Rusizi: Umurambo w’umwana w’imyaka 7 watoraguwe mu gishanga
Nyuma y’icyumweru kirenga aburiwe irengero, umurambo w’umwana w’imyaka 7 witwa Nayituriki Emmanuel wabonetse mu gishanga cya Gitinda mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi.
Umurambo w’uyu mwana wabonetse ahagana saa moya za mu gitondo kuri uyu wa 03/09/2014, ubonywe n’umwana muto mugenzi we ubwo bari bakwiriye ibihuru hirya no hino bari kumushakisha
Umwe mu babyeyi b’uyu mwana, Uzamukunda Alphonsine, n’umubabaro mwinshi, avuga ko bamuherutse tariki ya 25/08/2014, ubwo bamutumaga amazi yo kunywa ku mugezi ahantu bakoresha isaha yose n’amaguru kugenda no kugaruka avuye ku ishuri.
Icyo gihe ngo bategereje ko Nayituriki yataha baraheba kugeza aho batumye mukuru we ngo ajye kumushaka nawe aramubura, ababyeyi nabo bashyira ho akabo ariko biba iby’ubusa, ari nabwo babimenyeshaga inzego z’ubuyobozi bw’umudugudu.
Aba babyeyi ntibacitse intege zo kumushakisha kugeza aho kuri uyu wa 03/09/2014 babonye umurambo we mu gishanga uri mu mazi, icyakora ngo ntibaramenya icyaba cyamwishe.
Umwe mu bana bajyanye na Nyakwigendera kuvoma amazi umunsi yaburirwaga irengero, avuga ko mugenzi wabo witabye Imana yari imbere yabo bavuye kuvoma ari kumwe n’umugabo batabashije kumenya akamusaba kumutwaza amazi yari afite, ariko bageze mu ikorosi ntibamenya aho barengeye ariko guhita bamubura.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe, Ingabire Nadine Michelle, yihanganishije umuryango wabuze umwana ariko anasaba ababyeyi kugira uruhare rwa mbere mu gucunga umutekano w’abana babo babarinda icyo ari cyo cyose cyabahungabanya.
Umurambo w’uyu mwana wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe kugira ngo barebe icyaba cyamwishe mu gihe inzego z’umutekano zigikora iperereza.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|