Muri uku kwezi nta murwayi wa Malariya uragaragara mu bitaro bya Nyagatare

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko kuva mu ntangiriro za Kanama nta murwayi wa Malariya uragaragara mu bitaro ayobora.

Abantu benshi bisuzumisha Malariya ntibabonekamo kubera uburyo bukomatanyije bwo kuyirwanya
Abantu benshi bisuzumisha Malariya ntibabonekamo kubera uburyo bukomatanyije bwo kuyirwanya

Dr. Munyemana avuga ko mbere y’umwaka wa 2009 gahunda yo gutera umuti wica umubu itaratangira, Malariya yari nyinshi mu karere ka Nyagatare.

Mu mwaka wa 2012 ngo ku bantu bisuzumishije Malariya, 24% basanze bayifite.

Uyu mubare waje kongera kuba munini mu mwaka wa 2016 aho abisuzumishije bose 36% byabo basanzwemo Malariya kubera ko umuti wari watakaje ubudahangarwa ku mubu.

Dr. Munyemana avuga ko umaze guhindurwa mu mwaka wa 2017 Malariya yagabanutse igera kuri 7% ku barwayi bayisuzumishije.

Avuga ko kuva uyu mwaka watangira nta murwayi wa Malariya bari babona.

Ati “Bahinduye ubwoko bw’umuti imibare iragabanuka kuko nk’ubu tuvugana turi kuri 1% nta muntu n’umwe turakira hano mu bitaro arwaye Malariya kuva mu ntangiriro za Kanama.”

Abasenateri bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika babwiwe ko umuti uterwa mu nzu wagabanyije Malariya cyane
Abasenateri bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika babwiwe ko umuti uterwa mu nzu wagabanyije Malariya cyane

Dr. Munyemana Ernest avuga ko n’ubwo Malariya yagabanutse hadakwiye kubaho kwirara kuko kuyirwanya bisaba guhozaho.

Ati “Tugomba gukomeza kwigisha abaturage kurara mu nzitiramubu, gutema ibihuru bikikije ingo n’amazi areka ariko tukamenya ko mu bihugu duturanye ibyo dukora ntibabikora kandi umubu uratembera uzagera hano. Ntihazabura umuntu uza mu gihugu ayirwaye umubu wamurya ukajya kurya undi wari muzima.”

Dr. Munyemana ibi yabitangaje ku wa 21 Kanama 2019 ubwo itsinda rigizwe n’abasenateri muri Sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika basuraga Akarere ka Nyagatare ngo barebe umusaruro uva mu bikorwa by’ubuzima bateramo inkunga.

Bashimiye u Rwanda ko inkunga barutera mu kurwanya Malariya yagize akamaro kanini cyane
Bashimiye u Rwanda ko inkunga barutera mu kurwanya Malariya yagize akamaro kanini cyane

Mukeshimana Beatrice umuturage wo mu Murenge wa Karama na we avuga ko Malariya yagabanutse cyane.

Avuga ko aheruka kuyirwara nko mu myaka 12 ishize, ikaba ngo yaragabanutse kubera kubahiriza inama z’abajyanama b’ubuzima no gutererwa mu nzu umuti wica umubu.

Agira ati “Mperuka kuyirwara muri 2007 nkiri umukobwa, nta rindi banga uretse gutema ibihuru no gusiba ibizenga by’amazi, kurara mu nzitiramibu buri gihe ariko na none uriya muti baduterera waramfashije cyane ahubwo bazakomeze.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni inkuru nziza.Statistics za World Health Organisation zerekana ko Malaria yica 1 million buri mwaka,bu bantu 500 millions bayirwara.Iganyuka ryatewe na Supernets zihabwa abaturage ku buntu.Ariko tujye tumenya ko mu Burayi nta Malaria ihaba.Ikindi nuko mu isi nshya dutegereje dusoma ahantu henshi muli bible,nta ndwara cyangwa urupfu bizabamo nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.It is a matter of time.Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,shaka Imana,ubifatanye n’akazi gasanzwe,kugirango uzabe muli iyo paradizo.
Kubera ko bible ivuga ko abibera mu gushaka ibyisi gusa batazaba muli paradizo.

mazina yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka