Nyuma ya Covid-19 u Rwanda rwazamuye ubukungu ku gipimo kiri hejuru - Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe ubukungu bw’Isi by’umwihariko Umugabane wa Afurika, ngo nyuma y’icyo cyorezo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cyo hejuru kubera ingamba Leta yafashe.

Nyuma ya Covid-19 u Rwanda rwazamuye ubukungu ku gipimo kiri hejuru
Nyuma ya Covid-19 u Rwanda rwazamuye ubukungu ku gipimo kiri hejuru

Ni ibyo yatangaje ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu Nama y’Inteko Ishinga Amategeko ihuriwemo n’imitwe yombi, aho Minisitiri w’Intebe yatangazaga ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Dr. Ngirente, yavuze ko hagati y’umwaka wa 2021 na 2024, umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda wazamutse ku mpuzandengo ya 9.1%, aho avuga ko ari intambwe ikomeye igihugu cyagezeho.

Yavuze uko ubwo bukungu bwagiye buzamuka mu myaka irindwi ishize (2017-2024) kugeza ubwo umusaruro mbumbe wari ku mpuzandengo ya 7%, nubwo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku izamuka ry’ubukungu bumanuka ku mpuzandengo ya 3.4%, ibitarabaye umwihariko w’u Rwanda gusa bishegesha Isi yose.

Ati ‟Kuva 2017 kugera 2024, ubukungu bwacu bwakomeje kugenda buzamuka bugera ku mpuzandengo nibura ya 7%. Nubwo tuzi ko mu bihe bya COVID ku Isi hose ibintu byamanutse bigera hasi cyane cyane ku mugabane wa Afurika, ariko nyuma ubukungu bwacu bwarabyutse bugera ku kigero cya 9%”.

Arongera ati ‟Muri icyo gihe cy’imyaka irindwi ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7%, mu mibare isanzwe, muri 2017 yari kuri Miliyali 7,694FRW, aho ubu imibare igeze kuri Miliyali 18,785FRW.

Yasobanuye icyakozwe kugira ngo umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzamuke ku kigero kiri hejuru ya 9%, bifasha Igihugu kuziba icyuho icyorezo cya COVID-19 cyateje.

Ati ‟Iri zamuka ry’ubukungu cyangwa se umusaruro mbumbe w’Igihugu cyacu, icyafashije n’uko Leta yafashe ingamba zikomeye zo kuzahura ubukungu ahagiyeho gahunda ya ‘Recovery program muri Recovery Fund’, ahagiyeho amafaranga agenewe gufasha inzego zitandukanye z’ubukungu mu kongera kubyutsa umutwe”.

Avuga ko iryo zamuka ry’ubukungu ryagizwemo uruhare n’inzego nyinshi, cyane cyane muri serivisi y’inganda yazamutse ku mpuzandengo ya 4%, na serivisi y’ubuhinzi yazamutse ku mpuzandengo ya 7% bituma ubukungu buzamuka vuba bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda ubwabo.

Ati “Ndashimira abakoze muri izo nzego, aho muri 2021-2024 ubukungu bwazamutse ku mpuzandengo ya 9%, nubwo ubukungu bwazamutse, ntaho turagera, turacyafite byinshi byo gukora kugira ngo imibereho myiza y’abaturage ikomeze kugenda neza”.

Izamuka ry’ibiciro ku masoko

Dr. Ngirente, yagarutse ku izamuka ry’ibiciro ku masoko mu Rwanda, avuga ko Leta yakomeje gukora ibishoboka kugira ngo ibiciro bimanuke kugeza muri Gicurasi 2025, aho u Rwanda ruri kuri 6.9% Leta ikaba yarihaye intego y’uko izamuka ry’ibiciro ritarenga hagati ya 2% na 8%.

Ati ‟Imanuka ry’ibiciro ryagize uruhare mu kongerera abaturage ubushobozi bwo guhaha, kuko iyo ibiciro biri hejuru guhaga biragorana, ndetse n’igabanyuka ryibiciro birimo servisi z’ubwikorezi, byorohereza n’ibindi byorohereza benshi”.

Minisitiri w’Intebe yavuze ku bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga, aho umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga wikubye inshuro zirenga eshatu ugera kuri Miliyali zirenga 3.2 z’Amadorari ya Amerika, ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bikaba byarazamutse ku gipimo 6,9% bihwanye na Miliyoni 735$ byinjiza, kuva muri 2023 azamukaho Miliyoni 354$.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente

Nubwo ibyo u Rwanda rwohereza hanze byiyongera, Dr. Ngirente avuga ko n’ibyo rutumiza hanze nabyo byikubye inshuro zirenga ebyiri, aho bigeze kuri Miliyari hafi 3,7$. Avuga ko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo ibyoherezwa mu mahanga byiyongere.

Servisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, zazamutse ku gipimo kiri hejuru ya 40, aho zinjije agera kuri Miliyoni 183$ muri 2024, avuye kuri Miliyoni 130$ u Rwanda rwariho muri 2017.

Uruhare rw’u Rwanda rwageze kuri 80% mu ngengo y’imari

U Rwanda rurakataje mu nzira yo kwigira, aho mu ngengo y’imari y’Igihugu, amafaranga ava imbere mu gihugu ageze kuri 80% nk’uko Minisitiri Ngirente abivuga, nyamara mu myaka yashize umubare munini wari ugizwe n’inkunga.

Ati ‟Ngiki ikimenyetso cyiza, nibyo Abanyarwanda twita ukwigira”.

Arongera ati ‟Ingengo y’imari yacu tuba tugomba gukoresha nk’Igihugu, muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu iyo yongeweho n’inguzanyo tuba tuzishyura, ubu ni 80%”.

