Mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, hagiye kuzura uruganda rugiye kujya rwenga inzoga mu birayi yitwa VODKA.
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama mu Ntara y’Amajyaruguru, waranze n’ibikorwa binyuranye birimo guhanga no gutunganya imihanda y’imigenderano, gusiba ibinogo no gusibura inzira z’amazi y’imvura, mu kwirinda ibiza by’imvura itegerejwe mu mezi ari imbere.
Mu murenge wa Ruli Akarere ka Gakenke, haravugwa amakuru y’impanuka, aho batatu mu bacukuraga amabuye y’agaciro bahejejwe mu kirombe n’amazi.
Abatuye Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’amashyamba yabo akomeje kwangizwa, bagatunga agatoki inganda eshatu zikorera muri ako Karere zikamura amababi y’inturusu ziyabyaza amavuta.
Musenyeri Ntagungira Jean Bosco watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare, azahabwa inkoni y’ubushumba ku itariki 05 Ukwakira 2024.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, mu muhanda Musanze-Rubavu, aho imodoka ebyiri harimo itwara abagenzi zagonganye, ku bw’amahirwe abari bazirimo bakarokoka ndetse nta n’uwakomeretse.
Ba ofisiye 23 bo mu Mutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF), bateraniye mu Rwanda mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri bagiye kumara bahabwa amasomo azabafasha guhugura bagenzi babo.
Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aranenga abantu basiga insengero nziza aho batuye, bakajya gushakira Imana mu buvumo no mu butayu, ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu Rwanda rwo hambere ku ngoma z’Abami, u Rwanda rwari rugabanyije mu cyiswe Teritwari (Intara) icumi, aho zagendaga ziyongera uko rwagendaga rwagurwa.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today mu turere dutandukanye tw’igihugu, barishimira uburyo babona serivise zitandukanye zitangwa binyuze ku rubuga Irembo.
Minisiteri ya Siporo iri muri Minisiteri zifite umwihariko mu guhinduranya ubuyobozi kenshi, aho imaze kuyoborwa n’Abaminisitiri 10 kuva mu 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu imurikagurusha ry’Intara y’Amajyaruguru riri kubera muri sitade Ubworoherane, ibiribwa birimo brochette, ibirayi ndetse n’ahagaragara ibikinisho by’abana, nibyo biri kwitabirwa kurusha ibindi, dore ko aho bicururizwa hakomeje kugaragara umubyigano cyane mu masaha y’umugoroba.
Pasiteri Mugabo Venuste wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yavuze ubuzima bubi yakuriyemo aho yageze n’ubwo atungwa n’akazi ko gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano.
Mu Murenge wa Gihombo Akarere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’impanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya kompanyi RFTC, aho yataye umuhanda iragwa, umushoferi n’abagenzi 28 yari itwaye barakomereka.
Mu Ntara y’Amajyaruguru haravugwa insengero 55 zigiye gusenywa kubera kutuzuza ibisabwa, nk’uko bigaragara ku rutonde rwamaze gusohoka rukomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Amadini n’amatorero ahuriye mu Muryango Compassion International ukorera mu Karere ka Burera, yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu bukangurambaga bw’iminsi itatu bwakozwe mu giterane cyiswe ‘Free indeed Campaign’.
Akarere ka Burera kashyize ku isoko amwe mu mavuriro y’ibanze (Health Posts), mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi no kurushaho kuzegereza abaturage.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, abafana ba APR FC, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bageze i Nyabisindu berekeza i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho bari bagiye gushyigikira ikipe yabo yitegura guhura na Azam FC mu mikino y’ijonjora ya CAF Champions League.
Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, ntiyumva impamvu hari Paruwasi zimara imyaka zidatanga umufaratiri mu Iseminari nkuru, agasanga ntacyo Abapadiri bayobora izi Paruwasi bakwiye kwitwaza.
Mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera hari igiti cy’inganzamarumbo cyiswe ’Igiti cy’ishaba’ cyangwa ’Igiti cy’umugisha’, aho ngo kizwiho gufasha abakobwa bagumiwe kubona abagabo mu gihe bagihobereye.
Nubwo Nyabihu iboneka mu Turere dufite ubutaka bwera, hakaba hatava izuba ryinshi ahubwo hakarangwa ubuhehere, kandi hagafatwa nk’igicumbi cy’ubworozi ahaboneka amata ahagije, ni Akarere kadasiba ku rutonde rw’Uturere dufite imibare iri hejuru y’abana bafite igwingira, hakavugwa kandi n’ikibazo cy’abangavu benshi baterwa inda.
Musenyeri Ntagungira Jean Bosco watowe na Papa Francisco kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama 2024, avuga ko ari inkuru yakiranye ibyishimo bivanze n’igihunga.
Padiri Hagenimana Fabien umwe mu bapadiri barindwi ba Diyosezi ya Ruhengeri bahimbaza Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaserudoti muri uyu mwaka wa 2024, yavuze uburyo yishimira umuhamagaro we wo kwiha Imana.
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana arishimira uburyo umwaka wa 2024 wabaye uw’uburumbuke bw’Abasaseridoti muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC)ishami rya Musanze, Kayiru Desire, arizeza abatuye Akarere ka Musanze ko hari kwigwa uko ikibazo cy’amazi cyakemurwa mu buryo burambye, ahatangijwe umushinga wo kwagura uruganda rw’amazi rwa Mutobo.
Mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke, haravugwa inkuru y’urupfu rw’abasore babiri bari abakozi ba sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya EFEMIRWA Ltd, baguye mu kirombe.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho byamanutse hagendewe ku byari biriho kuva mu mezi abiri ashize.
Polisi y’u Rwanda yashyikirije ubwato Koperative yitwa COOTRALBU igizwe n’abanyamuryango 40 ikorera mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera, muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ingabo, Polisi n’izindi nzego z’umutekano.
Polisi y’u Rwanda yamaze kurohora imodoka iherutse kugonga igiti ita umuhanda igwa mu kiyaga cya Burera, aho babiri bari muri iyo modoka barokotse iyo mpanuka yari ikomeye.
Mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, kuwa Kane tariki 01 Kanama 2024, hatangijwe ikigo kidasanzwe kije gufasha abana kuvuga no kumva nyuma y’uko bavukanye ubwo bumuga bwo kutumva no kutavuga.