BNR mu nzira zo kugabanya igiciro cyo guhererekanya amafaranga

Banki Nkuru y’U Rwanda (BNR), iri kwiga uko ikiguzi cy’ihererekanya ry’amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga cyagabanuka, mu buryo bwo gufasha abantu kwirinda guhanahana amafaranga mu ntoki.

Umuyobozi wungirije wa BNR Dr. Justin Nsengiyumva
Umuyobozi wungirije wa BNR Dr. Justin Nsengiyumva

Ni ibyavugiwe mu gikorwa cya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kijyanye n’itangizwa ry’Umushinga wo gukangurira abagore gukoresha ikoranabuhanga rya Telephone muri serivisi z’imari, cyabereye mu Karere ka Gakenke ku wa kane Kamena.

Ni nyuma y’uko ubushakashatsi bwa BNR bugaragaje ko abagabo aribo bitabira serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikorenabuhanga, aho bari kuri 92% mu gihe abagore bari munsi ya 80%.

Umuyobozi wungirije wa BNR, Dr. Justin Nsengiyumva, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yagarutse ku mbogamizi bamwe mu baturage bagira mu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga. Yavuze ko ikiguzi gisabwa abakoresha izo serivisi hari ubwo kibaremerera.

Niho ahera avuga ko BNR iri kwiga kuri icyo kibazo agira ati ‟BNR duhora tubitekerezaho, niba iki gihugu dufite gahunda yo kwirinda gukoresha kashi tugakoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana, mu by’ukuri ayo mafaranga baca kugira ngo umuntu yishyure agomba kuba ari make mu buryo bushoboka”.

Yongeraho ati ‟Ntabwo mvuga ko wenda adakwiye kubaho kubera ko n’izi kampani zibikora nazo ziba zashoye kugira ngo izi serivisi zishoboke, ariko akwiye kuba make ku buryo adakwiye guca intege abantu.”

Avuga ko BNR iri gukorana n’ikigo cyitwa RSwitch, ku buryo uko kwishyurana kose kwanyura muri icyo kigo bikagabanya icyo kiguzi cyose.

Ku bijyanye n’umushinga wo gukangurira abagore gukoresha ikoranabuhanga rya Telefoni muri serivisi z’imari, muri buri karere hahugurwa abagore 7500 muri serivisi z’imari no gutegura imishinga y’irerambere.

Ni gahunda imaze kugera mu turere dutanu ari two Nyamagabe, Nyamasheke Rulindo, Ngoma na Gakenke, aho kugeza ubu hamaze guhugurwa abagore 35,000 abagera ku 5,000 bafashwa gufungura mobile money mu gihe batajyaga bayikoresha.

Dr. Nsengiyumva ati ‟Iyi ni gahunda ndende izagera mu gihugu hose kugira ngo turebe uko twageza serivisi z’imari ku banyarwanda, by’umwihariko ku bategarugori kuko dutekereza ko iterambere rigizwe n’abategarugori rihita rikwira igihugu cyose”.

Mu bagore bitabiriye icyo gikorwa, bavuga ko ari ubukangurambaga bungukiyemo ubumenyi bubafasha guhindura imyumvire, biyemeza guhindura abandi.

Meya w'Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine
Meya w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine

Nyirambarushimana Clemence ni umwe muri bo, akaba agira ati ‟Iri koranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefoni, ni ryiza, kuko gukora ingendo ujya kwishyura umuntu bituma dutakaza umwanya twagombye gukoramo ibindi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yagaragaje ko ubwo bukangurambaga buziye igihe kuko 96% by’Akarere ka Gakenke ari icyaro, bityo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga bakaba bakiri kuri 61%, mu gihe abatunze telefoni bari kuri 81,4%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka