Nyagatare: Hari abatwika amatafari binubira ko bakuwe mu gishanga abandi bagasigaramo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko gusubiza abatwika amatafari mu gishanga cy’umuvumba byashingiwe ku nama z’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kandi binyuranye n’ibaruwa bandikiwe.

Kubumbira mu gishanga biracyakorwa ndetse bakananikamo amatafari
Kubumbira mu gishanga biracyakorwa ndetse bakananikamo amatafari

Muri Nzeri 2018 nibwo akarere kandikiye abafite ibirombe by’amatafari mu gishanga kubikuramo ndetse barabyubahiriza.

Bakomeje gutakambira ubuyobozi maze muri Mata 2019 akarere kandikira REMA kagisha inama ndetse muri Kamena 2019 abakozi ba REMA basura aho ibyo bikorwa byabo biri.

Mu ibaruwa umuyobozi wa REMA Eng. Coletha Ruhamya yandikiye Akarere ka Nyagatare ku wa 08 Nyakanga 2019, yakagiriye inama zikurikira.

Ati “Abacukura ibumba bagomba gusubiranya aho barangije mbere yo gutangira ahandi kandi ko kubumbira mu gishanga no gutwikiramo bitemewe ko ahubwo bikorerwa hanze yacyo.”

Gusibanganya ibinogo mbere yo gutangira ahandi ntibikorwa nk'uko REMA ibyifuza
Gusibanganya ibinogo mbere yo gutangira ahandi ntibikorwa nk’uko REMA ibyifuza

Nyamara ku wa 25 Nyakanga 2019, bamwe mu bari basabwe gukura ibikorwa byabo mu gishanga ubuyobozi bw’akarere bwabemereye gusubiramo ndetse bamwe bahabwa n’ibyangombwa.

Rutayisire Gilbert, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere avuga ko abemerewe gukorera mu gishanga ari abakorera ahantu hegutse, hagendewe ku nama bagiriwe na REMA.

Icyakora ntasobanura niba kubumbira amatafari mu gishanga byemewe ariko akavuga ko gutwika bigomba gukorerwa muri metero 25 uvuye ku gishanga.

Ati “Ubundi gutwikira aho umuntu yabumbiye ntibyemewe ajya gutwikira imusozi naho abasigayemo ni abigiye haruguru tugendeye ku nama twahawe na REMA.”

Bamwe mu batwikiraga amatafari mu gishanga cy’umugezi w’umuvumba ntibishimiye kuba barakuwemo bagenzi babo bagasigaramo, nyamara impamvu zibakuramo zihuye.

Itanura rya Mutoni Rose wasubijwe mu gishanga muri Nyakanga uyu mwaka
Itanura rya Mutoni Rose wasubijwe mu gishanga muri Nyakanga uyu mwaka

Umwe muri abo babumbisha amatafari witwa Nsengiyumva Jean Bosco avuga ko muri Nzeri umwaka ushize aribwo bahawe amabaruwa abasaba gukura ibikorwa byabo mu gishanga bakabyimurira imusozi.

Bamwe ngo barabyubahirije bahagarara kubumba no gutwika bategereje aho ubuyobozi buzabereka hatabangamiye igishanga.

Nyuma ngo batunguwe no kubona hari bagenzi babo bagikora kandi aho bakorera ari hamwe n’aho na bo bakoreraga.

Ati “Kutwimura mu gishanga bikwiye kuba rusange aho gukuramo bamwe abandi bagasigaramo. Nk’ubu hari abarimo kandi aho bakoreraga ni ha handi igishanga bakirimo. Birababaje kuba impamvu zidukuramo ari zimwe ntizubahirizwe kuri twese.”

Abamaze guhagarika kongera gukorera mu gishanga na bo bagiye badasibye ibinogo bacukuyemo ibumba
Abamaze guhagarika kongera gukorera mu gishanga na bo bagiye badasibye ibinogo bacukuyemo ibumba

Nsengiyumva kandi yifuza ko akarere gakwiye kubafasha kakabereka ahandi bakwimurira ibikorwa byabo kuko guhagarara byakenesheje imiryango yabo.

Agira ati “Hariya hantu hari hadutunze nko mugihe cy’izuba wasangagamo abakozi nibura 600 ku munsi abo babuze akazi, natwe tubayeho nabi. Badufashe tumenye metero twimukiramo haruguru y’igishanga.”

Ndabukiye Damien we yifuza ko akarere kaborohereza bagakorera ahatari ibiti kandi hategereye umugezi kuko aho bakorera n’ubwo hitwa igishanga atari byo kuko urebye ubutaka bwabo bumeze nk’ubw’imusozi.

Ati “Imiterere y’igishanga dukoreramo ntabwo ari nk’ibindi ho ni nk’imusozi bakatworohereje. Jye nabonye ntabasha gutwara ibumba n’amazi imusozi kuko byasaba amafaranga menshi kandi ubwo itafari ryakwiyongera tukabura abaguzi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umukozi ushinzwe ibidukikije Mu karere ka Nyagatare ananizwa gushyira mubikorwa akazi ashinzwe, yakuyemo abantu ariko yaje kunanizwa.

Itegeko rirengera ibidukikije rirabibuzanya, mugihugu hose byaratangiye gukura ibikorwa byangiza ibishanga Nyagatare ho bavuga ko babahohotera kandi ikibazo kirimo ni ruswa zitandukanye no kutumvikana kwa bakozi babishinzweburi umwe abyumva ukwe ugasanga umwanzuro wanze gufatwa na bashinzwe gufata imyanzuro.
Ikibabaje Umuyobozi w’Akarere ashobora kuba atabizi kuko atabibwirwa barabimuhisha baikorera ibyabo.

Ikigo cya REMA na Minisiteri niyo izacyemura kiriya kibazo cya Nyagatare. ni gut se ubundi bamzwe bakurwamo abandi abagasubiramo. ko badusanze dukora bakadufata abandi bakabareka. harimo amacakubiri na karengane.

Nzarora yanditse ku itariki ya: 28-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka