Cardinal Robert Francis atorewe kuba Papa afata izina rya Leo XIV
Yanditswe na
Servilien Mutuyimana
Mu matora ya Papa yari amaze iminsi ibiri abera i Vatican muri Chapeli Sistine, Umunyamerika Robert Francis Prevost ni we utorewe kuba Papa, afata izina rya Gishumba rya Leo XIV.

Papa mushya Leo XIV
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo imbaga y’abakirisitu bari bateraniye ku rubuga rwa Petero Mutagatifu, babonye umwotsi wera, ibyishimo birabarenga by’iyo nkuru y’itorwa rya Papa.
Papa Leo XIV wavutse tariki 14 Nzeri 1955, nyuma y’uko Abakaridinali batoye inshuro eshatu amajwi yagenwe adakunda, yatowe ku nshuro ya Kane.
Papa Leo XIV ni uwa 267 aho asimbuye Papa Francis witabye Imana ku itariki 21 Mata 2025, akaba yari Arikiyepiskopi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ohereza igitekerezo
|