Umuturage yaciwe ikirimi arembera mu rugo, uwakimuciye aratoroka

Nyirahabineza Gertulde uyobora ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) arasaba ababishinzwe gufata no guhana bamwe mu bavuzi gakondo bakivura indwara zibahuza n’inyama n’amaraso.

Uyu muturage ngo yagiye kwicisha ikirimi kubera ko imiti yo kwa muganga itamuvuye
Uyu muturage ngo yagiye kwicisha ikirimi kubera ko imiti yo kwa muganga itamuvuye

Nyirahabineza avuga ko abavuzi gakondo bemewe bahawe amabwiriza ababuza kuvura indwara zibahuza n’inyama n’amaraso bityo ababirengaho bakaba bakwiye gufatwa bakabiryozwa.

Ati “Bagomba gukurikiranwa n’inzego z’umutekano n’iza Leta ndetse bakajya no mu nkiko bagakurikiranwa kuko nk’abaca ibirimi, abakura ibyinyo, abaca indasago ibibahuza n’inyama n’amaraso nk’ababyaza ntabwo bemerewe kubikora.”

Nyirahabineza avuga ko ababikora baba bashakira indonke mu mibiri y’abantu aho kwita ku buzima bwabo.

Yabitangaje ku wa 24 Kanama nyuma y’aho uwitwa Kamatamu Jaqueline bita Murundi umuvuzi gakondo mu mudugudu wa Mitayayo ya mbere akagari ka Rwentanga umurenge wa Matimba aciriye umuntu ikirimi akarembera mu rugo yivurisha isukari n’umunyu.

Uwo muturage w’imyaka 24 ngo yagiye kwa Kamatamu Jaqueline bita Murundi kwicisha ikirimi nyuma yo guhabwa imiti yo kwa muganga ntakire.
Agira ati “Nagiye ku ivuriro (Poste de santé) bampa imiti ntiyamvura, njya kwa Murundi ansuzuma ikirimi muha igihumbi, aragica ambwira kujya ndya umunyu n’isukari ngo nkire igikomere.”

Ibyo Kamatamu Jaqueline avurisha harimo n'impu z'inyamanswa
Ibyo Kamatamu Jaqueline avurisha harimo n’impu z’inyamanswa

Uwo muntu waciwe ikirimi yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Matimba kuvurwa kuko yari afite umuriro mwinshi kandi bigaragara ko adafite imbaraga.

Umukwabu wakozwe n’ikigo nderabuzima cya Matimba basanga Kamatamu agaritse undi muntu agiye kumuca ikirimi.

Akirabukwa moto ngo yahise yiruka ajyana n’ibikoresho bye, umurwayi amuta ku mbuga, amusigana n’abari bamufashe ngo atanyeganyega.

Uyu murwayi yari aje kwicisha ikirimi abayobozi babaguye gitumo uwari ugiye kukimuca aramuta ariruka
Uyu murwayi yari aje kwicisha ikirimi abayobozi babaguye gitumo uwari ugiye kukimuca aramuta ariruka

Umugabo we Niyongira Stephen avuga ko umugore we adaca ibirimi kuko ngo hashize imyaka itatu abiretse.

Ati “Avura amaraso, akarutsa akanazingura inda z’abagore bazinze ariko ntagica ibirimi kuko hashize imyaka itatu abiretse kuko hari umwana yagiciye agira ikibazo baramufunga abicikaho.”

Nyamara ariko abaturanyi bemeza ko guca ibirimi no gukura ibyinyo ari byo akora cyane kurusha ibindi.

Abazi ibyitwa ibirimi bavuga ko ari inyama yitwa ‘inana’ igabanya ubwinshi bw’ibyoherejwe mu muhogo iba yabyimbye bakaba ari yo bakata.

Aba ni abagombaga gufata uwo baca ikirimi kugira ngo atanyeganyega
Aba ni abagombaga gufata uwo baca ikirimi kugira ngo atanyeganyega

Uku kubyimba ngo gushobora guterwa n’umuriro mwinshi umurwayi yagize kandi ngo kwa muganga hari imiti batanga iyo nyama ikabyimbuka.

Ikindi ni uko abaturage bagirwa inama yo kwirinda kwicisha ibirimi no kwikuza ibyinyo kuko bishobora kubaviramo indwara ya kanseri kandi ngo iyo nyama yitwa ikirimi iramutse icitse uyica ikajya mu nda umuntu ahita apfa.

Niyongira Stephen ufite umugore uvugwaho guca ibirimi yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Matimba mu gihe umuturage baciye ikirimi akarembera mu rugo yajyanywe kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Matimba.

Niyongira Stephen umugabo wa Kamatamu yahise afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Matimba mu gihe umugore we ataraboneka
Niyongira Stephen umugabo wa Kamatamu yahise afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Matimba mu gihe umugore we ataraboneka
Uyu ni umukasi bifashisha mu gufata ikirimi bakabona uko bagica
Uyu ni umukasi bifashisha mu gufata ikirimi bakabona uko bagica
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka