Umutungo wa UKOPEKORU ngo ntucunzwe nabi ahubwo hakenewe kunoza imiyoborere yayo

Ibibazo bivugwa mu ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi bo mu Karere ka Rusizi (UKOPEKORU) ngo ntibishingiye ku inyerezwa ry’umutungo wayo ahubwo ngo bishingiye ku miyoborere; nk’uko byashyizwe ahagaragara na raporo yakozwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA).

RCA yakoze igenzura nyuma yo kubisabwa n’abanyamuryango ba UKOPEKORU bavugaga ko umutungo wabo unyerezwa ibyo kandi bikaba byarasabwe n’ubuyobozi bw’akerere ka Rusizi nyuma yaho muri iyo iyo mpuzamakoperative hakomeje kugaragara umwuka utari mwiza
Bamwe mu banyaryango b’iyi mpuzamakoperavive barimo Ngendahayo avuga ko igezura baryakiriye uko riri ariko ngo ntabwo banyuzwe n’iryo gezura kuko bazi neza iby’imitungo yabo bakaba bavuga ko batishimiye iri genzura.

Ngo na mbere y’iri genzura bari bafite amakuru yuko uyu muyobozi batifuza ko yakongera kubayobora bityo bakaba bifuza ko iki kibazo cyakomeza gukurikiranywa bavuga ko babona umutungo wabo ucunzwe nabi kuko ngo batazi amafaranga yinjira uko angana.

Ndacyayisenga Jean Damascene, umukozi wa RCA mu Ntara y'uburengerazuba asobanura uko umutungo wa UKOPEKERU ucunzwe.
Ndacyayisenga Jean Damascene, umukozi wa RCA mu Ntara y’uburengerazuba asobanura uko umutungo wa UKOPEKERU ucunzwe.

Raporo y’igenzura ryakozwe na RCA yamurikiwe abanyamuryango b’ayo makoperative kuwa 26/08/2014 yagaragaje ko nta nyerezwa ry’umutungo ryabaye gusa abagize iri huriro UKOPEKORU basabwe kunoza ibitaragenze neza birimo imiyoborere nk’uko bisobanurwa na Ndacyayisega Jean Damascene umukozi wa RCA mu Ntara y’uburengerazuba.

Rusake na Uwizeye ni bamwe mu banyamuryango b’iyi koperative bavuga ko bamaze imyaka myinshi ihuriro ryabo ridatera imbere kubera ko amafaranga yinjira abayobozi bayajyana mu mifuka yabo usibye kuba bajya mu nama bagahabwa 5000 ngo nta yindi nyugu babona muri koperative yabo.

Umuyobozi w’impuzamakoperative UKOPEKORU, Ugirashebuja Remy, ari na we abanyamuryango benshi batifuza ko yakomeza kubayobora dore ko na manda ye yacyuye igihe yavuze ko ikibyihishe inyuma ari ukurwanira ubuyobozi aho anavuga ko n’uwajyaho we nawe atabura kuvugwa.

Yagaragaje ko amafaranga yinjira ashirira mu nama ndetse ko imitego itemewe bamushinja gucuruza ntawe uhejwe mu kuyigaragariza ubuyobozi akavuga ko umunsi azawufatanywa yashyikirizwa abashinzwe kuyirwanya.

Abibumbiye mu mpuzamakoperative UKOPEKORU bavuga ko umutungo wabo unyerezwa nyamara igenzura ryakozwe na RCA rigaragaza ko umutungo wabo ucunzwe neza.
Abibumbiye mu mpuzamakoperative UKOPEKORU bavuga ko umutungo wabo unyerezwa nyamara igenzura ryakozwe na RCA rigaragaza ko umutungo wabo ucunzwe neza.

Nubwo hari abavuga ko Ugirasebuje ababangamiye mu mpuzamakoperative hari n’abandi bavuga ko ntacyo abatwaye kuko ngo nta kintu yigeze adindiza muri aya makoperative ku ruhande rwabo bakavuga ko gukomeza kubayobora ntacyo bibatwaye, gusa riko kubera ko igihe cye cyo kuyobora cyarangiye bemezanyijwe ko tariki 10/09/2014 hazaba andi matora y’umuyobozi w’impuzamakoperative.

Ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi bo mu karere ka Rusizi ryatangiye kugira ibibazo kuva aho iri huriro rihinduriye izina aho kwitwa KOPEKORU rikitwa UKOPEKORU.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka