Rusizi: Abana b’inzererezi bakomeje kubera akarere umutwaro

Ikibazo cy’abana bata amashuri bagashwiragira hirya no hino mu mijyi yo mu karere ka Rusizi bakomeje kugwira ni ikibazo cyagaragajwe kuri uyu wa 29/08/2014, mu nama y’umutekano y’akarere ka Rusizi aho mu mirenge hafi ya yose y’aka karere haboneka abana abataye amashuri bakajya kwirirwa bazerera.

Aho aba bana bakunze kugaragara cyane ni mu tubari aho ngo birirwa banywa inzoga kandi batarakwiza imyaka; nk’uko byagaragajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama hamwe muhagaragara abana benshi bata amashuri.

Nduwayo Viateur uyobora uwo murenge yavuze ko icyo kibazo kigaragara kubera ko habayeho uburangare haba ku babyeyi ndetse n’abayobozi aho batashyize imbaraga mu gukurikirana abo bana ariko akizeza ubuyobozi ko bagiye kureba uburyo babarura abo bana bataye ishuri bagasubizwamo.

Abayobozi bashinzwe uburezi barasabwa ubufatanye muri iki kibazo bagaragaza abana bataye amashuri kugirango bashakishwe hakiri kare, usibye icyo kibazo nanone ngo hari ikibazo cy’umwanda ukabije w’abana aho bigaragara ko ababyeyi bataye inshingano zabo zo kurera abana babo bakaba basabwa kwikubita agashyi bagakurikirana isuku y’abana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Theogene avuga ko aba bana bagiye gukurikiranywa bagashyikirizwa ibigo bishinzwe ubugorozi, kuko iki kibazo atari ubwa mbere kigaragaye muri aka karere kuko mu minsi yashize mu nama nk’iyi bigeze bavuga ko bagiye gukurikirana abana bata amashuri.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, avuga ko bagiye gushaka uko bakumira ikibazo cy’abana bata amashuri bakajya mu tubari kuko usibye kuba bata amashuri ngo bihabanye n’umuco nyarwanda kubona umwana muto yicaye mu kabari.

Nubwo nta mubare ufatika w’abana bataye ishuri ugaragazwa, Umuyobozi w’akarere yasabye abayobozi bose kugushyira imbaraga muri iki kibazo abana bakagarurwa mu ishuri.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka