Umuturage yatawe muri yombi azira gutema inka y’Umukuru w’Umudugudu

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwempasha mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare hafungiye umusore ushinjwa gutema inka y’umukuru w’umudugudu atuyemo, nyuma yo kumwonera.

Inka yatemaguwe umugongo, itako n'amaguru nyirayo arasaba ko uwayitemye yayishyura
Inka yatemaguwe umugongo, itako n’amaguru nyirayo arasaba ko uwayitemye yayishyura

Gakwaya Paul, umugabo w’Umukuru w’Umudugudu wa Nyarubare, Akagari ka Rwempasha, Umurenge wa Rwempasha avuga ko inka ye yavuye mu zindi mu gitondo cyo ku wa 24 Kanama 2019 ijya mu murima w’uwo musore.

Ngo umwana wa nyiri iyo nka yagiye ayikurikiye asanga imaze gutemwa ndetse ngo ababyeyi b’uwo musore ushinjwa kuyitema barimo bareba niba ibasha kugenda.

Ni byo Gakwaya yasobanuye ati “Duhumuje (turangije gukama), twabonye inka yagiye, umwana arayikurikira ayisanga munsi y’umurima w’uwo musore, ababyeyi be barimo kurunguruka bareba niba iyo nka yabashije guca mu ruzitiro, wa mwana agaruka yiruka kutubwira.”

Gakwaya avuga ko ntawundi wamutemeye inka uretse uwo musore kuko yari yaramubwiye ko azayikoraho akantu kuko yakundaga kumwonera.

Agira ati “Simpakana rwose ko itamwoneraga ndetse kenshi yayinzaniraga cyangwa ubundi ikazanwa na se. Ariko hari igihe yambwiye ko arambiwe konerwa kandi ko azayikoraho akantu nkabibona, urumva rero ntawundi.”

Gakwaya Paul akeka ko uwatemye inka ye ari uwari umaze iminsi abimuteguje
Gakwaya Paul akeka ko uwatemye inka ye ari uwari umaze iminsi abimuteguje

Gakwaya avuga ko byari kuba byiza iyo arihishwa aho gutemerwa inka.
Habumuremyi Célestin, umwe mu baturanyi avuga ko urebye iyo nka uko imeze bigaragara ko yatemwe mu buryo bwa kinyamaswa.

Ati “Biriya ni ubugome ndengakamere. Ese buriya iyo nyirayo ayikurikira bagahuriramo we ntaba yaramutemye? Abagome nk’aba ntibakwiye kuba mu bantu kuko amaherezo azatema n’umuntu.”

Ngoga John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha, asaba abaturage kujya begera ubuyobozi mu gihe bafite ibibazo aho kwihanira kuko bibagiraho ingaruka zitari nziza.

Ati “Gutema inka si wo muti w’ikibazo ahubwo ni ukwitera igifungo.”

Umusore ushinjwa gutema iyo nka yashyikirijwe Polisi ya Rwempasha. Inka yatemaguwe mu mugongo, ku itako n’amaguru, yo yahise itangira kwitabwaho n’abavuzi b’amatungo, nyirayo agasaba ko uwayitemye yayishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka