mu mpera z’iki cyumweru, bukaba bwaje buzanye amakuru agaragaza urugero rwa diplomasi abayobozi baho bagezeho.

Inkuru yatangiriye ku munyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi wavuze ko ingabo z’u Burundi zitigeze ziva muri Congo nk’uko abantu babyibwiraga.

Ariko inkuru yaje gukurikiraho, ni iya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Eduward Bizimana wafashe ikaramu, nako mudasobwa, akajya ku rubuga rwe wa X-Twitter, agasebya igihugu cya Qatar cyagerageje guhuza Leta ya Congo n’umutwe wa M23 uhanganye na yo.

Yagize ati "U Rwanda rwagerageje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zibona ko ntacyo yakora, none rukomeje gufata ibindi bice mu Burasirazuba bwa Congo, rukica amasezerano ya Washington. Birakwiye ko twongera gushimangira uruhare rubi rw’Igihugu cya Qatar gikoresha amafaranga n’imbaraga gifite mu kubuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira icyo ikora."

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, na Leta ye muri rusange, bumva ko Amerika igomba kubamba u Rwanda, ntiyite ku masezerano yasinywe hagati y’abakuru b’ibihugu b’u Rwanda na Congo itariki enye Ukuboza i Washington, yo guteza imbere amahoro mu Karere, no gukorana ibikorwa by’iterambere bizamura ibihugu byombi.

Kubera gukorana na Congo mu mugambi mubisha wo kumara abanyekongo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, ubu ndetse bakaba bivugiye ko ibihumbi by’ingabo zabo zikiri muri Congo, uyu mudiplomate ashaka ko ibintu byose bigenda uko leta ye, n’iya Congo babishaka, bityo yamennye ibanga.

Icyakora, uwamuhaye akazi, Perezida Evariste Ndayishimiye, yahise yumva ko bakoze ishyano, maze atajuyaje ajya ku mbuga nkoranyambaga aramusubiza.

Yagize ati "“U Burundi bushima kandi bugashimira umubano mwiza umaze igihe kirekire bufitanye na Qatar, kimwe n’uruhare rukomeye Qatar igira mu bikorwa byo kunga no guhuza impande zitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ni ngombwa gusobanura no gukosora icyo ari cyo cyose cyaba cyaravuzwe nabi cyangwa cyaba cyarumvikanye nabi ku ruhare Qatar igira mu iterambere no kubaka amahoro.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe wagize uruhare mu gutegura imbanzirizamushinga y’amasezerano ya Washington afatanyije na bagenzi be ba Congo, ndetse akanakurikirana uko amasezerano ya Qatar hagati ya M23 na DRC yagiye atera imbere, yabonye ibi biganiro no kuvuguruzanya ku karubanda maze agira ati "Kagire Inkuru!, Perezida w’u Burundi yacyashye ku mugaragaro, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri we ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, wari ushinje Qatar kugira uruhare rubi mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ayishinja gukoresha ijambo ryayo n’amafaranga mu kugerageza gukumira Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira icyo zikora, mbere y’uko asiba ubutumwa yari yashyizeho kubera ubwoba.”

Abari ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko iki ari ikibazo muri diplomasi, aho umwe yagize ati “Ibi ni urugero rugaragara rw’ubunyamwuga buke mu bya dipolomasi, aho kutumvikana n’akajagari ko mu buyobozi bw’imbere mu gihugu byerekwa isi yose mu kanya nk’ako guhumbya.”

Undi na we yagize ati "Leta y’u Burundi ni iyo gusekwa, icyakora hari ikintu kimwe ishoboye gutsemba imbaga y’abantu."

Hari undi wagize ati “Nta kindi yakoze uretse kuvuga ku mugaragaro ibyo bose batekereza mu ibanga. Bamaze amezi bangiza kandi basenya umuhate wa Doha, kandi nta n’ubwo bawemera by’ukuri… we yarabivuze mu kuri, wenda abitewe n’inzoga za Amstel ikonje yanyweye, mbese aravugisha ukuri kw’inzoga.”

Ibisubizo kuri iyi mvugo byari byinshi, icyakora hari n’uwagize ati “Biratangaje koko: Qatar iba intwari y’amahoro mu gitondo, igahinduka umunyabyaha w’akarere ku manywa? 🤔 Hari umuntu i Bujumbura wagombye guhuza amagambo avugwa, cyangwa nibura akabanza kuganira n’abandi mbere yo kwihutira gutangaza kuri Twitter. Amahoro ntiyubakwa no kuvuga indimi ebyiri."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka