Hirya no hino mu Mijyi itandukanye, hajyaga hagaragara moto zitwaye abagenzi n’imizigo yabo, aho wasangaga umugenzi afite nk’agakapu avuye guhaha umumotari akagashyira imbere mu mahembe mu gufasha umugenzi kwicara neza, hakaba n’ubwo umugenzi agakikiye.
Abatuye akarere ka Gicumbi, byumwihariko abo mu Murenge wa Byumba n’indi iwukikije bahangayikishijwe n’imigenderanire yahagaze, nyuma y’uko ikiraro cyambukiranya umugezi wa Ruhoga kiridutse.
Imisozi itandukanye igize Akarere ka Gakenke yahindutse umweru mu kanya kashize, bitewe n’urubura rwaguye mu mvura idasanzwe yo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024.
Intara y’Amajyaruguru ifite byinshi yihariye, bikomeje gukurura umubare mwinshi w’abaza bayigana, mu rwego rw’ubukerarugendo.
Benshi bemeza ko umupira w’amaguru ari wo mukino ukunzwe mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi, hagendewe ku bwitabire bw’abafana kuri sitade.
Kanyamakawa Emmanuel, umwe mu bagabo bafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro yifungisha burundu, araburira abagabo banga kuboneza urubyaro bagendeye ku makuru y’ibihuha, avuga ko nyuma y’uko aboneje urubyaro, urugo rwe rwarushijeho gutera imbere.
Diyosezi ya Kibungo ifite Paruwasi nyinshi zafunzwe muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ku mpamvu zo kutuzuza bimwe mu bisabwa byagendeweho muri gahunda yo gufunga Kiliziya n’insengero zitujuje ibisabwa.
Uko ubukangurambaga bujyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro bukomeje gushyirwamo imbaraga, birafasha abaturage kumva neza iyo gahunda, u Rwanda rukaba rugeze kuri 64% mu gihe intego y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ari ukugera kuri 60%.
Ku wa Mbere, tariki 23 Nzeri 2024 nibwo mu Murenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, hatangirijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umuhanda mushya wa kaburimbo Nyacyonga-Mukoto, ureshya na kilometero 36.
Ni itsinda ry’Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Cameroon, ryakoreye mu Rwanda urugendo shuri, mu rwego rwo kwiga uko umugore akora Politike n’uburyo yitwara mu nzego zifata ibyemezo, by’umwihariko mu nzego z’ibanze, akabasha kwesa imihigo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, nibwo Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, uherutse gutorerwa kuba Umushumba wa Diyosezi ya Butare yageze muri iyo Diyoseze, yakiranwa urugwiro rudasanzwe.
Hirya no hino mu masoko yo mu Karere ka Musanze, haragaragara impinduka ku giciro cy’ibirayi, aho byazamutse mu buryo butunguranye ikilo kigera ku mafaranga 800, aho bikomeje kwibazwaho na benshi barimo abacuruzi babyo n’abaguzi.
Bamwe mu bakoresha ahagenewe inzira z’abanyamaguru bambuka mu mihanda igize Umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, ntibaramenyera impinduka zakozwe mu nzira zagenewe abanyamaguru.
Abarimu 2949 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye atandukanye mu gihugu, bagiye guhabwa amahugurwa ku myigishirize inoze y’amateka y’u Rwanda, cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu Kagari ka Rwarenga Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, haravugwa amakuru y’abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima, nyuma yo kujya gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa.
Itariki 11 Nzeri 2001, ni umunsi udasanzwe mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, aho umutwe wiswe uw’iterabwoba wa Al-Qaeda wagabaga ibitero ku miturirwa ya World Trade Center na Pentagone nyuma yo gushimuta indege enye za Amerika zifashishijwe mu gusenya iyo miturirwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye Kigali Today ko inzego z’Umutekano zikomeje gushakisha umugabo witwa Ntawugayurwe Desire wo mu kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro akarere ka Musanze.
Abaturage bivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Mucaca giherereye mu Murenge wa Rugengabali n’abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kinyababa mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera, barashima Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko ibigo nderabuzima byabo, bihawe (Ambulance) imbangukiragutabara.
Amakipe y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze, arashimirwa uburyo yitwaye nyuma yo gutwara ibikombe byinshi mu bikinirwa mu gihugu, mu marushanwa atandukanye ahuza abafite ubumuga.
Ba Ofisiye 23 bo mu Mutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF) baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika, barishimira ubumenyi batahanye nyuma y’ibyumweru bibiri bamaze mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), bahabwa amahugurwa abategurira kuzigisha abandi.
Mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, hagiye kuzura uruganda rugiye kujya rwenga inzoga mu birayi yitwa VODKA.
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama mu Ntara y’Amajyaruguru, waranze n’ibikorwa binyuranye birimo guhanga no gutunganya imihanda y’imigenderano, gusiba ibinogo no gusibura inzira z’amazi y’imvura, mu kwirinda ibiza by’imvura itegerejwe mu mezi ari imbere.
Mu murenge wa Ruli Akarere ka Gakenke, haravugwa amakuru y’impanuka, aho batatu mu bacukuraga amabuye y’agaciro bahejejwe mu kirombe n’amazi.
Abatuye Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’amashyamba yabo akomeje kwangizwa, bagatunga agatoki inganda eshatu zikorera muri ako Karere zikamura amababi y’inturusu ziyabyaza amavuta.
Musenyeri Ntagungira Jean Bosco watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare, azahabwa inkoni y’ubushumba ku itariki 05 Ukwakira 2024.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, mu muhanda Musanze-Rubavu, aho imodoka ebyiri harimo itwara abagenzi zagonganye, ku bw’amahirwe abari bazirimo bakarokoka ndetse nta n’uwakomeretse.
Ba ofisiye 23 bo mu Mutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF), bateraniye mu Rwanda mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri bagiye kumara bahabwa amasomo azabafasha guhugura bagenzi babo.
Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aranenga abantu basiga insengero nziza aho batuye, bakajya gushakira Imana mu buvumo no mu butayu, ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu Rwanda rwo hambere ku ngoma z’Abami, u Rwanda rwari rugabanyije mu cyiswe Teritwari (Intara) icumi, aho zagendaga ziyongera uko rwagendaga rwagurwa.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today mu turere dutandukanye tw’igihugu, barishimira uburyo babona serivise zitandukanye zitangwa binyuze ku rubuga Irembo.