Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bwafashije kuzamura umusaruro mbumbe w’Igihugu

Ubwo yatangarizaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimye gahunda ya Leta yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.

Abagannye ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo barishimira ko iyo bahombye bishyurwa
Abagannye ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo barishimira ko iyo bahombye bishyurwa

Yavuze ko iyo gahunda izwi nka ‘Tekana urushingiwe Muhinzi mworozi’, yagize uruhare runini mu kuzamura umusaruro mbumbe w’Igihugu, uzamukaho 9.1% kuva muri 2021 kugeza 2024.

Yavuze ko serivisi z’ubuhinzi ziza ku isonga mu kuzamura ubwo bukungu, aho yazamutse ku mpuzandengo ya 7% bifasha ubukungu kuzamuka vuba mu gihe na serivisi y’inganda iza ku mwanya wa kabiri, aho yazamutse ku mpuzandengo ya 4% muri iyo myaka itatu.

Ati ‟Gahunda y’ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo igabanya igihombo ku bahinzi mu gihe cy’ibiza, ndetse igatinyura ibigo by’imari kuguriza abahinzi n’aborozi”.

Arongera ati ‟Ikindi kintu gikomeye cyane abantu batavuga cyane, n’uko aho dushyiriyeho gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, byatumye abahinzi n’aborozi bagana amabanki na yo atangira gutinyuka kubaguriza, kuko baba bazi ko niba baguhaye inguzanyo hakaza ibiza byangiza imyaka n’amatungo baba bazi ko assurance izishyura banki ntihombe. Byagize uruhare ku mibereho y’abaturage kuko byatumye amabanki akorana kurushaho n’urwego rw’ubuhinzi bworozi”.

Minisitiri w’Intebe yagarutse kuri nkunganire ya 40% Leta igenera umuhinzi n’umworozi bagannye ubwishingizi, aho abahinzi babonye inyongeramusaruro ku giciro gito bangana na 60%, ibyo bikabafasha guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Abahinzi n'aborozi bagannye gahunda y'ubwishingizi bishyuwe igihombo bagize
Abahinzi n’aborozi bagannye gahunda y’ubwishingizi bishyuwe igihombo bagize

Abaturage bakomeje kwishimira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, aho abagize igihombo bakomeje kwishyurwa.

Ni muri urwo rwego, abatuye Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, nyuma y’igihombo bagiriye mu buhinzi mu gihembwe cy’ihinga A2024 abandi bagapfusha amatungo, bishimira Miliyoni 45Frw baherutse kwishyurwa n’ikigo cy’ubwishingizi cya SONARWA General, mu bukangurambaga buherutse gukorerwa mu Karere ka Musanze mu cyumweru gishize.

Nyuma yo kwishyurwa, bavuga ko gahunda ya Tekana urishingiwe Muhinzi Mworozi bayinjiyemo batayumva neza, ari nko kubura uko bagira, ariko ubu bakaba bemeza ko ari gahunda yaziye igihe, aho na Leta ibaha nkunganire ya 40%.

Uwitwa Basaja Sosthène wo mu Karere ka Burera ati ‟Nagize igihombo muri sezo A 2024 cy’ibirayi nahinze imvura igwa ari nyinshi yangiza ubuso bwa hegitari ebyiri nari nashyize mu bwishingizi. Igishoro natanze mu bwishingizi ni ibihumbi 450Frw, ariko SONARWA inyishyuye asaga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 Frw”.

Arongera Ati ‟Nk’umuhinzi ni ibyishimo bikomeye kuko ayo mafaranga nari nayatanze nshidikanya ko bazanyishyura, ariko ni inkuru nziza kuri njye, ndi kumva ntekanye mu mutima wanjye. Ngiye kuba umuhamya w’ubwishingizi. Ngiyi imiyoborere myiza Igihugu cyacu gihora kidukangurira mu kwitabira gahunda za Leta, ubu ngiye gukuba kabiri ubuso nahingagaho kandi ndakangurira n’abahinzi kugana ubwishingizi birinda ibihombo”.

Biyemeje gukangurira abandi kugana ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo
Biyemeje gukangurira abandi kugana ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo

Umworozi witwa Twagirayezu Zerubbabel ati ‟Mbere iby’ubwishingizi ntabwo nabyumvaga neza kuko numvaga ko bidashoboka. Ndabyibuka nigeze gupfusha inka ihagaze miliyoni ndahomba, nibwo veterineri yanyegereye aranganiriza ndabyumva mfata icyemezo inka zanjye zose nzishyira mu bwishingizi”.

Arongera ati ‟Kuri uyu munsi ndishimye cyane, inka napfushije nari nayishyize mu bwishingizi bw’ibihumbi 800Frw, none SONARWA irayansubije, ntashye nishimye ngiye kongera ngure inyana nziza nyishyire mu kiraro. Icyo nabwira bagenzi banjye n’uko ubwishingizi bwizewe, ni bagane iyo gahunda”.

Ubuyobozi bwa SONARWA, buvuga ko n’ubwo abahinzi n’aborozi batangiye batumva neza ibyiza by’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, ngo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, hakomeje gukorwa ubukangurambaga, ubu umubare w’abajya mu bwishingizi ukaba ukomeje kuzamuka nk’uko Immaculée Uwimana, ushinzwe ubucuruzi muri SONARWA General abitangaza.

Ati ‟Urugero abaturage bagezeho mu kujya mu bwishingizi ruragenda ruzamuka, aho batangiye batabyumva ariko ku bufatanye na MINAGRI, dukora ubukangurambaga ubu bageze hafi ya 20%”.

Arongera ati ‟Mbere umuturage yarahombaga pe, umuhinzi agahinga agatahira aho, umworozi inka ye igapfa agataha ubusa. Murebe namwe umuntu wahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, uyu munsi inka irafasha abandi, ariko mbere iyo yapfaga yabaga ahombye ndetse n’Akarere kagahomba, ariko uyu munsi irapfa bakamushumbusha gahunda igakomeza”.

Ngendahayo Jean, Umukozi w’Akarere ka Musanze uyobora ishami ry’ubuhinzi ubworozi n’umutungo kamere, asanga igikorwa cyakozwe cyo gushumbusha abagize igihombo, ari urugero rwiza rwo kwereka umuhinzi n’umworozi inyungu ziri mu bwishingizi ku buhinzi n’ubworozi.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yahamije ko ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo bwafashije kuzamura umusaruro mbumbe w'Igihugu
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yahamije ko ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bwafashije kuzamura umusaruro mbumbe w’Igihugu

Muri 2024, SONARWA yishyuye abahinzi n’aborozi agera kuri miliyoni 410Frw, zingana na 14% by’ubwishyu bwose bwatanzwe mu bwishingizi butandukanye muri uwo mwaka.

Ibihingwa byishyingirwa ni ibigori, umuceri, ibirayi, urusenga, imiteja, imyumbati, ibishyimbo bishingirirwa n’ibidashingirirwa na soya.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka