Rusizi: Abaturage bazindukiye ku biro kwishyuza rwiyemezamirimo bavuga ko yabambuye
Abaturage 45 bo mu karere ka Rusizi bakora akazi ko gucukura umuyoboro uzacishwamo insinga z’amatara yo ku muhanda bahawe na sosiyete ya MICON LINE, bazindukiye ku biro byayo basaba kwishyurwa amafaranga yabo bayishinja kubambura, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/09/2014.
Aba baturage bavuga ko rwiyemezamirimo wabakoresheje yabijeje ko azajya abahemba buri munsi uko barangije umubyizi wabo ariko abahemba iminsi ibiri gusa atangira kubabwira ko amafaranga yashize, kugeza ubu uwo rwiyemezamirimo akaba amaze kubajyamo umwenda w’ibihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda, dore ko buri wese yagombaga guhembwa amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi.

Umwe mu bakozi b’iyi sosiyete ya MICON LINE, Niyonsenga Jean Marie, avuga ko bahaye bamwe mu bakozi bari babahagarariye amafaranga kugira ngo babahembe hanyuma bakaza kuyacikana batabahembye, icyakora avuga ko bari gushakisha ayandi kugira ngo babahembe.
Aba baturage bavuga ko ba Rwiyemezamirimo badukanye ingeso yo kwambura abo bakoresheje kuko biri kugaragara hirya no hino mu mirenge itandukanye yo muri aka karere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|