Abaturage bo mu turere twa Kirehe na Ngoma bibumbiye mu makoperative ahinga kawa barashima umuryango wa INADES-Formation Rwanda ku byo ibafasha mu buhinzi n’ubworozi.
Twibanire Joyeuse umugore w’imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Nyakatsi, Akagari Gahama, mu Murenge wa Kirehe yashatse gukiza umwana agogwa n’imodoka ahasiga ubuzima.
Dr Ngamije Patient wari Umuyobozi w’Ibitaro bya Ngarama yimuriwe mu Bitaro bya Kirehe naho Dr Uwiringiyemungu Jean Nepomuscène wayoboraga Ibitaro bya Kirehe yimurirwa mu bitaro bya Ngarama i Gatsibo.
Binyuze mu matsinda y’ibimina, imidugudu n’ibigo nderabuzima byabaye indashyikirwa mu gutanga mituweri byashimiwe mu nkera y’imihigo n’ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye na Partners in Health.
Kagande Sirivani na Mukasikubwabo Immaculée bo mu Murenge wa Mpanga barashima byimazeyo abagiraneza babafashije nyuma y’imyaka 14 barwaje umwana.