YOGA yafashije Abanyamusanze gushimangira umubano bafitanye n’u Buhinde
Ku wa Gatandatu tariki 07 Kamena 2025, ku kigo cy’urubyiruko cya Musanze habereye siporo idasanzwe, aho Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda n’itsinda ryari rimuherekeje bari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bisanze mu busabane n’abaturage mu gihe cy’amasaha abiri hifashishijwe siporo yitwa YOGA.

Ni siporo yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo ingimbi n’abangavu, abasore n’inkumi, abagore n’abagabo ndetse n’abageze mu zabukuru ntibatangwa, si ukunanura imbavu karahava.
Iyo siporo yateguwe mu rwego rwo kurushaho kwitegura umunsi mpuzamahanga wahariwe umukino wa YOGA, uzizihirizwa i Kigali tariki 21 Kamena 2025.
Wabaye n’umwanya wo kurushaho kunoza amasezerano hagati y’Akarere ka Musanze n’u Buhinde mu by’ubufatanye bushingiye ku bucuruzi, guteza imbere inganda, Siporo n’umuco, hagamijwe kurushaho guteza imbere siporo ya YOGA, ifatwa nk’ingirakamaro ku buzima bw’abantu nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das.
Ambasaderi Mridu yishimiye uburyo abaturage b’ingeri zitandukanye bitabiriye uwo mukino, abasaba gukora iyo siporo mu buryo buhoraho mu rwego rwo kubaka ubuzima bwiza, aho yabibukije ko iyo myitozo ifasha umubiri no mu mitekerereze ikongerera n’umubiri imbaraga indwara ntizigire aho zimenera.

Uwo muyobozi yatumiye Abanyamusanze kuzifatanya n’Abanyarwanda bose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa YOGA, aho Leta y’u Buhindi ifite uruhare runini mu gutegura uwo munsi, ashimira Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje guteza imbere siporo ya YOGA.
Abenshi mu bitabiriye iyo siporo, baravuga ko batajyaga bayiha umwanya uhagije mu buzima bwabo kubera kutayisobanukirwa neza, bemeza ko kuba bayikoranye na Ambasaderi w’u Buhinde bagasobanukirwa neza ubwiza bwayo, bigiye kubafasha kurushaho kuyikunda bayitabira kenshi.
Umuhire Ange Belise ati ‟Yoga ni siporo ifasha abantu kugorora imitsi, kugorora ingingo igatuma abantu barushaho gutekereza neza no kuruhuka. Dusanzwe tuyikora ariko ntabwo tuyikora tuyizi, uko umuntu agenda amenya ibintu bituma arushaho kubikunda”.
Arongera ati ‟Kuri twe kuba twakoze iyi siporo turi kumwe na Ambasaderi w’u Buhinde, ni umugisha ukomeye cyane kuko bitumye turushaho kuyisobanukirwa no kuyikora neza kuko turi kumwe na ba nyirabyo babizi neza, kubyerekwa n’ababivukiyemo ni umugisha kuri twe”.

Ntwari Eric, umuganga wa siporo wabigize umwuga, avuga ko YOGA ari siporo ya bose abantu bakora bitonze kandi ikagirira umubiri akamaro, aho ibice byose by’umubiri bikora, ikaba siporo igaragarira amaso ko yoroshye nyamara umuburi uba wakoze cyane.
Ntwari yasabye ko ibyo byishimo bidakwiye kuba uby’umunsi umwe, ati ‟Guverineri yatubwiye ko Intara ifitanye umubano ukomeye n’igihugu cy’u Buhinde, nkaba numva byagira akamaro cyane ibi byishimo bitabaye iby’umunsi umwe, ikaba ari siporo ihoraho dore ko duhawe n’ibikoresho by’iyi siporo, ni tubibyaze umusaruro siporo ihoreho, kuko bibaye iby’umunsi umwe umubiri wakwangirika gusumba uko byawugirira akamaro”.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice witabiriye iyo siporo, yavuze ko kuba hateguwe YOGA mu buryo budasanzwe, bijyanye no gushyirwa mu ngiro amasezerano Akarere ka Musanze kagiranye n’igihugu cy’u Buhinde.
Ati ‟Hari amasezerano ari hagati y’Akarere ka Musanze n’u Buhinde mu by’ubufatanye mu ngeri zitandukanye, harimo ubucuruzi, guteza imbere inganda ariko na siporo n’umuco. N’ubutaha ni ko tubyifuza, natwe hari ibikorwa tugiye gutegura bizadufasha kwerekana umuco w’u Rwanda by’umwihariko ibikorwa birebana n’umuco wa Musanze mu Buhinde bakabimenya”.

Guverineri Mugabowagahunde yaboneyeho n’umwanya wo gutumira Ambasaderi w’u Buhinde mu gutaha imishinga itandukanye yo mu Ntara y’Amajyaruguru, irimo umuhango wo kwita izina 2024-2025 uteganyijwe ku itariki 05 Nzeri 2025.






Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|