Rusizi:Bamwe mu bakozi bo mu rugo ntibagira Mituweli
Abenshi mu bakora akazi ko mu rugo mu karere ka Rusizi nta bwisungane mu kwivuza buzwi nka mitweli usanga bafite kandi bakora imirimo ishobora kubaviramo ingaruka, ibi biraba mu gihe buri muturarwanda amaze kugenda asobanukirwa n’akamaro k’ubwisungane mu kwivuza.
Gusobanukira bw’Abanyarwanda benshi biraterwa n’uko muri iki gihe ubuvuzi buhenze kandi abantu bo bagenda bahura n’indwara, n’impanuka zitandukanye kandi zikaza zidateguje. Ugasanga kwivuza byonyine bishobora gusiga umuntu mu bukene bukabije.

Umuti wabyo usigaye ari uko abantu bakwisungana mu buryo bwo kwivuza, n’uko ku rundi ruhande hari n’abagihura n’ibibazo byo kubona ayo mafaranga y’ubwo bwisungane mu kwivuza cyane cyane abakozi bo mu ngo.
Bamwe muri abo bakozi bo mu ngo baganiriye na Kigali Today bakorera mu mujyi wa Rusizi, batangaza ingorane bahura nazo zituruka ku kutagira ubwo bwisungane mu kwiviuza, kandi bakora imirimo bashobora guhuriramo n’impanuka zitandukanye.
Ibyo birimo nko kuba bakwitwika n’amavuta igihe batetse, gutwikwa n’ipasi igihe batera imyenda y’aho bakora, kwikubita hasi bakaba banapfa igihe bagendagenda mu mirimo inyuranyebakora, bavuga ko iki ari ikibazo kibahangayikishije cyane.
Mukarutamu Dancille amaze afite imyaka 19 y’amavuko, amaze imyaka ine akora ako kazi, nyamara ngo ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza ntajya abasha kugikemura.
Avuga ko akora akazi ko guteka, kumesa no kurera abana babiri umuryango akorera ufite, bakamuhemba amafaranga ibihumbi bitandatu by’Amanyarwanda ku kwezi. Avuga ko kubera ko abana na nyina gusa n’abavandimwe be babiri, kandi bakaba bakennye ku buryo atabatererana.
Avuga ko ayo mafaranga adashobora gukemura utubazo tw’iwabo ngo anamufashe kuriha ubwo bwisungane mu kwivuza kandi urugo akorera rudashobora kuyamutangira. Yongeraho avuga ko yumva abo akorera bagombye kumutangira ayo mafaranga,akabona niba batangira abana babo nta mpamvu na we batagombye kumubara nk’abandi bana ngo bamutangire ayo mafaranga.
Avuga ko iyo arwaye yivuza magendu aho agura utunini twa 200 cyangwa akanywa imiti y’ibyatsi kandi yagombye kujyanwa kwa muganga akavurwa neza.
Muhimpundu Anne-Marie umwe mu bakoresha abakozi bo mu rugo mu mujyi wa Rusizi, avuga ko ubundi umukoresha wo mu rugo yagombye gufata abana bose kimwe kuko uwo mukozi wo mu rugo na we aba ari umwana ukeneye kurerwa no kwitabwaho nk’abandi bana.
Muhimpundu avuga ko atumva impamvu uwo mwana atarihirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza nk’abandi bana kandi na we aba afitiye akamaro uwo muryango, kubera akazi ka buri munsi aba awukorera utakwikorera.
Gusa hari n’abandi bakoresha badakozwa ibyo kurihira abakozi babo bo mu ngo ayo mafaranga bavuga ko ngo aba ari menshi kandi abo bakozi baba bahembwa.
Murenzi Benjamin Lucky uyobora ikigo cy’urubyiruko mu karere ka Rusizi, avuga ko kugira ngo ibibazo nk’ibyo bikemuke abakozi bo mu ngo bakwiriye kugira amashyirahamwe bibumbiramo, bakaboneraho kujya bagaragaza bene ibyo bibazo n’ibindi bahura na byo.
Avuga ko ibyo ngo byaca n’akajagari ko gukoresha abakozi badashobotse cyangwa ba bandi bahinduka abagizi ba nabi bakica abana b’aho bakora.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|