Rusizi: Abanyeshuri bakoze urugendo rwo kwamagana iyicwa rubozo ryakorewe mugezi wabo
Nyuma y’aho umurambo w’umwana witwa Nayituriki Emmanuel w’imyaka 7 y’amavuko ubonetse mu gishanga, abanyeshuri bo ku kigo cy’ishuri ribanza cya Muhari uwo mwana yigagaho hamwe n’abayobozi b’iryo shuri kuri uyu wa 10/09/2014 bakoze urugendo rwo kwamagana iyicwa rubozo ryakorewe mugenzi wabo n’ihohoterwa rikorerwa abana muri rusange.
Igishanga umurambo wabonetsemo giherereye mu mudugudu wa Karitasi mu kagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi mu mpera z’iki cyumweru gishize nyuma y’ibyumweru babiri bari bamaze bamushakisha.

Ababyeyi be bavuga ko bari bamutumye kuvoma amazi yo gukoresha mu rugo ku mugezi hanyuma akaza kuburirwa irengero ari na bwo bahitaga batangira kumushakisha bakaza gutungurwa nuko umurambo we ubonetse mu gishanga.
Ufitinema Claudine umwe mu bana biganaga nyakwigendera Nayituriki Emmanuel avuga ko bababajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo aho ngo na bo rwabatunguye ubwo bagezwagaho inkuru zuko yitabye Imana nyamara kandi ngo baramuherutse atarwaye.

Uyu mwana akomeza kuvuga ko mugenzi wabo yitondaga kandi ko bari bamutezeho kuzakorera igihugu cye akaba ari muri urwo rwego asaba abahohotera abana kureka ibikorwa by’urukozasoni nkibyo kuko baba bangiza imbaraga z’igihugu.
Aba bana bakomeje kwihanganisha ababyeyi ba mugenzi wabo witabye Imana, muri uko kubihanganisha bazanye inkunga zitandukanye zo kwihanganisha no gufata mu mugongo abo babyeyi aho banavuga ko bazakomeza kubasura kugeza aho bazakomerera.

Umuyobozi w’iki kigo cy’amashuri abanza cya Muhari, Uyisaba Agnes, avuga ko baje gufata mu mugongo ababyeyi babuze umwana wabo bakimukeneye aha akaba avuga ko bamaganira kure abahohotera abana aho kandi anatanga n’ubutumwa ku babyeyi batuma abana mu gihe kidakwiye akabasaba kujya babireka kuko bituma abifuza kubagirira nabo babigeraho.
Ababyeyi ba Nyakwigendera Nayituriki Emmanuel nubwo bari mu kababaro ko kubura umwana wabo bashimiye abanyeshuri n’abayobozi b’ikigo umwana wabo yigagaho kukuba baje kubahumuriza babafata mu mugongo aho banabasabiye umugisha bavuga ko kuba aba bana n’abayobozi b’ikigo baje kubasura ngo bibasubijemo intege bityo bakaba bumva kwiheba bari bafite kugabanutse nubwo nta cyagarura umwana wabo.

Nayituriki Emmanuel yari afite imyaka 7 y’amavuko yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza urupfu rw’uwo mwana rwaje rutunguranye aho bikekwa ko yaba yarishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru yajyaga kuryoha muvuze ubufatanye bwabo banyeshuri na Polisi mukugera kubakoze icyo cyaha, Polisi y’igihugu igezehe iperereza, hafashwe bande? harakekwa bande?