Amakuru yatanzwe n’abaturage, bo mu mudugudu wa Murama, avuga ko
abapfuye harimo ab’igitsina gabo batandatu n’ abigitsina gore batatu hahungabana 9.
Abo baturage bari bavuye mu kibaya cy’akagera guhinga, bageze i musozi ahitwa Mbuye hagwa imvura irimo inkuba, bugama mu kazu k’imboni z’umutekano ari naho yabakubitiye.
Imirambo y’abapfuye yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Jarama ngo izashyingurwe ejo kuwa mbere tariki 5 Mutarama 2026.
Aba baturage bakubiswe n’inkuba mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi kwa Mutarama 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 300, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi.
Imvura iziyongera cyane cyane mu bice by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Iburasirazuba.
Ubusanzwe imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama iri hagati ya milimetero 26 na 269.
Mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi kwa Mutarama 2026, hateganyijwe imvura izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri ibyo bice, naho mu gice cya kabiri hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa.
Bimwe mubyafasha umuntu kwirinda gukubitwa n’inkuba
Mu gihe hagwa imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo abaturage basabwa kwirinda kugama munsi y’igiti kiri cyonyine, Kwirinda kugama ahantu hari amazu ya telefoni rusange, ku misozi hejuru, kuko ibyo byose byagira uruhare mu gukubitwa n’inkuba.
Ikindi ni ukwirinda gukorakora no gutwara ibintu bizwiho gutwara umuriro vuba ni ukuvuga ibyuma binyuranye nk’amakanya, ferabeto,n’ibindi mu gihe ibyo byuma bisumba umutwe w’ubitwaye.
Uri mu modoka agomba gufunga ibirahure byose, hanyuma kandi abantu bakirinda gukorakora (gushyira intoki) mu madirishya arimo ibyuma bya giriyaje.
Abantu basabwa kandi kwirinda kuba hafi cyangwa gukorakora ahantu hari za senyenge cyangwa se ibindi bikoresho bikoze mu byuma.
Mu buryo bwafasha kwirinda inkuba harimo kwirinda gukoresha ibyuma bizamuka mu nyubako z’amagorofa aribyo bita ascenceur (lift) igihe cy’imirabyo n’inkuba.
Hari kandi kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe utizeye neza ko inyubako yawe ifite “akarindankuba” (paratonerre). Niba uri ku igare cyangwa kuri moto, ibyiza ni ukubivaho kuko bishobora gutuma inkuba igukubita.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|