Yavuze ko mu myaka irindwi ingengo y’imari Igihugu gikoresha ikomeje kwiyongera.

Ati ‟Yiyongereyeho amafaranga agera kuri Miliyari zirenga ibihumbi 3.2FRW, kuko yavuye kuri Miliyari ibihumbi 2,5FRW twariho muri 2018-2019, ikaba igeze kuri Miliyari zirenga ibihumbi 5,8FRW. Hanyuma nk’uko mu bizi banyakubahwa Badepite, ingengo y’imari mwatoye y’umwaka utaha 2025-2026, yo izagera hafi muri Miliyari ibihumbi 7FRW.

Dr. Ngirente yavuze ko kuva muri 2018-2024/2025 imisoro n’amahoro yikubye inshuro zirenga ebyiri, aho avuye kuri Miliyari zirenga 1,500FRW agera kuri Miliyari hafi 3,400 FRW.

Umusaruro mbumbe ku Munyarwanda ugeze ku Madorari 1,029 ku mwaka

Dr. Ngirente yavuze ko ibyo Umunyarwanda imwe yinjiza ku mwaka, bimaze kwiyongereye ku kigero kirenga 30% kuva 2017-2024.

Ati ‟Ndabibutsa ko muri 2000 uwo mubare wari hasi cyane, aho mu myaka 25 ishize umuturage avuye ku Madolari 268 ubu tukaba tugeze ku Madolari 1,029”.
Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa karindwi bwakowe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare muri Mata 2025, byagaragaye ko Abanyarwanda bagera kuri Miliyoni 1.5 bavuye mu cyiciro cy’ubukene, aho igabanuka ringana na 12.4% mu myaka irindwi ishize.

Ababarizwa mu bukene bukabije, nabo bavuye kuri 11.3% muri 2017, ubu bakaba bageze kuri 5.9% muri 2025.

Dr. Ngirente ati ‟Iri gabanyuka ry’ubukene ryagizwemo uruhare runini na gahunda za Leta zitandukanye zo gufasha abatishoboye bari muri uwo murongo w’ubukene kubuvamo. Izo ni gahunda ya Girinka, gahunda yo gutanga amatungo magufi, VUP na gahunda yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye. Izo gahunda zituma abantu bagira icyo binjiza, bakagenda bazamura imyumvire yo kwikura mu bukene”.

Abanyarwanda bafite hejuru y’imyaka 16 bafite akazi, bavuye kuri 44.2% muri 2017, muri 2025 bagera kuri 53.5%.

Leta ikaba ikomeje ingamba zo gufasha Abanyarwanda guhanga imirimo, aho buri wese agomba kuba afite akazi mu kurwanya umubare w’abashomeri, dore ko umubare w’abikorera ukomeje kwiyongera ibyo bikaba ibisubizo kuri benshi.

Ibyakozwe mu mibereho myiza y’Abanyarwanda

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta yashyizeho gahunda zitandukanye muri serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi, zigira uruhare mu kuzamura Abanyarwanda.
Muri izo serivisi, zirimo guhuza ubutaka no kugira ibihingwa byatoranyijwe kiberanye n’ubwo butaka, gahunda ya nkunganire ku igumbire, imbuto n’imiti yica udukoko twangiza imyaka n’izindi.

Dr. Ngirente, yavuze ko hari na gahunda yo kuhira imyaka ku buso buto, gahunda yo gutunganya ibishanga, kubungabunga ubutaka hakorwa amaterasi ndinganire n’amaterasi yikora, gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, gahunda y’abajyanama b’ubuhinzi, gukora imihanda ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko, gutera intanga hashakwa icyororo gitanga umusaruro, gahunda y’amakusanyirizio y’amata n’zindi.

Mu mibereho myiza hari gahunda yo kwihaza mu biribwa no guhangana n’imirire mibi hongerwa umusaruro w’ibiribwa, aho muri 2017 ingo zari zihagije mu biribwa zari 80%, muri COVID-19 zigera kuri 78.4%, ubu zikaba zigeze kuri 83%.

Dr Ngirente, avuga ko abo 13% batarihaza mu biribwa bagomba gufashwa kugeza ubwo umuturage wese w’u Rwanda agera ku rwego rwo kwihaza mu biribwa.

Muri gahunda za Leta, ngo n’uko umuturage agerwaho n’amazi ku buryo adakora urugendo rurenga iminota 30, ingo zibona amazi meza zikaba zaravuye kuri 87% zigera kuri 89%, aho abanyarwanda babona amazi meza badakoze urugendo rurenze iminota 30 ari 68%.

Nk’uko Minisitiri w’Intebe akomeza abivuga, muri 2017 ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zavuye kuri 34% zigera kuri 72% muri 2025.

Ati ‟Ibyo byose maze kuvuga byagiye bihindura imibereho y’Abanyarwanda, Birumvikana umunyarwanda akeneye gutura heza, akabasha kubona amazi hafi, akabona amashanyarazi, akazi karagenda kaboneka n’ibindi n’ibindi”.

Arongera ati ‟Mfashe nk’urugero rw’amazi meza, byatumye abaturage bagira ubuzima bwiza, kubera ko twakomezaga gushishikariza abantu kugira isuku bakatubwira bati ntiwakora urugendo rw’amasaha abiri ujya kuvoma, ntacyo ayo mazi yakumarira ngo woze umwana, ngo umutekere, umese cyangwa se unayanywe, ariko uko amazi yegera abantu isuku ikaboneka indwara zifata abana bato zigenda zigabanyuka, nk’uko tugenda tubibona muri raporo za MINISANTE”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka