Inyabarasanya ni icyatsi kiboneka hirya no hino mu Gihugu. Mu myaka yahise u Rwanda rutaratera imbere mu bikorwa remezo birimo amavuriro, icyo cyatsi kikaba cyarifashishwaga mu kuvura inkomere.
Polisi yafatiye litiro 2,000 z’inzoga itemewe yitwa Nzoga Ejo, mu rugo rwa Ndagijimana Callixte w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, aratoroka, hafatwa umugore we witwa Mukeshimana Béâtrice bafatanyaga kwenga izo nzoga.
Umusore w’imyaka 36 wo mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza, aho akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 15.
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, ubwo yahaga Isakaramentu rya Batisimu abasore 22 bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, umunani bagarukira Imana naho 40 bahabwa Isakaramentu ry’Ugukomezwa, yabasabye guhinduka baca ukubiri n’ingeso mbi zabazanye Iwawa.
Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryo ku itariki 14 Kamena 2024, rishyira mu myanya abayobozi batandukanye, hagaragayemo batatu bahoze bayobora Uturere mu myaka ishize.
Mu Mujyi wa Musanze hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa inyubako nini, izatangirwamo serivise zitandukanye zirimo iz’ubucuruzi, aho iteganyijwe kuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri.
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun n’itsinda ayoboye, bishimiye urwego rw’abanyeshuri biga muri Wisdom School mu kuvuga neza ururimi rw’Igishinwa, yizeza iryo shuri ubufasha butandukanye mu rwego rwo gukomeza kuzamura urwego rw’amanyeshuri mu kurushaho guteza imbere urwo rurimi.
Mu bisanzwe mu muhanda Kigali-Musanze, ntibikunze kubaho ko imodoka zaba izitwara abagenzi n’iz’abantu ku giti cyabo zanyura ahitwa kuri Nyirangarama zitahahagaze.
Musenyeri Linguyeneza Vénuste wari Umuyobozi wa Paruwasi yo mu Bubiligi ahitwa i Waterloo/Brabant Wallon yo muri Archidiocèse ya Bruxelles-Malines yitabye Imana mu ijoro ryo ku itariki 09 kamena 2024.
Rubavu ni kamwe mu turere twagiye tuvugwamo ibibazo by’indwara ziterwa n’imirire mibi n’igwingira ry’abana, abenshi bagakeka ko icyo kibazo giterwa no kuba ako karere gakora ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo (RDC), ahakorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Jean Lambert Gatare, umwe mu bakunzi bakomeye ba Rayon Sports, avuga ko rimwe na rimwe kogeza imikino y’iyo kipe akunda byamugoraga, agahitamo kwigwandika (kwirwaza) ngo adasabwa kujya kuyogeza.
Abaturage bo mu Murenge wa Butaro baturiye igishanga cya Kamiranzovu, barishimira ko igishanga cyajyaga cyangizwa n’isuri, cyatangiye kwitabwaho, bashishikarizwa kugifata neza no kukibyaza ubukungu, bagihinga mu buryo butacyangiza.
Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ryatangije inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera, ijyanye na gahunda y’amasomo amara umwaka ahabwa ba Ofisiye bakuru baturuka mu bihugu icyenda byo muri Afurika.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’ubushoreke, byo ntandaro y’amakimbirane mu miryango agira ingaruka cyane cyane ku buzima bw’abana, abenshi bikabaviramo igwingira.
Mu mashuli anyuranye yo mu Karere ka Rulindo, hakomeje kugaragara abana bafite impano zitandukanye, aho bakora imishinga itanga icyizere mu gusubiza bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage.
Indangamuntu ni icyangombwa ngenderwaho mu matora ya Perezida wa Repubulika, no mu matora y’Abadepite yo ku itariki 15 Nyakanga 2024, hirya no hino mu turere rw’u Rwanda, haracyagaragara indangamuntu zitaragera kuri ba nyirazo, mu gihe amatora yegereje, ahazifashishwa indangamuntu utayifite akaba yayahomba.
Hirya no nino mu Rwanda hagaragara ibigo by’amashuri byicaza abana mu byumba by’amashuri mu buryo buteye impungenge. Hari aho abayobozi b’ibigo bagabanyamo icyumba cy’ishuri ibice bibiri, aho abana bicara barebana, bihabanye n’icyerekezo mwarimu arimo, kureba ibyo mwarimu yigisha cyangwa yandika bikabasaba kubanza (…)
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z’uturere 30 tw’u Rwanda, hagaragara ubutumwa bukangurira buri mugore wese kwitabira siporo idasanzwe, muri slogan igira iti “Siporo ni ubuzima, Abagore twagiye” iteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena 2024.
Sosiyete y’ubwishingizi ya Banki ya Kigali (BK Insurance) yasinyanye amasezerano na Kompanyi itubura imbuto y’ibirayi yitwa Seed Potatoe Fund (SPF-Ikigega), ajyanye no kugeza ku bahinzi imbuto nziza y’ibirayi ifite ubwishingizi.
Hirya no hino mu gihugu, mu maguriro (Alimantation) cyangwa za Butike, haboneka abagipfunyikira abaguzi mu mpapuro zakoreshejwe, aho akenshi usanga zandikishijeho ikaramu, nyuma yo gupfunyikira abakiriya bagateraho n’utwuma duteranya impapuro (Garafezi).
Gashenyi umwe mu Mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke, niwo Murenge wahize indi mu bikorwa by’umuganda rusange ku rwego rw’Igihugu, uhabwa igikombe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Abakozi 495 b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), bihaye intego yo kurushaho kunoza serivisi batanga, bagabanya ingano y’amazi yangirika.
Niyonsenga Valens w’imyaka 21, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishuri kabuhariwe mu kwigisha ikoranabuhanga rya Rwanda Coding Academy (RCA), avuga ko yigeze gutoroka ababyeyi be agiye kureba iri shuri riherereye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu ngo ashire amatsiko yari arifiteho.
Saa kumi na 45 z’igicamunsi cyo ku itariki 21 Gicurasi 2024, Ikamyo Mercedes Benz yari itwawe na Mutonesha Donatie, yikoreye inzoga z’u ruganda rwa BRALIRWA yakoreye impanuka mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze, ubwo yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali.
Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, Umwarimu muri Groupe Scolaire Butete mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, wagiye gutanga kandidatire yo kwiyamamariza umwanya w’Ubudepite, yavuze ko hari kimwe basanze atujuje, ahabwa amahirwe nk’umubyeyi wari uhetse.
Bamwe mu bo gahunda ya VUP yagezeho hirya no hino mu gihugu, bakomeje kuyitangaho ubuhamya bayishima, bishimira n’aho yabavanye ndetse n’aho ibagejeje, kuko bavuye mu bukene ndetse baharanira no kugira abandi bafasha.
Ku itariki 05 na 06 Gicurasi 2024, mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke humvikanye inkuru y’umusozi witse usenya inzu z’abaturage, umuntu umwe ajyanwa mu bitaro bya Gatonde nyuma yo guhungabana.
Mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, haravugwa amakuru y’umukobwa w’imyaka 22 watae muri yombi, akekwaho gukuramo inda y’amezi atanu akoresheje ibinini.
Abatuye Umurenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, bakomeje kwegeranya inkunga yabo, mu rwego rwo kwiyubakira isoko rijyanye n’icyerekezo rizatwara agera kuri miliyoni 800 FRW.
Imbogo zirindwi zatorotse Pariki zijya mu giturage mu Mirenge ya Gahunga na Rugarama yo mu Karere ka Burera, zisanga abaturage mu mirima yabo, zikomeretsa abantu icyenda.