Rusizi: Atungiye abagore babiri mu nzu imwe kandi itabakwiye.

Abaturage bo mu kagari ka Ruguti, mu murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, cyane cyane abari mu nzego z’abagore, baratabariza umugore witwa Niringiyimana Benitha n’abana be 3 kubera ihohoterwa rikabije bakomeje gukorerwa n’umugabo we witwa Bongwanubusa Canisius, aho nyuma yo kugenda amuhoza ku nkeke buri munsi yanafashe icyemezo cyo kumuzanira ho umugore wa kabiri mu kazu gato babana mo k’utwumba 2 n’uruganiriro.

Aka kazu bigaragara ko kagiye gusenyuka kandi uyu Bongwanubusa akaba atarigeze agira ubushake bwo kugasana cyangwa ngo abe yakubaka inzu ifatika kandi bitari kumunanira, ngo nyuma yo gutangira kwanga aba bana be n’uyu mugore akajya ahora ababuza amahoro n’umutekano uko bwije n’uko bukeye, uyu mugore yagiye kubona abona uyu mugabo noneho azanyemo undi mugore.

N’ubwo ubwo Kigali today yageraga muri aka kagari itahasanze uyu Bongwanubusa uri mu kigero cy’imyaka irenga gato 35 y’amavuko ntinahasange iyi nshoreke na yo iri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko kuko ngo yari yagiye gufasha iwabo imirimo mu kagari begeranye, Niringiyimana w’imyaka 33 y’amavuko umaranye imyaka 4 n’uyu mugabo banabyaranye gatatu, yatangaje ko we n’abana be bafite umutekano muke uterwa n’iki kibazo akaba asaba inzego zose bireba kumutabara.

Iyi nzu Bongwanubusa ayitungiyemo abagore babiri n'abana bane.
Iyi nzu Bongwanubusa ayitungiyemo abagore babiri n’abana bane.

Niringiyimana avuga ko we n’abana be 3 barara ku gitanda kimwe mu kumba gato cyane babyigana mu buryo bukabije hatagera n’umwuka uhagije, mu gihe iyi nshoreke n’umugabo n’umwana umwe bamaze kubyarana na bo babana mu kandi kumba.

Anavuga ko bateka ukubiri byatungana agasohoka akajya kurira hanze n’abana naho mukeba we agasangira n’umugabo mu kumba k’uruganiriro gato gahari. Uyu mugabo kandi ngo kuva yamuharika uriya mugore wundi ntiyitaye kubana, nta bwisungane mu kwivuza abatangira, ntakubambika yewe nta n’ikindi abamariye, uyu mugore akaba atabariza abana ku mibereho yabo n’uburere bwabo na bwo abona buteye inkeke mu bihe biri imbere.

Safari Dieudonné, ushinzwe irangamimirere n’ibibazo by’abaturage muri uyu murenge wa Nyakabuye, avuga ko iki kibazo bakizi kandi bagiye kugishakira umuti mu bihe byihuse uyu mugore mukuru n’abana be bakabona uburengenzira bwabo, iyo nshoreke akayishakira ahandi iba ibyo kandi ngo bikazakorwa mu bihe bitari ibya kure.

Kubera ubuharike bwakunze kugaragara muri aka gace, ubuyobozi bufatanyije n’inama y’igihugu y’abagore bwafashe umwanzuro wo kwirukana umugore w’inshoreke mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka