Ku mipaka ya Rusizi ya Mbere n’iya kabiri hakajijwe ingamba zo gukumira indwara ya Ebola
Nyuma yaho indwara ya Ebola igaragariye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya kongo, abakoresha imipaka ya Rusizi ya Mbere y’iya Kabiri barishimira ingamba zafashwe zo gukumira iyo ndwara hapimwa abava muri icyo gihugu binjira mu Rwanda.
Dr Uzabakiliho Raphael ushinzwe gukurikirana umunsi ku wundi iki gikorwa kuri iyi mipaka yombi avuga ko mu ngamba zafashwe ari uko nta muntu uzongera kwinjira mu Rwanda ava muri Congo afite igipimo cy’ubushuhe bw’umuriro mu mu biriwe kirengeje 37.5 ku mpamvu z’uko yaba akekwaho iyo ndwara akaba ari no muri urwo rwego batangiye kwifashisha ibikoresho byabugenewe mu gupima umurimo ku bantu bava muri Congo.

Nyirangirumpatse Maria ni umwe mubaforumu bakorera mu Bitaro bya Gihundwe akaba muri iyi minsi yarimuriwe ku mupaka wa Rusizi ya mbere. Avuga ko kuva batangira iki gikorwa tariki 26/08/2014 ntawe wari wakekwaho iyo ndwara.
Ngo iyo habonetse ukekwaho indwara ya Ebola agira aho akurikiranirwa ku ruhande rw’Abanyarwanda mu gihe ukekwa ku ruhande rwa Congo asubizwa mu gihugu cye; nk’uko bisobanurwa na Dr Uzabakiliho Raphael unasaba abaturage bajya muri Congo kugabanya ingendo bahakorera mu rwego rwo kuyirinda.
Ari abaturage bo muri Kongo ari nabo mu karere ka Rusizi barishimira iki gikorwa cyo gusuzuma Ebola ku mipaka. Abanyekongo barimo umubyeyi Mapendo bavuga ko uwo bakekaho ubwo burwayi wese bajye bamusubiza aho avuye aho kugirango abe intandaro yo kumara imbaga y’abaturage.

Usibye kuba abava muri Kongo bari kunyuzwaho igipimo hari n’ubutumwa abanyura kuri iyo mipaka bari guhabwa n’abaforumu bubafasha mu kumenya uko Ebola yandura no kuyirida.
Mu busanzwe abaturage b’akarere ka Rusizi n’abo mu mujyi wa Bukavu bahurira ku migenderanire ahanini ishingiye ku mihahiranire bitewe n’icyo bamwe bifuza guhahira mu gihugu cya bagenzi babo kitaboneka mu buryo bworoshye mu cyabo.
Izi ngamba zafashwe ku mipaka ya Rusizi ya mbere n’iya Kabiri zanafashwe ku mipaka ihuza umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kongo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
kwirinda biruta kwivuza izo ngamba ni nziza cyane ahubwo bazikaze kugira ngo icyo cyorezo kitagera ku butaka bwacu.
birakwiye rwose ko ministeri y’ubuzima idahumbya na gato iki kinyagwa kicyorezo kibaca muri humye kikatumara, gusa kugeza ubu ingamba zafashwe zirashimishije ariko bakomeze bakaze ingoyi ,
dukomeze tubungabunge ubuzima bw’abanyarwanda iki cyorezo kitavaho kitunyura mu rihumye