Amazi y’imvura akwiye kuba igisubizo aho kuba ikibazo – Depite Mukabalisa

Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko, umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatille yibukije abaturage b’i Karama muri Nyagatare ko amazi y’imvura adakwiye kuba ikibazo ahubwo akwiye kuba igisubizo.

Mukabarisa Donatille, aha yashyiraga igitaka mu mufuka wari ufitwe na depite Ruku Rwa Byoma John
Mukabarisa Donatille, aha yashyiraga igitaka mu mufuka wari ufitwe na depite Ruku Rwa Byoma John

Yabitangaje ku wa 27 Nyakanga 2019 mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga. Ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, umuganda rusange wabereye mu Mudugudu wa Rutoma, Akagari ka Ndego, Umurenge wa Karama.

Ni umuganda wakozwe hasibwa ibinogo mu muhanda werekeza i Kabuga ureshya n’ibilometero bibiri n’igice.

Mukabalisa Donatille yanenze kuba uyu muhanda warangijwe n’amazi y’imvura kandi bitari bikwiye.

Abaturage bari bitabiriye ari benshi kugira ngo umuhanda wabo ukomeze kuba nyabagendwa
Abaturage bari bitabiriye ari benshi kugira ngo umuhanda wabo ukomeze kuba nyabagendwa

Ati “Amazi y’imvura akwiye kutubera igisubizo aho kuba ikibazo. Aho nanyuze nabonye abantu buhira imyaka. Natwe twakayafashe tukayuhiza ibihingwa aho kutwicira umuhanda kandi udufitiye akamaro kanini cyane.”

Yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa by’imihanda Leta ibegereza kuko bibafasha mu koroshya ubuhahirane hagati yabo n’utundi duce.

Ati “ Mukwiye kurwanya isuri, mugatera ibiti tukabona imvura tugahinga tukeza, mugaharura imihanda ntisibe kuko ni mwe ifitiye akamaro mbere y’abandi bose, mukabona uko mujya kwa muganga byoroshye mukanacuruza.”

Mukabalisa kandi yasabye abaturage ba Karama kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda kuko nta bisubizo by’ubuzima bwabo biriyo uretse kubushyira mu kaga.

Yabasabye kandi kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ubinywa.

Ati “ Numvise ko ibiyobyabwenge byagabanutse ariko ngo hasigaye ababizana mu nda. Mubicikeho byangiza ubuzima bwanyu, mugakenesha imiryango.”

Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga mu Karere ka Nyagatare wakorewe mu murenge wa Karama, aho abaturage bifatanyije na bamwe mu bagize inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite 18 bari bayobowe na Depite Mukabalisa Donatille.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka