Nyagatare: Inka zapfuye zifite ubwishingizi zatangiye kwishyurwa

Aborozi batatu mu karere ka Nyagatare bapfushije inka zafatiwe ubwishingizi batangiye kwishyurwa kugira ngo bagure izizisimbura.

Inka ye yashinganishije ku gaciro k'amafaranga ibihumbi 700 akaba yari amaze kwishyura 18900 yagombaga kuzajya ayitangaho buri mwaka.
Inka ye yashinganishije ku gaciro k’amafaranga ibihumbi 700 akaba yari amaze kwishyura 18900 yagombaga kuzajya ayitangaho buri mwaka.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Karani Jean Damascene umworozi wo mu murenge wa Rukomo yapfushije inka ye imwe muri 58 yafatiye ubwishingizi.

Kugira ngo izo nka zose zobone ubwishingizi mu kigo cy’ubwishingizi cya Prime yatanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 99,300.

Nyamara inka ye yapfuye yahawe amafaranga ibihumbi 700 ari nako gaciro yabariwe ihabwa ubwishingizi.

Avuga ko n’ubwo yabuze inka ye ariko nanone atababaye cyane kuko yari yizeye ko ahabwa amafaranga agura indi bitandukanye na mbere yapfushaga inka akabura n’umushumbusha.

Ati “ Yego inka yanjye yarapfuye ariko ubu mfite incuti nyancuti iranshumbushije nyamara mbere napfushije inka nyinshi nyinshi ariko mu ncuti zanjye zose bamwe bari hano ntawe nigeze mbona anshumbusha nibura inyana imwe.”

Karani Jean Damascene avuga ko incuro nyinshi yapfushije inka atigeze abona incuti imushumbusha.
Karani Jean Damascene avuga ko incuro nyinshi yapfushije inka atigeze abona incuti imushumbusha.

Karani Jean Damascene ashimira Leta yabatekerejeho ikabazanira ubwishingizi byongeye nayo ikabatera inkunga ku mitungo yabo.

Avuga ko mu bihugu azi bifite n’inka nyinshi ntaho yari yumva inka igira ubwinshingizi.

Agira ati “Leta yacu iradukunda, ntahandi muri Africa n’abaturusha inka nari numva zifite ubwishingizi nitwe bambere, tugeze ku rwego rw’abanyaburayi, ahubwo aborozi twese dukwiye gufata ubwishingizi bw’inka zacu ku bwinshi.”

Yabitangaje kuri uyu wa 19 Nyakanga, ubwo ikigo cy’ubwishingizi Prime Insurance cyashyikirizaga aborozi 3 inyemezabwishyu ku nka zabo zapfuye zifite ubwishingizi.

Rwema Justin umukozi wa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ishami rishinzwe ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa mu turere twa Nyagatare na Gatsibo avuga ko gahunda yo gushinganisha imitungo yatekerejweho hagamijwe kongera umusaruro no gufasha abahinzi n’aborozi gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta.

Inka ifatiwe ubwishingizi nyirayo yishyura amafaranga 4.5% ku gaciro kayo Leta ikamwongereraho 40%.

Mu karere ka Nyagatare inka 400 nizo zimaze kubona ubwishingizi ariko ikaba igomba kuzagera ku nka nibura ibihumbi 100.

Inka n’ibihingwa by’umuceri n’ibigori nibyo bifatirwa ubwishingizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka