Nyagatare: Yahukanye akigera mu rugo rushya rw’abageni

Umugeni Kigali Today yahaye izina rya Nirere yahukanye akimara gutwikururwa agenda aherekeje abamutahiye ubukwe icyatumye abakurikira kiba amayobera.

Nirere amaze umwaka ari mu buryohe bw’urukundo na Gatsinzi (si ryo zina ry’umugabo we). Basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro ku wa 18 Nyakanga 2019.

Ku wa 20 Nyakanga 2019 mu gitondo, abakwe bakiriwe iwabo w’umukobwa mu kagari ka Nyamatete umurenge wa Rwimbogo akarere ka Gatsibo.

Ubukwe bw’aba bageni bwakomereje iwabo wa Gatsinzi mu kagari ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare nyuma yo kwangirwa na Pasitoro w’umuhungu ahagombaga kubera ibirori byo kubasezeranya kubera imiziro yakekwagaho.

Nirere yishakiye Pasitoro ubasezeranya byose bikorerwa iwabo wa Gatsinzi.

Nyuma y’ibyo birori, abageni n’ababashagaye bakomereje mu rugo rwabo mu mudugudu wa Rwarucura akagari ka Mbare umurenge wa Karangazi.

Hakurikiyeho umuhango wo gutwikurura birangiye Nirere aherekeza abashyitsi ntiyagaruka.

Gatsinzi avuga ko ibyabaye byahereye kera mu igurwa ry’ibintu ariko ntiyarabukwa.

Ati “ Ibintu twari twumvikanye ko azana ntabyo nabonye, iyi nzu nta kintu na kimwe wabonamo yazanye ahubwo jye numvaga ko ari ukubibura bisanzwe ndavuga nti buriya tuzabishaka nta kibazo abafatanyije ntakibananira.”

Gatsinzi avuga ko akagambane kose yari agafitanye n’uwamwambariye witwa Mutoni Gloria ndetse na musaza we Kayitare Frank kuko ni bo bahise bamushyira mu modoka baramutwara.

Gatsinzi avuga ko inka ebyiri yatanze z’inkwano n’amafaranga ibihumbi 700 y’ifatarembo yongeyeho amafaranga yakoresheje mu myiteguro no mu bukwe byose hamwe byamushyize mu gihombo cya miliyoni eshanu.

Ngarambe Vianney usanzwe ari nyirarume akaba ari we wanasabiye Gatsinzi avuga ko ibyabaye byamutunguye ariko akisabira uwamukinishije ko amushyingiye amusubiza ibye byose akajya gushaka ahandi.

Agira ati “Nahawe irembo, ndakoshwa ndakwa barampekera ariko umugeni baramunokesheje ntibamumpaye. Ubwo bamwisubije ku neza nanjye bansubize ibyanjye njye gusaba ahandi abakobwa ntibabuze.”

Festo Kayumba se wabo w’umukobwa ari na we wamusabwe avuga ko yatunguwe no kumva ko uwo yashyingiye ataraye mu rugo rwe.

Ku cyifuzo cyo gusubizwa ibyo bahawe hiyongereyeho amafaranga yagiye mu myiteguro y’ubukwe n’ubukwe nyirizina avuga ko atari byo byihutirwa ahubwo hakwiye kubanza kumenyekana impamvu yatumye umukobwa aticara mu rugo rwe nibura ijoro rimwe.

Ati “Rwose umukobwa baramusabye turamubaha ariko ibyabaye byarantunguye gusa kubasubiza ibyabo si byo byihutirwa ahubwo tugomba kubanza kumenya icyateye biriya.”

Nirere kimwe na musaza we Kayitare Frank ntibifuje kugira icyo bavuga kuri iki kibazo.

Harakekwa ko ngo Gatsinzi yaba yarabeshye Nirere ko afite inzu ye bwite batazakodesha ikindi ngo ntiyanamubwira ko hari umwana afite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Uwomusore yihangane ariko asabe ubutaberabumufashe kubonaibye

SAFARI yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

UWOMUSOREBAMUSUBIZE IBYE KANDINGO AKABUZE UBUGUZI GASUBIRANANYIRAKO

SAFARI yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Nukwihangana uyumuhungu

sifa yanditse ku itariki ya: 27-07-2019  →  Musubize

Uwo mugeni sishyashya mwabantumwe, eehhhhh ubone ngo arinawe ukora akanakurikirana gahunda z’ubukwe iwabo w’umugabo?!!!!!
Nubushake n’akagambane yihamije. Yashakaga koko ko barahira akigendera- akabona uko agabana kumitungo y’umusore batabanye. Mwitonde dore ibi bintu bigeye kugwira. Iyaba yaremeye kubaba n’umugabo mubukene no mubibazo, aba Yarahagaze ndetse akanihangana bakabana. Kuba atabikoze byari umugambi. Umusore n’umuryango we bihangane umukobwa yize uyu mushinga yifashishije n’amategeko hhhhhhhh- bizagorana gusubizwa (uko mbibona). Murakoze

David TUMWEBAZE yanditse ku itariki ya: 26-07-2019  →  Musubize

Foston yihangane kuko ndabona hari umuherekeza waje mubukwe akosha nirere. Mubyukuri FIsto azarebe umusaza bajyane kwa se-bukwe bamusubize inkwano yatanze banamuhoze Dore ko akatabuze mu rutoki ar’amashara, ,

Benedicte yanditse ku itariki ya: 26-07-2019  →  Musubize

Numva umugabo ntakosa yakoze kuko umukobwa niba yari yabimenye yarikubyanga kare none basezeranye atamubwiye ibyo atunze kuki yakomeje kwihambira ese ubundi imyiteguro yayijyagamo kubera iki?afite ikibazo cyuburwayi ahubwo haaaa cy umugabo

Ntakora akazi neza? Isi ikomeje kubambi koko

Fanny yanditse ku itariki ya: 26-07-2019  →  Musubize

Yooo nikibazo gikomeye ndumva kubwajye uyumugabo yasubira kwasebukwe bagatangira ubwumvikane agasaba umugorewe imbabazi kubyo yamubeshye byakwanga akayoboka amategeko

Bizimana yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

NDUMVA BITOROSHE PE ! GUSA SINDAVYUMVA UKUNTU ABANTU BASHOBORA GUKUNDANA IGIHE RUNAKA HANYUMA UKAZA KUMENYA AMAKURU YOSE KUMUSI W’UBUKWE ! KUBERIKI ABABA BAGUHAYE AMAKURU BATABA BAYAGUHAYE MBERE?ICIZA NUKO BIKWICARA HAMWE HANYUMA HAGAFATWA UMWANZURO ! NIBA BAKOMEZA BAKABANA CANKE BATANDUKANE BURUNDU NAKARE NTIBANASEZERANYE KUKO PASTEUR YARANSE KUBASEZERANYA ! NUBUNDI BARISHINGIYE ,KANDI IVYO BINTU VYABO NDUMVA HARIMWO IBINTU VYINSHI VYINYEGEJE INYUMA.

NDIKUMANA Adolphe yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

Nshuti bavandimwe mwatanze ibitekerezo byanyu Nashakaga kubabwira ko uyumwana wumukobwa ntakosa afite kuko jyewe ibintu byose byabaye mpari uko byatangiye kugeza kumunota wanyuma umukobwa afata icyemezo cyo gusubira murugo! So mwimuhimbira umugabowe afite amakosa meshi nundi wese atakwihanganira!

Alias yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

Nonese ko utatubwira???...Byagenze bite? uwo mu type afite ayahe makosa?
Ikindi kandi ni gute wamugani umukobwa yahisemo kubivamo ubukwe burangiye kandi bari bamaranye igihe? ...yari agiye kumushaka atamuzi se?????

bosco yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

None c amakosa nayahe utavuze? None c amakosa yayamenye kubukwe? Nasubize ibintu rero byumusore. Amanyaga gusa. Kumena urware koko

Richars yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

Mbega amabara ibiri kuba muri iy’iminsi nakumiro
gusa bibaye ariko byagenze ikosa narishyira ku mugeni
kuko yamenye mbere amakuru yuko umusore yamubeshye
yagombaga guhagarikisha ubukwe none ashyize umuryango we mu
bibazo byo kwishyura umusore this my idea

DUSABE yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

Niyihangane uwo musore ariko yakwegera RIB akayibwira ko yabuze umugore we bakimara gukora imihango yose y’ubukwe. Bityo RIB izamufata ayibwire aho yahise azimirira, uwamujyane, icyatumye ata umugeni(umugabo )we bakiva gusezerana

Alias yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

Umuntu,yarakwiye,kuryaabwiza,ukuri,uwobazashakana,hakirikare.gusabirababajepeee..

Mukarukundo yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka